RUHAGOYACU.com

Police irakira Rayon Sports idafite Sefu na Rwatubyaye muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro

Irushanwa ry’igikombe cy’amahoro 2017 rirakomeza kuri iki Cyumweru, aho ikipe ya Police FC iraza kwakirira Rayon Sports ku Kicukiro mu mukino ubanza wa 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro 2017.

Umukino wo kwishyura hagati y’amakipe yombi, uzaba kuwa Gatatu tariki ya 21 Kamena 2017, Rayon Sports iwakirire kuri Stade ya Kigali.

Undi mukino ubanza wa 1/4 uteganyijwe kuri iki Cyumweru, urahuza Marines FC na Espoir FC kuri Stade Umuganda, imikino yombi iratangira saa 15:30.

Police FC vs Rayon Sports: Umukino wa nyuma ushobora kuba ubaye hakiri kare?

Uyu mukino wa 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro, ugiye guhuza amakipe abiri yitwaye neza kurusha ayandi muri uyu mwaka w’imikino mu Rwanda, aho Rayon Sports yegukanye shampiyona y’uyu mwaka, naho Police FC ikayigwa mu ntege ku mwanya wa kabiri.

Mu mwaka wabo wa mbere hamwe n’umutoza mukuru Masudi Djuma wahawe iyi kipe nyuma yo kuyihesha igikombe cy’amahoro giheruka nk’umutoza wungirije, bikurikiye igenda rya Ivan Minnaert muri Gashyantare umwaka ushize, iyi kipe imaze gutsindwa umukino umwe mu mikino 34 yakinnye hano mu gihugu, mu marushanwa yemewe na FERWAFA.

Umukino umwe rukumbi Rayon Sports yatakaje ni uwo batsinzwemo na APR FC igitego 1-0 ku munsi wa 14 wa shampiyona.

Iyi kipe yegukanye igikombe cy’amahoro cy’umwaka ushize itsinze APR FC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma, irahura na Police FC iheruka kuyitsindira ku mukino wa nyuma mu gikombe cy’Amahoro cya 2015, ubwo igitego cya Eric Ngendahimana cyafashaga Police FC ya Cassa Mbungo kwegukana igikombe cya mbere gikomeye mu mateka yabo mu Rwanda, batsinze Rayon Sports ya Kayiranga Baptiste 1-0 kuri Stade Amahoro.

Niyonzima Olivier ’Sefu’ na Rwatubyaye Abdoul, barwaye, nibo bataza kugaragara kuri uyu mukino ku ruhande rwa Rayon Sports.

Police FC iri gutozwa na Seninga Innocent muri uyu mwaka w’imikino; yaviriyemo muri 1/8 mu irushanwa ry’igikombe cy’amahoro ry’umwaka ushize, isezerewe n’Amagaju FC ya Bekeni kuri penaliti 7-6 nyuma yo kunganya 0-0, iraza kuba igendera kuri rutahizamu wayo witwaye neza kurusha abandi muri shampiyona y’uyu mwaka; Danny Usengimana watsinze ibitego 19, agasoza shampiyona ayoboye abandi ku nshuro ya kabiri, ni nyuma yo gutsinda ibitego 17 mu mwaka ushize w’imikino.

Gahunda y’imikino ibanza ya 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro 2017:

Ku Cyumweru tariki ya 18 Kamena 2017

  • Police Fc vs Rayon Sports (Kicukiro, 15:30)
  • Marines Fc vs Espoir Fc (Umuganda, 15:30)

Kuwa Mbere tariki ya 19 Kamena 2017

  • Bugesera Fc vs APR Fc (Bugesera, 15:30)
  • Amagaju Fc vs AS Kigali (Nyamagabe, 15:30)
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru

ALEXANER Kuya 18-06-2017 saa 17:34'

nuko! nuko!! GIKUNDIRO OYEEEE MUKIJYANE HAMWE N’IKINDI.

ALEXANER Kuya 18-06-2017 saa 17:34'

nuko! nuko!! GIKUNDIRO OYEEEE MUKIJYANE HAMWE N’IKINDI.

martin vincent Kuya 18-06-2017 saa 17:27'

Ese piorrott na savion bigezehe iburayi?ese ubundi savion amasezerano muri reyon yararangiye?merci ndi centrafrique bangui

Narcisse Kuya 18-06-2017 saa 15:57'

Que le meilleur gagne!

musesenguzi Kuya 18-06-2017 saa 13:34'

Icyo Police yashobora ni ukunganya na Rayon. Ibyo gutsinda, si Ku mukino na Rayon. Nayo irabizi.

sadou Kuya 18-06-2017 saa 11:23'

Police 2-1 Rayon Sport mu mukino ubanza uwo kwishyura Rayon Sport itsinde Police 1-0 Rayon yikomereza muri 1/2 ishwanyaguza isatira igikombe Gikundiro Oyeeeeee !!! turakwemera

Barnabee Kuya 18-06-2017 saa 09:17'

Gikundiro2_1polisi

Barnabee Kuya 18-06-2017 saa 09:16'

Gikundiro2_1polisi


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!