RUHAGOYACU.com

Police izerekeza muri Uganda kuri uyu wa kane mu mikino ya EAPCCO

Police Football Club irateganya kwerekeza mu gihugu cya Uganda kwitabira irushanwa rigiye gukinwa ku nshuro ya mbere rigahuza amakipe ya Police yo muri aka karere hagati y’amatariki ya 24 na 29 Kanama 2018.

Iri rushanwa ritegurwa na East African Police Chiefs Cooperation Organization(EAPCCO,) rizaba rifite insanganyamatsiko yo guteza imbere ubufatanye bwa Police n’ abaturage mu gucunga umutekano(Community Policing) ndetse no kongera imikoranire mu karere.

Ibihugu bya Uganda, Burundi,Rwanda,Tanzania, Sudan, South Sudan na Kenya byarangije kwemera kuzitabira iri rushanwa ry’iminsi itandatu aho rizakinwamo imikino itandukanye irimo Box, Netball, Taekwondo, Volleyball, Gusiganwa ku maguru hamwe n’umupira w’amaguru.

Police FC imaze iminsi mu myitozoPolice FC imaze iminsi mu myitozo

Ikipe ya Police FC ni yo biteganyijwe ko izahagararira u Rwanda muri iyi mikino, aho nta gihindutse yakwerekeza I Kampala kuri uyu wa kane. Umuvugizi wa Police CIP Mayira Jean de Dieu yabihamirije Ruhagoyacu.

Turi kwitegura kwerekeza muri Uganda nta gihindutse tuzagenda kuri uyu wa kane.
Ntabwo twari twabyemeza 100% gusa kugeza ubu ni yo gahunda dufite”
.

Iyi mikino ikazatangira kuri uyu wa kane tariki ya 24 ikazasozwa kuwa kabiri w’icyumweru gitaha tariki ya 29 uku kwezi. Umupira w’amaguru wo bikaba biteganyijwe ko wakinwa kuva kuwa gatandatu tariki ya 26 Kanama.

Imikino yose ikazajya ikinirwa ku bibuga bya Uganda Christian University (UCU), Mukono na Kigo shooting Range.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru