RUHAGOYACU.com

Police y’u Rwanda yatangiye yitwara neza muri Uganda

Ikipe ya Police y’igihugu yatangiye neza imikino ya EAPCCO ihuza amakipe ya Police yo mu karere dore ko yaraye inyagiye Kenya ibitego 3-1 mu mukino wabereye mu gace mu mujyi wa Kampala.

Iri rushanwa riri gukinwa ku nshuro ya mbere, ryagombaga guhuriza hamwe ibihugu bya Uganda, Burundi,Rwanda,Tanzania, Sudan, South Sudan na Kenya gusa byarangiye bimwe mu bihugu bitagaragaye muri Uganda.

Police yerekeje i Kampala kuwa gatatu w’icyumweru cyatambutse, yagombaga gukina umukino wa mbere na Sudani y’epfo kuwa gatandatu tariki ya 26 Kanama, gusa Police ya Sudani ikaba itaritwaje ikipe y’umupira w’amaguru muri iyi mikino.
Ibi byatumye umukino wa mbere wa Police iwukina kuri iki cyumweru, ihura na Kenya yarai yaraye inyagiwe na Uganda ibitego 7-1.

Mushimiyimana Mouhamed(hagati) yaje kubona inshundura muri uyu mukino mu gihe umusore mushya Ishimwe Zappy(iburyo)ari umwe mu bahawe umwanya Mushimiyimana Mouhamed(hagati) yaje kubona inshundura muri uyu mukino mu gihe umusore mushya Ishimwe Zappy(iburyo)ari umwe mu bahawe umwanya

Abasore ba Seninga Innocent na bo ntabwo baje korohera iyi Kenya, dore ko ibitego bya Songa Isaie ku munota wa 17, Manishimwe Yves ku munota wa 26 na Mushimiyimana Mouhamedi ‘Medi” kuwa 78 byatumye batsinda Kenya 3-1 batangira irushanwa neza.

Police ikaba ishigaje umukino umwe izahuriramo na Uganda kuri uyu wa kabiri, aho isabwa gutsinda kugira ngo ibe yakwegukana igikombe dore ko undi musaruro yakuramo wayishyira ku mwanya wa kabiri.

Iri rushanwa ryateguwe na East African Police Chiefs Cooperation Organization(EAPCCO,) rifite insanganyamatsiko yo guteza imbere ubufatanye bwa Police n’ abaturage mu gucunga umutekano(Community Policing) ndetse no kongera imikoranire mu karere.

Imikino ya Box, Netball, Taekwondo, Volleyball, Gusiganwa ku maguru ni imwe mu irimo gukinwamo u Rwanda rukaba ruhagarariwe muri ruhago abasiganwa ku maguru ari bo Cpl Ndagijimana Enock, Cpl Safari Emmanuel , PC Shyaka Amini na PC Nzitatira Patrick n’umutoza wabo AIP Rukundo Sylvain ndetse n’abazarushanwa kurasa.

Amafoto- Saddam Inyarwanda

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru