RUHAGOYACU.com

Police yifuza abakinnyi 4 ba Rayon Sports, yatangiye ibiganiro n’abakinnyi 14 basoza amasezerano muri yo

Ikipe ya Police FC yatangiye kwitegura umwaka utaha wa shampiyona iganira n’abakinnyi barimo gusoza amasezerano muri yo mu gihe bivugwa ko yanarangije kumvikana n’abandi batatu muri batandatu yifuza kugura umwaka utaha.

Police FC kuri ubu iza ku mwanya wa gatatu muri shampiyona ndetse ikaba yarangije gukatisha itike ya ¼ cy’igikombe cy’Amahoro, aho igomba guhura na Rayon Sports yegukanye iki gikombe mu mwaka ushize.

Ndatimana Robert ni umwe mu basoza amasezerano muri Police ushobora no kuyisohokamoNdatimana Robert ni umwe mu basoza amasezerano muri Police ushobora no kuyisohokamo

Iyi ariko, ikaba yatangiye gutegura uko umwaka wa shampiyona uzagenda, ivugana na bamwe mu bakinnyi bayo barimo gusoza amasezerano cyane ko abagera ku 10 bazaba barangizanya na yo ubwo umwaka wa shampiyona uzaba ushojwe.

Umuvugizi wa Police Mayira Jean de Dieu aganira na Ruhagoyacu yatwemereye ibi.
“Ni byo twatangiye ibiganiro n’abakinnyi. Ubundi ni abacu ntaho bazajya gusa twatangiye ibiganiro na bo nitubisoza tuzababwira kandi si kera”.

Bamwe mu bakinnyi bari kurangiza amasezerano barimo kapiteni Twagizimana Fabrice wifuzwaga n’amakipe atandukanye gusa amakuru atugeraho akavuga ko nta gahunda afite yo kuva muri Police FC.

CIP Mayira Jean de Dieu avuga ko mu minsi ya vuba bari bube barangije kumvikana n'abakinnyi bazongerera amasezeranoCIP Mayira Jean de Dieu avuga ko mu minsi ya vuba bari bube barangije kumvikana n’abakinnyi bazongerera amasezerano

Mu bandi batangiye kuganirizwa ni umunyezamu Nzarora Marcel umaze gufatisha nyuma yo kuva muri Rayon Sports ndetse na Muvandimwe Jean Marie, myugariro w’iyi kipe wicaje Ndayishimiye Celestin iyi kipe yari yaguze muri Mukura umwaka ushize.

Mu bakinnyi buvugwa ko bashobora ariko gusohoka muri iyi kipe, harimo Mushimiyimana Mouhamed wanze kongera amasezerano, aho kuri ubu yifuzwa n’amakipe ya Rayon Sports hamwe na As Kigali yaje aturukamo. aha kandi, harimo Ndatimana Robert ushobora kuzerekeza muri Mukura VS umwaka utaha.

Police FC ariko na yo ntabwo yicaye ubusa, dore ko kuri ubu iri gukurikiranira hafi abakinnyi bane barangije amasezerano muri Rayon Sports, barimo Muhire Kevin, Niyonzima Olivier Sefu, Munezero Fiston na Nsengiyumva Mustapha.

Neza Anderson na Patrick Umwungeri ni bamwe mu basoje amasezeranoNeza Anderson na Patrick Umwungeri ni bamwe mu basoje amasezerano
Umunyezamu Bwanakweri, myugariro Muvandimwe Jean Marie na Hegman Ngomirakiza bari mu bazongererwa amasezeranoUmunyezamu Bwanakweri, myugariro Muvandimwe Jean Marie na Hegman Ngomirakiza bari mu bazongererwa amasezerano
Abatoza ba Police FC na bo bari mu basoza amasezeranoAbatoza ba Police FC na bo bari mu basoza amasezerano

Abakinnyi basoza amasezerano muri Police FC

  1. Twagizimana Fabrice
  2. Ndatimana Robert
  3. Umwungeri Patrick
  4. Nzarora Marcel
  5. Muvandimwe Jean Marie
  6. Mushimiyimana Mouhamed
  7. Mpozembizi Mouhamed
  8. Bwanakweri Emmanuel
  9. Songa Isaie
  10. Ngomirakiza Hegman
  11. Japhet Hakizimana Irambona
  12. Niyonzima Jean Paul
  13. Neza Anderson
  14. Hakim Tuyisenge
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru

Umuhoza Solange Kuya 17-05-2017 saa 21:46'

Gikundiro oyeee!!!!! Komeza utsinde kandi turagushyigikiye ntiduteze kukuva inyuma naho isi yarangira!

ngendo Kuya 16-05-2017 saa 11:34'

mbega police irikirigita igaseka koko ngo irashaka gukura abakinnyi muri reyosport nkabundi buhe ahhh nzaba ndeba iyaba pr yo nabyemera naho abo bo bafite abafana batakuzura na moto se nibagerageze

muhajiri Kuya 15-05-2017 saa 18:00'

N’iyo yatwara Rayon Sports yose y’ubu nta gikombe yatwara. Irasabwa kubanza gushaka abakunzi bayogeza. Hzagire ugenda areba ko adasubira inyuma y’aho yari ari.

muhajiri Kuya 15-05-2017 saa 18:00'

N’iyo yatwara Rayon Sports yose y’ubu nta gikombe yatwara. Irasabwa kubanza gushaka abakunzi bayogeza. Hzagire ugenda areba ko adasubira inyuma y’aho yari ari.

Damascene Kuya 15-05-2017 saa 16:19'

Muri police c harimo ba Ngomirakiza Hegman bangahe ko wabanditse kabiri? gusa police ifite gahunda n’andimakipe arebereho.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!