RUHAGOYACU.com

Rayon Sports biyemeje guhuriza hamwe, barategura umwiherero

Abayobozi b’umuryango, ab’inama y’ubutegetsi n’ab’ikipe ya Rayon Sports biyemeje gutahiriza umugozi umwe bagakomeza gushyigikira ikipe ya Rayon Sports iri mu nzira zo gutwara igikombe cya shampiyona.

Kuwa Kane w’iki cyumweru, habaye inama yahuje abayobozi ba Rayon Sports, iyi yabowe na Ngarambe Charles uyobora inama y’ubutegetsi, Kimenyi Vedaste uyobora umuryango na Gacinya Denis uyobora ikipe ya Rayon Sports FC,

Ingingo z’ingenzi zibanzweho muri iyi nama harimo; kuganira ku mikorere n’imikoranire hagati y’inzego zigize Rayon Sports ndetse no kuganira ku buzima bwa Rayon Sports.

"Twaganiriye, dusanzwe dukora amanama y’izo nzego n’ubundi nk’uko wabivuze, ikiba kigamijwe ni ukureba uburyo Rayon Sports twayubaka ikaba imeze neza. Ntabwo inama twayikoze kubera impamvu uretse ko haba hari n’ibivugwa bitanduknaye n’ukuri. " - Gacinya Denis, perezida w’ikipe ya Rayon Sports aganira na Radio Salus.

Nk’uko bitangazwa na Rayon Sports binyuze mu itangazo bageneye abanyamakuru, bavuga ko nyuma yo kuganira ku ngingo zari babahuje; hemejwe ko izi nzego zitandukanye zizatahiriza umugozi umwe, zigafashanya kuzuza ibikubiye mu masezerano y’igihe gito umuryango wa Rayon Sports wasinyanye n’umufatanyabikorwa ’Skol’.


Itangazo rigenewe abanyamakuru nyuma y'inama yahuje inzego za Rayon SportsItangazo rigenewe abanyamakuru nyuma y’inama yahuje inzego za Rayon Sports

Aba bayobozi kandi bakaba baremeje ko hategurwa umwiherero uzahuza inzego za Rayon Sports (Inama y’ubutegetsi, komite nyobozi na komite y’ikipe), abayoboye Rayon Sports n’abayobozi b’abafana kugira ngo hasuzumwe ibyakozwe muri uyu mwaka w’imikino, hanategurwa ibijyanye n’umwaka utaha w’imikino 2017/18.

Mu gihe ikipe ya Rayon Sports igenda isatira gutwara shampiyona y’uyu mwaka, aba bayobozi basabye abakunzi ba Rayon Sports guhuriza hamwe, bagashyigikira ikipe yabo ikabasha kwitwara neza mu mikino iri imbere.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru

Venuste Niyotwagira Kuya 6-05-2017 saa 20:07'

Nibyiza kuba mwashoboye kumvikana ariko njyewe mbona igihe cyose iyi komite yitwa ko iri hejuru yabyose iyobowe na Ngarambe itamanutse ngo yifatanye numuryango nihahandi bazahora bacagagurana cyane ko njyewe mbona ntanicyo batumariye mwibuke neza iki gikombe cyuyu mwaka nitumara kugiterura abafana tuzashimire komite ya FC kuko barwanye intambara ikomeye yaba bagabo bitwa ngo barihejuru ya rayon sports muribuka iyo twabaga turwana no gutegura umukino ukomeye waduhesha gufata umwanya wambere ibyabaga murabizi
1 gutumiza inama zitarangira
2 kuzura ibyari byararangiye
kandi koko babigeragaho kuko yamanota7 APR yadukuyemo nabo babigizemo uruhare.

emmy Kuya 6-05-2017 saa 15:27'

mukomereze aho ubumwe ni zo mbaraga(umoja ni nguvu)

jsjxj Kuya 6-05-2017 saa 15:04'

Izi nama nyobozi zigizwe n’abaperezida baruta umubare abakinnyi ubwabyo byerekana ko ari ikibazo. Buri wese ashaka uko yarya kuri iyi nka. Nk’ubu habayeho komite nyobozi y’umuryango, Ahandi bagashyiraho ba managers bahembwa , ntibyaba buhagije ra bigakora nrza kuruta gukoresha za komite zitwa ko ari abakunzi ba rayon ngo bakorera ubushake? Rayon we ! Njye ndifuza ko Leta yakwinjira muri rayon igakora audit, kuko niba ishinzwe kureberera abaturage bose nibajye no muri Rayon.

ndiho Kuya 6-05-2017 saa 14:42'

Ahoooooooo! itangazamakuru akenshi ni ryo ridushyamiranyiriza ikipe !

damour Kuya 6-05-2017 saa 13:37'

Nibyokoko icyemeze mwafashe cyokuganira nikizima nimwicare muganire mufatanye ahatagenda neza muhaganireho rwose maze murebe ko ikipe yacu itagitwara.Turabashimye murakoze

damour Kuya 6-05-2017 saa 13:36'

Nibyokoko icyemeze mwafashe cyokuganira nikizima nimwicare muganire mufatanye ahatagenda neza muhaganireho rwose maze murebe ko ikipe yacu itagitwara.Turabashimye murakoze

karekezi Kuya 6-05-2017 saa 13:07'

ge nakunze ukuntu Coach Masudi djuma yatandukanyishe avakinnyi niyo serwakira bagakomeza gutsinda. abayobozi icyo tubasaba n’equipe itsinda ntakindi. naho ibyo baryaniramo ntibitureba nagato. bakorera hamwe bashwana ariko ikipe itsinde,intsinzi nibura namwe tuzababure vubavuba.

buffon Kuya 6-05-2017 saa 13:07'

Ahwuiii Imana ishimwe abakunzi ba rayon twari duhangayitse

musego Kuya 6-05-2017 saa 13:00'

jyewe mbona ikirwa umuryango cyaba nka fan clans zindi zose,Wenda ikaba yazirusha ko bafite ubu nararibonye cyane mubyarayon, board nayo ikaba board yogufata imyanzuro imwe nimwe kukintu cyose kitwa rayon yaba fc,amagare,volleball, abirukuka namaguru, abasimbuka urukiramende nibindi byose rayonsport izazana. commite ya fc nayo igakurikirana imibereho ya fc nkuko n’izindi type z’imikino rayosport izabyara zizajya zikurikiranwa naza commute zabo,zigaha report board. ikindi ababa bazwa umusaruro yaba mwiza cg mubi ni commite ya fc nonese ejobundi bahagarika Masudi twese twabjbazaga Gacinya. niba ari n’amategeko akoze nabi muyasubiremo mukuremo imyanya idafite akamaro ahubwo yogukurura atiku kuko abahigi benshi bayobya imbwa.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!