RUHAGOYACU.com

Rayon Sports FC: Diarra ntarabona ibyangombwa bya DCMP-Kiyovu iteregereje Tchabalala kuri uyu wa mbere

Ikipe ya Rayon Sports FC irasubukura imyitozo kuri uyu wa mbere yitegura imikino y’irushanwa ry’umunsi w’intwari rizatangira mu cyumweru gitaha, ari nako itegura irushanwa rya CAF Champions League iratangira mu kwezi gutaha.

Uyu munsi nta gihindutse ni bwo Jeannot Witakenge ashobora gutangira akazi mu ikipe ya Rayon Sports nk’umusimbura wa Katauti Ndikumana, witabye Imana mu mpera z’umwaka ushize wa 2017.

Icyitezwe cyane muri iyi kipe ni abakinnyi bashya bashobora kuyigaragaramo, barimo abakinnyi 4 baraza kuba bakora igeragezwa, bakaba baravuye mu gihugu cya Kongo Kinshasa, barimo abakinnyi 2 bataha izamu, umukinnyi usatira akina imbere, ndetse na myugariro 1, wahoze mu ikipe ya TP Mazembe.

Rayon Sports nigeza kuwa 22 Mutarama itarishyura DCMP, Ismailla Diarra ashobora kuyipfira ubusa umwaka wose Rayon Sports nigeza kuwa 22 Mutarama itarishyura DCMP, Ismailla Diarra ashobora kuyipfira ubusa umwaka wose

Aba bakinnyi Rayon Sports yabarangiwe n’umwe mu bagurisha abakinnyi muri Kongo Kinshasa w’inshuti ya Ramadhan Nkunzigoma, umutoza w’abazamu ba Rayon Sports.

Buretse aba bakinnyi baraba bakora igeragezwa, banarimo abandi benshi baha mu Rwanda mu makipe atandukanye, hari hategerejwe umukinnyi Hussein Shaban bita Tchabalala usanzwe akinira ikipe y’Amagaju,

Byari byitezwe kandi ko Ismaila Diarra yatangira imyitozo yaramaze kubona ibyangombwa, ariko na n’ubu uyu mukinnyi nawe amakuru agera kuri RuhagoYacu agahamya ko atarabibona.

Kiyovu Sports ishobora gutwara Tchabalala wumvikanye na Rayon Sports, igatinda kwishyura Amagaju

Mu cyumweru gishize ni bwo inkuru yasesekaye mu bitangazamakuru bitandukanye, ihamya ko Rayon Sports yamaze kumvikana na Hussein Shaban bita Tchabalala usanzwe akinira ikipe y’Amagaju kuri miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda yagombaga kwishyurwa ikipe y’Amagaju, Rayon Sports ikabatiza Gilbert Mugisha, ikanaha uyu mukinnyi miliyoni 2.

Hussein Tchabalala ashobora kwerekeza muri Kiyovu Sport kuri uyu wa mbereHussein Tchabalala ashobora kwerekeza muri Kiyovu Sport kuri uyu wa mbere

"Rayon Sports twaraganiriye nta kibazo bifuza Tchabalala, bavuga ko bazaduha miliyoni 5 ikanumvikana n’umukinnyi ku giti cye, ariko dutungurwa no kubibona mu bitangazamakuru mbere y’uko batwishyura, binyuranye n’ibyo twari twumvikanye." Umwe mu bayobozi b’Amagaju aganira na RuhagoYacu.

"Byabaye nk’ibidutungura kumva ko Rayon Sports yamaze kumvikana n’Amagaju, ko uyu mukinnyi agiye no gutangira gukinira Rayon Sports kandi bataraduha ibyo twumvikanye."

Uyu mugabo uri muri komite y’Amagaju akaba yabwiye RuhagoYacu ko amakuru avuga ko uyu rutahizamu wabo w’umurundi ashobora gukatira muri Kiyovu Sport nayo afite ishingiro, kuko iyi kipe yabegereye.

"Kiyovu Sport yaje mbere ya Rayon Sports ishaka uyu musore, ariko iza kurangaramo Rayon Sports aho iziye ibacaho."

"Bacitse intege baziko uyu musore yamaze kujya muri Rayon Sports, ariko nyuma baza kumenya ko atariko bimeze, bagaruka bashaka uyu musore."

RuhagoYacu yamenye ko nta gihindutse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere Hussein Shaban ashobora kuza gusinya muri Kiyovu Sport kuko yamenye ibyo Rayon Sports ishaka guha Amagaju ikabona nayo yabitanga, ikaba igisigaye ari ukumvikana na Tchabalala.

Rayon Sports ntirishyura DCMP amafaranga bumvikanye kuri Diarra

Ismailla Diarra umaze amezi 5 muri Rayon Sports ntarabona ibyangombwa byo gutangira kuyikinira n’ubwo byari byitezwe ko tariki ya 06 Mutarama azaba ari umukinnyi wa Rayon Sports wujuje ibyangombwa.

Rayon Sports ntirishyura DCMP $ 10 000 bumvikanye kuri DiarraRayon Sports ntirishyura DCMP $ 10 000 bumvikanye kuri Diarra

Darling Club Motema Pembe yo muri Congo yahozemo Diarra, yumvikanye na Rayon Sports ko igomba kubishyura $14 000 kuri uyu musore, nyuma iyi kipe ya Rayon Sports ikumvikana n’uyu musore wahoze ayikinira ku giti cye.

Muri aya madorali 14 000 DCMP yagombaga kwakira kuri Diarra, bakaba baragombaga guha uyu munyamali 25% ku mafaranga aguzwe (ayahabwa na DCMP).

RuhagoYacu yamenye amakuru ko iyi kipe ya Rayon Sports yari yasezeranyije DCMP kuyishyura bitarenze Ugushyingo 2017, itigeze ibikora akaba ari nayo mpamvu uyu mukinnyi DCMP itaramuha ibyangombwa na n’uyu munsi.

" Isoko ryigura n’igurisha rimaze icyumweru kirenga rifunguye ariko DCMP ntiyifuza guha Rayon Sports ibyangombwa kuko batarishyura, kandi amatariki bari bumvikanye yararenze." Umwe mu baganiriye na RuhagoYacu, uzi ikibazo cy’uyu musore.

" $10 000 bya DCMP ntabwo irabibona, ariko $ 4000 ikipe ya DCMP yagombaga guha Diarra yo iyi kipe ya Rayon Sports yayahaye uyu mukinnyi, inamurengerezaho $ 4000 yo kumugura, we nta kibazo afite, nkaba mfite n’amakuru nizeye ko ahembwa muri aya mezi ashize n’ubwo adakina."

Uyu mugabo yabwiye RuhagoYacu ko ikibazo cya Diarra ari amadorali y’amanyamerika 10 000 bataraha DCMP kugeza n’ubu.

Isoko ryigura n’igurisha ry’abakinnyi rizafunga tariki ya 22 z’uku kwezi kwa mbere, Rayon Sports ikaba igomba kwishyura amdorali 500 kuri buri mukinnyi izashima igakenera kumwongera ku rutonde rwa CAF muri uku kwezi.

Ismailla Diarra yari yitezweho gucungura Rayon Sports guhera muri iyi Mutarama 2018Ismailla Diarra yari yitezweho gucungura Rayon Sports guhera muri iyi Mutarama 2018

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. nyamaswa

    Kuya 9-01-2018 saa 20:48'

    gewe ntakipe mfana ahubwo nkunda umupira w,amaguru gewe mbona kuva apr yatangiza politique yogukinisha abana b,urwandagusa ariho umupira wacu wapfiriye nonese ko muri education tugifite abarimu b,abanyamahanga? numva umukinnyi ufite icyo azi kandi twamwigiraho apr ikwiye kumugura hanyuma bariyanana bayo bakamwigiraho bityo tukagira abakinnyi basobanutse ariko bafite abo babicaho.

  2. fenty

    Kuya 9-01-2018 saa 14:10'

    hhhhhhhhhhhhhhhhh akabi gasekwa nakeza koko hhhhh

  3. Nkurunziza

    Kuya 9-01-2018 saa 11:54'

    turanenga Ruhago yacu ipfa gushyiraho ibihuha itabanje gukora ubushishozi ibyo igiye kugeza kubanyarwanda niba koko amakuru igiye kujyeza kubanyarwanda niba ari ukuri cyane abakunzi ba Ruhago ngaho baramotereye ngo karekezi yasezeye mbese ntikiri Ruhago yacu yabaye bihuha yacu.mwisubireho ndabaneze kunkuru z,ibinyoma mugenda mutangaza

  4. EMMY

    Kuya 9-01-2018 saa 07:43'

    Ahaaaaa! Nge ndumiwe pe kubona umikinnyi nka diarra udusebereza mucyeba atarabona ibyangombwa????

  5. Pint

    Kuya 9-01-2018 saa 05:14'

    Rwose komite ya rayon yige kukibazo cya Diarra
    Si non ntacyo mwadusobanurira Abafana, mumenyeko nizindi kipe zirekereje

  6. Quatre-Vingt

    Kuya 9-01-2018 saa 04:29'

    Lulu we nibyo Gacinya yarumugabo
    kuko umugabo nurya utwe akarya nutwabandi.
    wabivuze neza ko yarigisambo kigihanga ra?ntacyo muba.
    iyo mwirirwa mutera hejuru ngo ntamisoro murya?
    ahubwo mwarayimaze muranayibura.
    harya iza inyanza yabaga he?
    yakiniraga he?
    akarere nama million kabahaga?
    Reba Gacinya ibyo bya Rusizi
    ongeraho karongi!
    ahaaaaa muge mwicecekera ngo muri rubanda nyamwinshi?
    uburo bwinshi c?
    singaho Gacinya arafunzwe mutangiye kujagarara?
    abo benshi c bibamariye iki?nako muyimariye iki?

  7. LULU

    Kuya 8-01-2018 saa 20:37'

    RAYON SPORT IRIMO IBISAMBO BYINSHI KANDI BIDASHAKA KUVUGISHA UKURI KURI CAISSE YA DIALLA KO YARI YAGUZWE N’ABAFANA BA RAYON AYO MAFARANGA YAGIYE HE KUBURYO BIGEZA IKI GIHEATARABONA IBYANGOMBWA?GACINYA NAGENDE YARI UMUGABO.

  8. AMINI

    Kuya 8-01-2018 saa 16:37'

    NJYE HARICYO NTARAMENYA KUKI MUVUNNYI ATABANJE GUHABWA AMEZI YIGERAGEZA NGO BAMENYER NEZA URUHANDE AHEREREYE MO , KUKO KUBA RAYON ITANGIYE KURANGWA N’AMAGAMBO ATAGIRA IBIKORWA NIWE DUTUNGA AGATOKI WASANGA AFITE MISSION YIHARIYE TUTARAMENYA ARIKO AMENYEKO TURI MASO , GUSA IMANA IFASHE GACINYA AHINDUKE UMWERE
    YENDA YAZASANGA ITARAROHAMA NEZA

  9. Ahmed

    Kuya 8-01-2018 saa 14:15'

    Paul muvunyi yatujemo nkicyitso kuko ntacyo amaze uretse gusenya Rayon sport kuko sinumva ukuntu atorwa gacinya agafungwa tchabalala na diarra haba haje saga zabo nyuma ya 2jour ngo bamuhaye 30jours mushyire mugaciro aka nagakino bakina rayon sport

  10. ema

    Kuya 8-01-2018 saa 13:52'

    Ariko abanyamakuru ye?murumvase kujya muri kiyovu bikaze cyanee kuburyo byaca igikuba?ko yari mumagaju c rayon ntiriho?nubwo muvunyi ntazi aho yaturutse ubona imikorere ye ntaho ihuriye niya gacinya gacinya numunyamugi nubwo yarya ariko yarya yakoze yagura yanick tukishima naho abandi nukucyatsa gusa.

  11. 1 | 2 | 3 | 4


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru