RUHAGOYACU.com

Rayon Sports Fc yandikiye FERWAFA ko aho guhererwa igikombe kuri Match ya Kiyovu hategurwa umukino wa gicuti

Ikipe ya Rayon Sports FC yandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) irisaba kuzafatanya gutegura umukino wa gicuti yahererwaho igikombe nyuma ya shampiyona aho kugihererwa ku mukino wa SC Kiyovu Sports.

Iyi baruwa yasinyweho ejo kuwa kane, taliki ya 25 Gicurasi, n’umunyabanga wa Rayon Sports Fc, Gakwaya Olivier, yamenyeshaga FERWAFA ko iyi kipe ititeguye kwakira igikombe ku mukino w’umunsi wa 30 wa shampiyona ari nawo wa nyuma, kuko bitayishobokera gutegura uwo munsi.

Rayon Sports Fc yasabye FERWAFA ko bafatanya gushaka umukino wa gicuti wazaba nyuma ya shampiyona, ukaba ariwo utangirwaho igikombe.

Ibi byose bikomeje gukururukana, nyuma y’aho Rayon Sports Fc isabiye FERWAFA ko igikombe yatwaye yazagihererwa ku mukino Rayon Sports Fc izakiramo APR FC, ku cyumweru talkiki ya 28 Gicurasi, FERWAFA ikayisubiza ko igikombe kizatangwa ku munsi wa nyuma wa shampiyona, ubwo Rayon Sports FC izaba yasuye SC Kiyovu Sports.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru

gashema Kuya 28-05-2017 saa 23:23'

Oooh Rayoooon bakwangiriki

Clovis Kuya 28-05-2017 saa 09:13'

Ubundi murwanda hari ibigo bibiri bijya bingora kumva imitekerereze yabyo kandi byose bifite abayoboke iryaguye(gasenyi)

Rayon sport =ADPER

Rwasa Kuya 28-05-2017 saa 09:03'

Mfite amatsiko yo kuzabona ferwafa itarimo amaraso yigikona nagasenyi uko yaba imeze. kuko ipfunwe igikona kigira iyo cyashobewe kimeze nkigisusa cyakubiswe n’izuba riteye asyiii kandi iyo gasenyi yibuze nayo iba ireba nkumugabo wariye ibiryo byumwana.

Jonathat Kuya 28-05-2017 saa 06:49'

Sha mugabanye urugambo kwanza murebe ibibareba ibya reyon sport ko byababijije ibyuya ko yatwaye igikombe aho izagifatira hose murashya mwokora iki

Mugabe claude Kuya 27-05-2017 saa 18:18'

Ariko njyewe Rayon iranshimisha ibyayo byose ibigira intambara ngo ntiyakwakira igikombe ngo yasuye ? Erega ugasanga nitangazamakuru ryabihaye umugisha sinakubwira ,narumiwe eseko mukina mugatsinda Ferwafa igategura kubaha igikombe mwebwe mukanga kucyakira , mwahindura mukayobora umupira Ferwafa nayo igakina? Ntampamvu nimwe mufite yokwanga igikombe uretse guhangana mwagize intego kuki se mwumva muri Special? Ndabizi ubwo murayinyonga ariko ibyo sibyo nagato.

Dodo Kuya 27-05-2017 saa 07:43'

Wowe Bimenyimana ndabona ibyo usesengura ntabyo! Ibuka ku mukino wa Mukura Rayon yari yasuye kdi yashoboraga no gutsindwa, icyo gihe bari kuzana igikombe ihuye kugiha nde? Ku mukino wa nyuma ni Kiyovu izategura ariko kuri APR ni Rayon izasurwa bityo niyo izakira hamwe no gutegura. Hari ikindi wongeraho? Mujye muba aba Prof. ntimukabe imbata zao gufana, murakoze.

nyirabizeyimana jacky Kuya 27-05-2017 saa 07:02'

Ariko mbaze abareyon iyo ubu igikombe mutaragitwa wenda hari indi kipe mugihanganye umukino wa nyuma ariwo ugomba kubasobanura mwakwanga kugifata ngo nuko atarimwe mwakiriye? Ese ko twese tuzi indispline yanyu kuki mutakora amakosa mugakurwa muri shampion ubuse kuki 11createur yabatsinze ariko kubera amakosa yakozwe iwabo yakuwe mumarushamwa murakomeza mwiregagijeko umwaka ushize fifa yakuyeho amanota kubera kwambura umutoza ko mutaburanye? Rero jye ndabona ferwafa yararebye kure nubwo izo ari impamvu zajye bwite

samed Kuya 27-05-2017 saa 06:44'

ariko she kuki musetsa ubwo she ferwafa murumva yabyemera bazakubaha kuri kiyovu Wenda mushake undi munsi WO kukimurikira abafana kumugaragaro icyo kintu degol nacyemera azahite asezera

nzarora jea damascene Kuya 27-05-2017 saa 05:58'

ariko mwagiye muba aba spor tf icyangombwani igikombe ukomwagihabwakose

Quatre-Vingt Kuya 27-05-2017 saa 03:24'

Ariko reyon yigiribiki?uziko wagirango nimwe mutanga gahunda yuko ibintu bizagenda byanze bikunze????asyisyisyiii iyombonekarimwe yababijije icyuya nkazazindi zanoheli nubunani mwatebye neza aho mujya kuzakirira mukareka gutayanjwa?uziko wagirango nicyisi mutwaye?Ese iyo muza gutsinda Rives mwarikuvuga ibinganute?mbagirinama rero.kumukino wa Kiyovu ntimuzageyo.nimuramuka mugiyeyo muzasanga giteretse kumeza maze muzakihasige.naho gutegeka ngo babategurire umukino wagicuti.sitegeko.ESE mwahamagaye wao salama mugakina bakakibaha ra???hahhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh

1 | 2 | 3

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!