RUHAGOYACU.com

Amafoto-Rayon Sports idafite Mayor na Shassir yerekeje muri Nigeria

Ikipe ya Rayon Sports iri bufate rutemikirere mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu yerekeza mu gihugu cya Nigeria gukina umukino ubanza w’imikino yo gukuranwamo izahuriramo na Rivers mu irushanwa ry’amakipe yatwaye ibikombe iwayo.

Rayon Sports iri bugende saa tatu za mu gitondo(9:00), izahura na Rivers United ku cyumweru tariki ya 16 Mata mu mukino ubanza w’iyi mikino nyafurika wigijwe inyuma kubera ibihe u Rwanda rwari rurimo byo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyizere ni cyose ku basore ubwo biteguraga kugurukaIcyizere ni cyose ku basore ubwo biteguraga kuguruka
Umutoza Maso na we ngo intsinzi igomba gutahanwaUmutoza Maso na we ngo intsinzi igomba gutahanwa
Nova Bayama na we yari ahabayeNova Bayama na we yari ahabaye
Abasore barimo Irambona Ericna Mussa Camara bashyizemo akaziki ngo kabafashe urugendoAbasore barimo Irambona Ericna Mussa Camara bashyizemo akaziki ngo kabafashe urugendo
Umunyezamu Bakame yabanje gusezera abo asizeUmunyezamu Bakame yabanje gusezera abo asize

Iyi kipe y’umutoza Masudi Djuma, ntabwo ihagurukanye ba myugariro Rwatubyaye Abdoul na Mutsinzi Ange nkuko byari byitezwe gusa bitunguranye myugariro Nzayisenga Jean d’Amour bakunze kwita Mayor na we akaba yaje gusigara i Kigali.

Nahimana Shassir umaze iminsi atagirirwa icyizere, yongeye gusigwa mu ikipe yerekeje muri Nigeria, gusa kuri ubu bikaba byatewe n’uko yari amaze iminsi afite ikibazo cy’uburwayi nkuko umutoza w’iyi kipe yaje kubitangaza.

Sibomana Abouba utari wagaragaye ku mukino wa Onze Createurs yongeye kugarurwa mu ikipe ya Rayon Sports mu gihe Rwigema Yves wari werekeje muri Mali kuri ubu yasigaye i Kigali.

Nsengiyumva Mustapha witwaye neza ku mukino w'Amagaju yajyanye n'abandi muri NigeriaNsengiyumva Mustapha witwaye neza ku mukino w’Amagaju yajyanye n’abandi muri Nigeria
Nahimana Shassir ni rimwe mu mazina akomeye yasigaye i KigaliNahimana Shassir ni rimwe mu mazina akomeye yasigaye i Kigali

Umukino ubanza hagati ya Rayon Sports na Rivers United uzabera muri Nigeria , tariki ya 16 Mata 2017 mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 22 Mata 2017.

Abakinnyi berekeje muri Nigeria:

  1. Ndayishimiye Jean Luc Bakame
  2. Mutuyimana Evariste
  3. Mugabo Gabriel
  4. Sibomana Abouba
  5. Irambona Eric
  6. Manzi Thierry
  7. Munezero Fiston
  8. Mugisha Francois Master
  9. Niyonzima Olivier Sefu
  10. Mugeni Fabrice
  11. Kwizera Pierrot
  12. Muhire Kevin
  13. Nsengiyumva Mustapha
  14. Nova Bayama
  15. Nshuti Dominique Savio
  16. Manishimwe Djaber
  17. Tidiane Kone
  18. Moussa Camara

Rivers United iheruka kwitwara neza muri shampiyonaRivers United iheruka kwitwara neza muri shampiyona
Manishimwe Djaber yitezweho byinshiManishimwe Djaber yitezweho byinshi

Bategereje Rwanda Air yatinzeho gatoBategereje Rwanda Air yatinzeho gato
Umutoza Lomami Marcel amenyereye imikino nyafurikaUmutoza Lomami Marcel amenyereye imikino nyafurika
Umunyamakuru wa Ruhagoyacu Ephrem Kayiranga ni umwe mu bagurikanye na RayonUmunyamakuru wa Ruhagoyacu Ephrem Kayiranga ni umwe mu bagurikanye na Rayon

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. nshizirungu

    Kuya 16-04-2017 saa 12:13'

    abafana.barayon.tukuri.inyuma.nukujyakumavi.ariko.twizeyekodutsinda.rayon.oyeeeeeee

  2. mucanzigo Deogratias

    Kuya 16-04-2017 saa 10:47'

    AIMABLE,JYA UREKA KUVUGA IBY,AMAROZI, NIBA IWANYU MUROGA CG WOWE UBWAWE UKABA UROGA NTUKABIGIRE RUSANGE, UBWO FISTON AKUREZE WAKWISOBANURA UTE? NTA MUROZI UBA MURI RAYON SPORT, UJYE UJYA GUTERA URUTOKI, IKAWA, ICYAYI CG IBIRAYI AHO GUTERA URUBWA. NDAGUCYASHYE MU IZINA RYA YESU. RAYONSPORT BE SUPPORTED BY GOD ONLY. HAPPY EASTER TO ALL FANS OF RAYON SPORT F.C., SUCCESS ONLY.

  3. mucanzigo Deogratias

    Kuya 16-04-2017 saa 10:47'

    AIMABLE,JYA UREKA KUVUGA IBY,AMAROZI, NIBA IWANYU MUROGA CG WOWE UBWAWE UKABA UROGA NTUKABIGIRE RUSANGE, UBWO FISTON AKUREZE WAKWISOBANURA UTE? NTA MUROZI UBA MURI RAYON SPORT, UJYE UJYA GUTERA URUTOKI, IKAWA, ICYAYI CG IBIRAYI AHO GUTERA URUBWA. NDAGUCYASHYE MU IZINA RYA YESU. RAYONSPORT BE SUPPORTED BY GOD ONLY. HAPPY EASTER TO ALL FANS OF RAYON SPORT F.C., SUCCESS ONLY.

  4. Gather

    Kuya 15-04-2017 saa 16:52'

    Umva muhumure Rayon tugiye kwambuka dukomeze mu matsinda. Ntabwo miliyoni 227 zaducika. Musenge tuyibe inyuma ziriya note zirakenewe kabisa.

  5. ildebrande

    Kuya 15-04-2017 saa 13:43'

    basanjyira njyenda mufashe dusabe imana ibe muruhande rwacu tubone itsinzi maze dukomeze duheshe urwatwibarutse ishema

  6. L’enfant de Nyamagabe

    Kuya 15-04-2017 saa 07:23'

    Ok! Twebwe aba Rayon dukeneye intsinzi! Iriya kipe nabonye idakanganye cyane, nu mwanya iriho iwabo urabigaragaza!

  7. Donat

    Kuya 15-04-2017 saa 07:21'

    Muraho abakinnyi bagiye tubafitemo ikizere kandi nabasigaye ni abacu, turashaka intsinzi tu .

  8. aimable

    Kuya 15-04-2017 saa 06:58'

    hahhhhhh noneho umurozi umwe ko yasigaye kararabaye tooo ehh ariko ndabona undi we yagiye ndavuga fiston

  9. jeanbpatsit

    Kuya 14-04-2017 saa 22:34'

    tuzatsinda ndabyizeye. Dufitamahirwe royon oye!!!!

  10. gilbert

    Kuya 14-04-2017 saa 20:25'

    kubera God birashoboka rayon oyeeeeeeee!

  11. 1 | 2 | 3 | 4


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru