RUHAGOYACU.com

Rayon Sports idafite zimwe mu nkingi ya mwamba yahigiye kwegukana ‘Ndi Umunyarwanda’

Rayon Sports idafite bamwe mu bakinnyi b’inkingi ya mwamba yahigiye kwegukana igikombe cy’irushanwa ryiswe ‘Ndi Umunyarwanda’, rizaba rigamije kwizihiza icyumweru cy’Ubumwe n’ubwiyunge.

Guhera kuri uyu wa gatatu tariki ya 4 Ukwakira ibihangange biraba byesurana mu irushanwa ryiswe ‘Ndi Umunyarwanda’ ryateguwe na Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ifatanyije n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Ku ikubitiro, Rayon Sports yari yavuze ko itazakina iri rushanwa kuko amategeko arigenga yavugaga ko hazakina abakinnyi bamaze guhabwa ibyangombwa bibemerera gukina Azam Rwanda Premier League 2017/2018, kandi benshi mu bakinnyi bayo bakaba bafite imvune.

Yannick Mukunzi ntiyakoze imyitozo kubera imvune yoroheje yakuye mu gice cy'umukino bakiniye i RubavuYannick Mukunzi ntiyakoze imyitozo kubera imvune yoroheje yakuye mu gice cy’umukino bakiniye i Rubavu

Icyakora nyuma y’ibiganiro hagati y’impande zose bireba, abateguye irushanwa bemeye ko hakina n’abakinnyi batarabona ibyangombwa, Rayon Sports ihita yemera gukina iri rushanwa rizaba rigamije kurushaho kwimakaza Ubumwe n’ubwiyunge.

Nyuma y’imyitozo ya nyuma itegura iryo rushanwa, Ndayishimiye Eric ‘Bakame’, Kapiteni wa Rayon Sports yatangarije RuhagoYacu ko biteguye neza kwitabira iryo rushanwa n’ubwo hari bagenzi be benshi bafite ibibazo by’imvune, gusa ngo intego ikazaba ari iyo kuryegukana bityo bakaba batwaye igikombe cya kane muri ibi byumweru bitatu.

Ati “Ni irushanwa tugomba kwitabira nk’uko amategeko yabyemeje, mu kuri n’ubwo tudafite abakinnyi bahagije umubare kuko benshi bararwaye ariko abahari na bo barashoboye, twizeye kwitwara neza twegukane igikombe.”

Rayon Sports izaba idafite Bimenyimana Bonfils Caleb, Rutanga Eric, Nova Bayama, Mugisha Francois na Rwatubyaye Abdoul bafite imvune ndetse na Yannick Mukunzi arashidikanywaho kuko atakoranye n’abandi imyitozo, ngo hategerejwe icyemezo cy’umuganga.

Rutanga Eric afite imvune yagiriye mu mukino wa Super CupRutanga Eric afite imvune yagiriye mu mukino wa Super Cup

Icyakora iyi kipe izaba yagaruye Nahimana Shassir, Ismailla Diarra na Bashunga Abouba batakinnye umukino w’umunsi wa mbere wa Azam Rwanda Premier League banganyijemo na AS Kigali igitego 1-1.

Nk’uko amategeko agenga iri rushanwa biteganyije ko ritangira hakinwa imikino ya ½ cy’irangiza, aho Rayon Sports yeguikanye igikombe cya shampiyona izaba ikina na Police FC yabaye iya kabiri, mu gihe APR FC yabaye iya gatatu yo izaba ikina na AS Kigali yaje ku mwanya wa kane.

Abayoboye ubusatirizi bwa Rayon Sports, Ismailla Diarra na Tidiane Kone ni bo bitezweho gukura iyi kipe mu nzara za Police FCAbayoboye ubusatirizi bwa Rayon Sports, Ismailla Diarra na Tidiane Kone ni bo bitezweho gukura iyi kipe mu nzara za Police FC

Caleb na we yakuye imvune mu mukino wa mbere wa Azam Rwanda Premier LeagueCaleb na we yakuye imvune mu mukino wa mbere wa Azam Rwanda Premier League

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. karubambana straton

    Kuya 3-10-2017 saa 16:04'

    twebwe abafana twizerako rayon izabikora ugera murimetero12 urekura icumu twizere itsinzi nimutsindira izimiriyon5 muzabamudushimishije


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru