RUHAGOYACU.com

Rayon Sports igiye kwiyambaza FIFA ku kibazo cya Muhire Kevin uri muri Belarus

Rayon Sports igiye kwiyambaza FIFA nyuma y’aho yandikiye Shakhtyor Soligorsk yo muri Belarus iyitegeka kuyisaba imbabazi kuko yayitwariye umukinnyi Muhire Kevin nta burenganzira ibifitiye, iyo kipe yo ku mugabane w’u Burayi igaterera agati mu ryinyo.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 15 Ukwakira 2017 ni bwo Muhire Kevin yahagurutse i Kigali yerekeza mu mujyi wa Minsk ho muri Belarus, aho yari agiye gutangira akazi gashya ko gukinira ikipe yitwa Shakhtyor Soligorsk, isanzwe inakinamo undi Munyarwanda, Patrick Sibomana.

Nyuma y’iminsi itatu uwo mukinnyi agiye, ni ukuvuga kuwa 18 Ukwakira, Rayon Sports yahise yandika ibaruwa imenyesha kandi yihanangiriza Shakhtyor Soligorsk ko ifite uwo mukinnyi mu buryo budakurikije amategeko, inayitegeka gusaba imbabazi bitarenze icyumweru kimwe.

Muhire Kevin umukino wa nyuma yakiniye Rayon Sports wari uwa nyuma w'Agaciro Development Fund batsinzemo APR FC igitego 1-0Muhire Kevin umukino wa nyuma yakiniye Rayon Sports wari uwa nyuma w’Agaciro Development Fund batsinzemo APR FC igitego 1-0

Icyakora nyuma y’icyo gihe nta cyo Shakhtyor Soligorsk yabikozeho, ndetse ngo ibyo yategetswe ntiyabyubahirije, ari na yo mpamvu Rayon Sports igiye kwiyambaza FIFA nk’uko Umuvugizi wayo Gakwaya Olivier yabitangarije RuhagoYacu.

Gakwaya yagize ati “Tugiye kwandikira FIFA kuko iriya kipe arimo twarayandikiye ntibadusubiza […]”

Claude Santos, Umutoza muri Centre ya Gikondo Muhire Kevin yabyirukiyemo anayigiramo gukina umupira w’amaguru, yadutangarije ko ari bo bohereje uwo mukinnyi muri Belarus kandi ko yagiye mu buryo bwemewe n’amategeko kuko hari ibyo bari bumvikanye na Rayon Sports.

Yagize ati: “Rayon Sports ubwayo yasinyishije Kevin mu buryo butemewe n’amategeko, imuha amafaranga kandi ibizi ko atari uwayo. Bimaze gusakuza ko tugiye kumujyana hanze ni bwo twicaranye na Rayon Sports duhujwe na Ferwafa, dufata umwanzuro ko azabasubiza amafaranga."

“Niba baciye inyuma bakandika ibaruwa, biragaragara ko batubahirije amasezerano kuko byari byagaragaye ko Rayon Sports n’umukinnyi bakoze amakosa gusa twari twumvikanye ko twabikemura bya kivandimwe.”

Muhire Kevin yagiye muri Belarus ageze ku rwego rwiza rwamuhesha umwanya uhoraho mu ikipe y'igihugu AmavubiMuhire Kevin yagiye muri Belarus ageze ku rwego rwiza rwamuhesha umwanya uhoraho mu ikipe y’igihugu Amavubi

Ibi Gakwaya yabyamaganiye kure, avuga ko ari ibinyoma kuko Muhire Kevin na Centre ya Gikondo batigeze babasha kumvikana na Rayon Sports mbere y’uko agenda. Ati “Biriya bavuze barabeshye, twavuye muri FERWAFA tutumvikanye, bahita bagenda bavuga ngo twarumvikanye.”

N’ubwo Gakwaya atatangaje igihe Rayon Sports izandikira FIFA, amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko uyu mukinnyi ari muri Belarus aho akora imyitozo nko kwimenyereza muri Shakhtyor Soligorsk mu gihe agitegereje guhabwa amasezerano muri Mutarama 2018 ubwo isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rizaba ryongeye gufungura.

Muhire Kevin ni umukinnyi wa Rayon Sports kuva mu mpeshyi ya 2015, aho yasoje amasezerano ya mbere y’imyaka ibiri akongererwa andi muri Kamena uyu mwaka ahawe miliyoni enye n’igice (4.500.000) z’Amafaranga y’u Rwanda we yitaga inguzanyo.
Ibaruwa yihanangiriza inategeka gusaba imbabaziIbaruwa yihanangiriza inategeka gusaba imbabazi

Muhire Kevin yafashije cyane Rayon Sports itari ifite Kwizera Pierrot itsinda APR FC Muhire Kevin yafashije cyane Rayon Sports itari ifite Kwizera Pierrot itsinda APR FC

Rayon Sports ifata Muhire Kevin afatwa nk'uwataye akaziRayon Sports ifata Muhire Kevin afatwa nk’uwataye akazi

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. -####-

    Kuya 12-11-2017 saa 18:40'

    ndashima ikipe yacu yakoze kutujana muri chani irasezerewe ntizacyina murichani?

  2. Eric

    Kuya 10-11-2017 saa 12:25'

    Ayiiiiwe, ngo arabacitse aramaze ahubwo ntazayabasubize kubera ko muri ndangare munya gushinyisha umukinnyi wabandi mudashaka amatiku,nubundi mwayahoranyeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  3. ruhago

    Kuya 10-11-2017 saa 05:16'

    uwo mwana baramushutse none dore agiye kururirimba ukuntu yarageze murwego rwiza none yukuye amata mukanwa. Erega rayon nikipe yamateka uyigezemo wese ahita azamura urwego kuburyo bigaragara hera kubahungu bamaze iminsi bajemo urwego.bamaze kugeraho

  4. blkorimana ignace

    Kuya 9-11-2017 saa 18:02'

    murakoze kumakuru mutucezeho urutonde rwabakinnyi bazatoranywamo umwe

  5. umukunzi

    Kuya 9-11-2017 saa 15:56'

    izo committee bavuga zatowe ryari na bande?ibintu byose baba bashaka gu technica gusa ntakindi.bagiye barya duke bagatuza ko umururumba ntacyo umarira umuntu.

  6. kalisa

    Kuya 9-11-2017 saa 11:11'

    Hari komisiyo zitandukanye zashyizweho na Komite yatowe na Olivier rero yagizwe umuvugizi ariko ngo bazemezwa ku mugaragaro vuba aha, ntabwo abanditse iyi nkuru bibeshye, yagarutsemo nk’umuvugizi

  7. ndugu

    Kuya 9-11-2017 saa 07:20'

    ndumva nkumbuye kureba Rayon we!! uzuko wagirango championnat yararangiye!!! ako kana nikazane cash ubundi bakareke gatumuke!

  8. @H

    Kuya 8-11-2017 saa 20:19'

    @H nanjye ndunga mu ryawe kuko sinibaza ukuntu Gakwaya yinjira mu kazi ka rayon atabishinzwe kubera gukunda ko abantu bamubone..? Uyubahe kuko ibyo urimwo biragusuzuguza ndetse abayobozi bashya ba rayon mufatire ingamba uyu wiyita umuvugizi atari we! !!

  9. H

    Kuya 8-11-2017 saa 17:54'

    Rayon sports ifite umuvugizi utari Gakwaya Olivier. Committee yarimo nk’umuvugizi yarasheshwe ndetse niyatowe nshya ntayirimo,Bityo:

    Iyi nkuru ishobora kuba yaratinze gutangazwa. cg se uwayanditse ariwe wibeshye. l’m confused

  10. tura

    Kuya 8-11-2017 saa 17:45'

    yeee natuze nyine abanze asobanukirwe gereza yavugaga icyaricyo


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru