RUHAGOYACU.com

Rayon Sports inyagiye AS Muhanga 6-0 mu mukino wa mbere mu majyepfo

Mu mabara yayo, imipira y’ubururu, amakabutura y’umweru n’amasogisi y’ubururu, Rayon Sports itsinze umukino wa mbere wa gicuti muri ibiri izakinira mu majyepfo, aho ikuye intsinzi imbere ya AS Muhanga ku bitego 6-0.

Rayon Sportsi idafite abari mu Amavubi, ikomeje kwitegura umwaka utaha w’imikino ikina imikino ya gicuti, aho mbere yo kwerekeza I Huye, iyi kipe yabanje gukina na AS Muhanga yabuze amahirwe yo gukina icyiciro cya mbere nyuma yo gusezererwa n’Isonga yanze gukina icyiciro cya mbere, Kiyovu Sports igahabwa amahirwe.

Yari andi mahirwe yo kwigaragaza ku ruhande rw’abasore ba Mbarushimana Abdou bahuraga n’iyi kipe yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda.

Nova Bayama ni umwe bazonze ikipe ya AS MuhangaNova Bayama ni umwe bazonze ikipe ya AS Muhanga
Karekezi yereka Lomami Frank ibyo ajya gukora mu kibugaKarekezi yereka Lomami Frank ibyo ajya gukora mu kibuga

Rayon Sports n’umutoza Karekezi Olivier, batangiranye impinduka mu minota ya mbere, Irambona Eric ava mu kibuga gusa impinduka zabaye, zari intangiriro z’ibyakurikiye mu yindi minota y’umukino.

Manishimwe Djabel yabaye uwa mbere wahagurukije abafana benshi bari baje kwihera ijisho aho amakipe yombi yakiniraga ku kibuga cya Muhanga, maze nyuma yo kunanirwa gushyira umupira mu izamu kuri kapiteni Pierrot, nta mwanya munini byafashe Mugisha Gilbert atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 34.

Rayon Sports yakomeje kwiharira umukino, ndetse bakinira mu kibuga cya Muhanga, iyi yahushaga uburyo bwinshi, yaje kububyaza umusaruro igice cya kabiri kigitangira maze mu minota itarenze irindwi gusa, Rayon Sports yinjiza ibitego bya Nahimana Shassir, Caleb wateye umupira ukagarurwa n’izamu mbere yo kuwutsinda ndetse n’igitego cya Nova Bayama, 5-0 cya Hi5!

Abafana bari baje ku bwinshiAbafana bari baje ku bwinshi
AS Muhanga yakinnye na Rayon Sports kuri uyu wa GatanuAS Muhanga yakinnye na Rayon Sports kuri uyu wa Gatanu

Karekezi yakoze impinduka zitandukanye, Pierrot aha umwanya Idrissa Nsengiyumva naho Bimenyimana Bonfils aha umwanya Tidiane Kone, uyu wari umaze amasegonda atarenze 120, ahita atsinda igitego cya gatandatu ku munota wa 61, ku mupira wari uhinduwe na Habimana Youssuf.

Abakinnyi batandukanye bakiri mu igeragezwa muri AS Muhanga yatangiye imyitozo ku wa Mbere w’iki cyumweru ndetse n’abatazakomenya na Rayon Sports, bose bahawe amahirwe yo kwigaragaza muri uyu mukino.


Rayon Sports:
Evariste Mutuyimana, Nyandwi Saddam, Irambona Eric, Jules Moise Niyigena, Mutsinzi Ange, Kwizera Pierrot, Nova Bayama, Mugisha Gilbert, Nahimana Shassir, Bimenyimana Bonfils Caleb, Djabel Manishimwe

Abasimbura: Bashunga Abouba, Ndayisenga Kassim, Rutanga Eric, Cyimana Willy Hamza, Hakizimana Hassan, Nsengiyumva Idrissa, Alhassane Tamboura, Tidiane Kone, Habimana Youssuf, Niyomwungeri Mike na Lomami Frank.

AS Muhanga: Gashirabake Jean Baptiste, Niyibizi Emmanuel, Turatsinze John, Himbaza Jacques, Manzi Willy, Nkurunziza Bertilla, Ruboneka Jean Bosco, Niyibizi Haruna, Iradukunda Laurent, Nishimwe Blaise, Ishimwe Patrick.

Abasimbura: Gatabazi Gentil, Niyonkuru Jean Luc, Uwimana Gilbert, Hirwa Jean Norbert, Byiringiro Irene, Kayitaba Jean Bosco, Iradukunda Hamimu, Hategekimana Patrick, Gihozo Irene Basile, Twagirayezu Amani.

Ni iki kiza gukurikiraho?

Ikipe ya Rayon Sports igiye guhita yerekeza I Nyanza, aho iza kurara, mu gitondo bahakoerere umuganda.

Guhera saa 12:00, ejo kuwa Gatandatu, hazaba akarasisi n’umutambagiro w’abafana b’iyi kipe bazaba batwaye igikombe cya shampiyona Rayon Sports yegukanye mu mwaka ushize w’imikino 2016/17.

Saa 15:30 Rayon Sports irakina undi mukino wa gicuti hamwe n’Amagaju FC kuri Stade ya Huye, hasozwa gahunda yabo yo mu majyepfo.

Tariki ya 2 z’ukwezi gutaha, Rayon Sports ifite undi mukino wa gicuti uzayihuza na Villa SC yo muri Uganda.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Gikundiro

    Kuya 26-08-2017 saa 08:59'

    Rutanga impamvu atakinnye yarwaye grippe ,yahise anagaruka ikigali kwivuza
    Ubundi ndabona gikundiro yacu izitwara neza.

  2. minani venuste

    Kuya 25-08-2017 saa 20:15'

    ngiyo gikundiro nokomereze ajo

  3. minani venuste

    Kuya 25-08-2017 saa 20:15'

    ngiyo gikundiro nokomereze ajo

  4. masomo

    Kuya 25-08-2017 saa 20:13'

    Iri ntabwo ari igeragezwa.Niba Rutanga ataramenyerana n’abandi Kuki atabanzamo?Niba Allassane ari mu igeragezwa Kuki atabanzamo? Niba None arise Rutahizamu dusigaranye w’umunyamahanga Kuki atabanzamo.Abo ba Djabel na ba Nova ibyabyo turabizi ni ba ti

    titulaire.I Huye agomba guhindura ikipe.

  5. Simon Mbonimpaye

    Kuya 25-08-2017 saa 18:40'

    Rayon Sports nikomereze ahongaho natwe abafana bayo tuyiri inyuma kandi icyizere cy’uko izabikora kiragenda kigaragaza.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru