RUHAGOYACU.com

Rayon Sports yagarutse i Kigali nyuma yo kubura uko yihimura kuri Singida

Rayon Sports iragaruka i Kigali ku gicamunsi cy’uyu wa kane nyuma yo gutsindwa igitego 1-0 mu mukino wa gicuti yakinnye na Simba SC ikabura indi kipe yakwihimuraho.

Rayon Sports yahagurutse i Kigali kuwa mbere w’iki cyumweru yerekeza i Dar es Salaam muri Tanzania, aho yari yitabiriye ubutumire mu birori byo kwizihiza umunsi wahariwe Simba SC (SIMBA DAY).

Mu mutima wa ba myugariro hagombaga kubanzamo Usengimana na Mugabo, ariko ikibazo cy'amatike kuri Usengimana cyatumye umwanya we ubanzamo Ally NiyonzimaMu mutima wa ba myugariro hagombaga kubanzamo Usengimana na Mugabo, ariko ikibazo cy’amatike kuri Usengimana cyatumye umwanya we ubanzamo Ally Niyonzima

Nk’uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwabitangaje mbere yo kujya muri urwo rugendo, iyi kipe yagombaga gukina n’indi mikino ya gicuti, aho kuri uyu wa kane tariki ya 10 Kanama yari gukina na Singida United ya Michel Rusheshangoga na Dany Usengimana, ibyo byose bikaba byari mu rwego rwo kwitegura neza umwaka wa shampiyona utaha.

Icyakora, uretse uwo mukino umwe yakinnye na Simba SC ikanawutsindwamo igitego 1-0, Rayon Sports nta wundi mukino wa gicuti yabashije kubona kugeza ubwo igaruka i Kigali ku gicamunsi cy’uyu wa kane tariki ya 10 Kanama, kugeza ubu hakaba hataratangazwa icyasibije uwo mukino wari kuyihuza na Singida United.

Abakinnyi ba Rayon Sports bahagurukanye MoraliAbakinnyi ba Rayon Sports bahagurukanye Morali

Iyi kipe yegukanye nigikombe cya shampiyona y’umwaka ushize ije gukomeza imyiteguro y’irushanwa ‘Agaciro Development Fund’, aho igomba gutangira ikina na Police FC kuwa 9 Nzeri uyu mwaka, uwo munsi APR FC yo ikazaba ikina na AS Kigali.

Mbere yo kwerekeza muri Tanzania, Umutoza Karekezi Olivier yavuze ko umukino na gicuti wa Simba SC uzamufasha kubona ubushobozi bw’abakinnyoi bashya Rayon Sports ifite.

Abakinnyi ba Rayon Sports bamwe basigaye i Kigali kubera amatike, byanatumye umutoza ahindura urutonde rw'abakinnyi babanzamo ku munota wa nyumaAbakinnyi ba Rayon Sports bamwe basigaye i Kigali kubera amatike, byanatumye umutoza ahindura urutonde rw’abakinnyi babanzamo ku munota wa nyuma

Karekezi yagize ati “Turimo kwegereza intangiriro z’umwaka w’imikino tuzaba dufitemo amarushanwa akomeye, aho tuzakina shampiyona, igikombe cy’amahoro ndetse n’igikombe cya Afurika gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Champions League), turashaka rero kwitegura neza. Imikino ya gicuti by’umwihariko uwa Simba uzadufasha kubona urwego rw’imikinire y’abakinnyi bacu na bariya bose bakiri mu igeragezwa.”

Bamwe mu bakinnyi bageragerezwaga muri uwo mukino harimo Usengimana Faustin, Ally Niyonzima na Niyonkuru Djuma bita ‘Radju’, bakiyongeraho Eric Rutanga, Gilbert Mugisha, Alhassane Tamboura na Yussuf Habimana bamaze gusinya amasezerano muri Rayon Sports.

Tidiane Kone, Eric Gisa Irambona na Rwigema YvesTidiane Kone, Eric Gisa Irambona na Rwigema Yves

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru

John bosco Kuya 13-08-2017 saa 09:39'

Sugira naza afatanye nabandi mugukubita uducyipe naho Apr tukurinyuma KBS

knc Kuya 12-08-2017 saa 10:34'

Title : Rayon sport yagarutse I Kigali

introduction: rayon sport iraza kugera ikigali kugicamunsi !!! iyi nkuru ntiyumvikana kbs!

Murenzi Kuya 12-08-2017 saa 07:15'

Burozi FC ninyatsi tuvugeko abasifuzi ba Tanzania bibiye simba FC? Hhhhhhhh
Muze mu Rwanda naza mironko FC zibahondagure

Martin Kuya 11-08-2017 saa 20:04'

urwishe yanka....: barafinda fc imaze kudutera gapapu kuri wa murundi caleb

Bwiza Kuya 11-08-2017 saa 11:40'

Mugaruke amahoro mu RwaGasabo.

RENE Kuya 11-08-2017 saa 07:53'

Mwambwiye aho abakinnyi ba rayon barimo Sibomana abouba,Munezero fiston,Rwatubyaye aboudul,Fabrice mugeni bagiye. MURAKOZE nah rayon yacu tuyir inyuma kbx!

seba Kuya 10-08-2017 saa 21:27'

abareyo amagambo yashize ivuga

Etincelle Kuya 10-08-2017 saa 20:48'

Bihimura bari kubatsibura tu

MUGABO Kuya 10-08-2017 saa 18:58'

Wowe SAMUSURE reka amatiku kuko ntiyubaka

uwimana jeremie Kuya 10-08-2017 saa 18:08'

Apr turabambere hose muri byose.

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!