RUHAGOYACU.com

Rayon Sports irahakana amakuru yo gusesa amasezerano na FEZABET

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports burahakana amakuru yari amaze iminsi acicikana ko ishaka gusesa amasezerano na sosiyete iyitera inkunga ya FEZABET kubera ko hari ingingo zimwe na zimwe batumvikanagaho.

Amakuru yageraga kuri RuhagoYacu, yavugaga ko bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports batishimiye zimwe mu ngingo ziri mu masezerano yabo na FEZABET, aho bivugwa ko iyi sosiyete yaba yari yatangaje ko izishyura iyi kipe ari uko yatangiye kubona inyungu.

Rayon Sports yari yafashije FEZABET gufungura mu ntangiriro z'uku kweziRayon Sports yari yafashije FEZABET gufungura mu ntangiriro z’uku kwezi

Umwe mu baganirije RuhagoYacu utashatse ko tumuvuga izina, yatubwiye ko ibi byababaje binatuma batekereza uko basesa amasezerano nubwo nta gihe kinini gishize asinywe.

Uyu yari yagize ati: “Batubwiraga kutwishyura ari uko babonye inyungu kandi ibyo ntabwo twabikunda. Iyo abantu bakwemereye kugutera inkunga barabikora ibindi(by’inyungu) bigasigara ari ibyabo. Birashoboka ko habaye amakosa mu gusinya amasezerano”.

Ibi ariko ubuyobozi bwa Rayon Sports bunyuze muri perezida wayo Paul Muvunyi bakaba babihakanye aho yatangarije RuhagoYacu ko iyi gahunda ntayo ihari kugeza uyu munsi.

Muvunyi yagize ati: Ayo makuru yo gusesa amasezerano na FEZABET ntabwo nyazi. Iyo gahunda ntabwo ihari.

Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’imyaka ine na FEZABET afite agaciro ka miliyoni 305 z’amafaranga y’u Rwanda. Aya akaba ari miliyoni 54 ku mwaka wa mbere, miliyoni 59 mu mwaka wa kabiri, uwa gatatu ihabwe 61 na ho uwa kane kane Rayon Sports ikazishyurwa miliyoi 63.

Aya mafaranga ariko akaba ashobora kuzagenda azamuka uko Rayon Sports igeze ku bigwig bitandukanye, nkaho uyu mwaka yahabwa izindi miliyoni 10 Frw mu gihe yashobora kugera mu matsinda ya CAF Champions League, igahabwa miliyoni 5 Frw nitwara shampiyona n’izindi miliyoni 2 Frw mu gihe iramutse itwaye igikombe cy’Amahoro.

Gacinya Denis vice perezida wa Rayon Sports na Me Safari Kizito uyobora FEZABET ni bo bari bagize uruhare muri aya masezeranoGacinya Denis vice perezida wa Rayon Sports na Me Safari Kizito uyobora FEZABET ni bo bari bagize uruhare muri aya masezerano

Ubwo aya yari amaze gusinywa, hagiye havugwa urunturuntu hagati ya FEZABET, ndetse na SKOL isanzwe ifasha iyi kipe, dore ko amasezerano ya SKOL hari uburyo yavugaga ko igomba kugira ijambo ku muterankunga mushya wa Rayon Sports.

Ibi ariko, ubuyobozi bw’iyi kipe bwaje gutangaza nyuma ko birimo birakemuka buhoro buhoro biciye mu biganiro n’aba bombi.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. KANAKA

    Kuya 30-11-2017 saa 14:18'

    hahahah Kazazame kabisa noneho wiriza abarayon, uretseko nubundi bazicwa n’agahinda. njye ntangazwa nukuntu bahora munduru sindamara ukwezi ntumvise ibibazo muri Gasenyi. yewe Gasenyi we uragapuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuu aya makuru ndahamya ko ariyo 70% ntanduru ivugira ubusa

  2. knc

    Kuya 30-11-2017 saa 14:00'

    Hari umugabo wiririmbiye ngo" kuki amatwi yawe uhora uyabanguye ,ushakisha inkuru mbi yamvugwaho ?ukavunwa n’ umutwaro utikoreye ? ukababazwa no kubona ndiho ?" ni mukomeze mudodore ariko amaherezo tuzahura ! ndayibatuye .

  3. King Ally

    Kuya 30-11-2017 saa 11:22'

    Murakoze cyane bwana Karenzi.

  4. Cyprien

    Kuya 30-11-2017 saa 11:02'

    Umva, abanga Rayon Sport bazababara iteka!
    kuko malgre ayo makuru yose ariyo natariyo avugwa n’abatayikunda, Rayon Sport izakomeza kuba ubukombe, izakomeza ishimishe abanyarwanda! Izo kipe zindi mwibuke ko zikoresha amafaranga ya Leta (imisoro y’abaturage) ariko Rayon irifasha. GIKUNDIRO tuyiri inyuma!

  5. ema

    Kuya 30-11-2017 saa 10:31'

    Wabyivugiye yuko wazazamye ibyawe byose tubitesheje agaciro kuko nawe utari muzima,ubundise ushinzwiki?kuburyo wajya gutondagura biriya byosee nimpuhwe c yarya mubyiciro nibyayo irabyimenyera yagenda namaguru nibyayo hanyuma c mwebwe tuvugeko muri kurwego rwa mazembe?umuyede yikaza kurenza umufundi ubuse ko nabonye abafana gitindi basigaye aricumi buriya bayibahaye mwayigurira namazi ra?

  6. H

    Kuya 30-11-2017 saa 08:39'

    @kazazame. ariko nawe ukora muri rayon ko numva ufite amakuru yayo yose cg ushinzwe kuyikoramo investigation.

  7. xxxx

    Kuya 30-11-2017 saa 07:09'

    Kazazame koko warazazamye!!
    ese umunsi leta yahagaritse amafaranga yayo ajy muri izo equipe zanyu muzabigenza mute?
    rayon irabarya mukabura uko mugira ariko ni equipe ya rubanda rurayukynda.
    n’abashoramari bazi agaciro kayo apana iyo yawe itagira abafana ahubwo yo guhombya Leta

  8. kalisa

    Kuya 30-11-2017 saa 06:42'

    Ayo ni amarangamutima yawe y’urwango, abantu barya mu byiciro se bataba hamwe?

  9. kazazamefc

    Kuya 29-11-2017 saa 23:19'

    nonese isango star ugirango amakuru avugwa muri gasenyi fc yayavuga yose ivuga aringombwa nabanyiri isango star nabo nabareyo ndavuga Mugabo justin namurumunawe Jean Rambert bityorero ntibakwimeninda urugero wigeze wumva batangaza ko bambuye imodoka yatwaraga abakinnyi ikindi wigeze wumva bavugako bamaze amezi 2badahemba ashwi daaaaa wigezese wumva isango star ivugako abakinnyi bareyo basigaye barya mubyiciro ubariye none sibo barya ejo.......ahaaaaaa nzabambarirwa abyagasenyi haryango bariye ninka yumwami

  10. gakwenene

    Kuya 29-11-2017 saa 21:47'

    nibishye basese amazezerona na fezabet noneho bahite birikukanka kumusozi basabiriza

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru