RUHAGOYACU.com

Rayon Sports izahura na AZAM FC mu cyumweru gitaha, inashyikirizwa igikombe

Ikipe ya AZAM FC yo mu gihugu cya Tanzania izakina na Rayon Sports muri Nyakanga, ku mukino iyi kipe izashyikirizwaho igikombe cya shampiyona yegukanye muri uyu mwaka w’imikino ushize.

Rayon Sports yatwaye shampiyona ya 8 muri uyu mwaka w’imikino uri kugana ku musozo, ikaba yaranze gushyikirizwa igikombe cya shampiyona ku munsi wa nyuma ikina na Kiyovu Sport.

"Kwemera kuza gukina bari barabyemeye, twari dutegereje kureba itariki baziraho" Gakwaya Olivier umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports, aganira na RuhagoYacu.

"Bamaze kutumenyesha ko baza i Kigali tariki ya 06 Nyakanga, umukino ukazaba ku i tariki ya 8 Nyakanga, bagataha bucyeye bwaho."

Umuyobozi wa AZAM FC witwa Abdul Mohamed aganira na RuhagoYacu na we akaba yemeje ko bazaza mu Rwanda.

"Nibyo koko tuzakina na Rayon Sports tariki ya 08 Nyakanga, Tuzaba turi i Kigali. Ni umukino uzadufasha kwitegura umwaka utaha w’imikino."

Rayon Sports yegukanye shampiyona ya 2016/2017 irusha ikipe ya 2 ya Police FC amanota 12, ikaba yaratsinzwe umukino umwe gusa mu mikino 30 yakinnye, inganya imikino 7, mu gihe yatsinze imikino 22.

Iyi kipe iri gutakaza abakinnyi bamwe na bamwe bajya mu yandi makipe muri iyi minsi, ikaba ivuga ko nta kibazo ifite cy’abakinnyi, nayo izakinisha abo izaba yaraguze.

" Nta kibazo cy’abakinnyi dufite, hari abo twamaze gutakaza nka Camara na Savio, kugeza ubu nta wundi mukinnyi tuzi twari twatakaza," Gakwaya Olivier.

" Uzaza agakina nta kibazo, kuko ni umwaka w’imikino tukirimo akanahabwa umudali yatsindiye, ariko nta n’impungenge kuko batabonetse, twakoresha abo tuzaba twaraguze."

JPEG - 159.1 kb
Mu bakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga ihura na AZAM FC muri CECAFA 2014, nta n’umwe ukiyikinira

Rayon Sports yegukanye shampiyona ku munsi wa 26 wa shampiyona, nyuma yo gutsinda Mukura VS ibitego 2-1.

Igikombe ntabwo yahise igishyikirizwa, iza kwifuza ko yagihabwa ku mukino 1 yari isigaranye yagombaga kwakira, wari kuyihuza na APR FC, ariko FERWAFA irabyanga ivuga ko izagitanga bakina na Kiyovu Sport. Ibi Rayon Sports nayo yarabyanze, ishaka umukino wa gishuti.

JPEG - 100.6 kb
Umuzamu Ally Mwadini na myugariro Agrey Morris uhagaze inyuma ya nimero 10, nibo bakinnyi 2 basigaye muri AZAM FC bari mu ikipe yahuye na Rayon Sports

AZAM FC yaherukaga guhura na Rayon Sports mu mikino ya CECAFA Kagame Cup yabereye mu Rwanda muri 2014, umukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 0-0.

Uyu mukino uzahuza Rayon Sports na AZAM FC, ukaba uzabera kuri Sitade ya Kigali ku wa Gatandatu w’icyumweru gitaha.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Eric Masengesho

    Kuya 2-07-2017 saa 16:39'

    Rayon nikomeze yihahire abasore bashiboye nkukovbisanzwr

  2. BIZIMUNGU

    Kuya 1-07-2017 saa 11:55'

    NDABAKUNDA CYANE

  3. ahaha

    Kuya 29-06-2017 saa 20:29'

    Birababaje guhabwa igikombe shampiyona yararangiye, noneho wakinnye umukino wa gicuti n’ikipe yo hanze.
    harya buriya ngo bakitwimye kuri match twakinnyemo N’IGIKONA ngo abayobozi bacyo tutabamwaza ?
    Nzabandora ni Kanyarwanda

  4. ozil

    Kuya 29-06-2017 saa 19:28'

    ESE munafaranga yahawe savior rayon haricyo yafasheho???

  5. kanizius

    Kuya 29-06-2017 saa 18:03'

    aho ndahabaye namano n’amajanja byange. ahubwo rayon nibe ishaka abakinnyi bokuzagerageza muri iriya match. ndumva bizaba ari uburyohe gusagusa inyamirambo twataramye!!

  6. obed

    Kuya 29-06-2017 saa 11:11'

    Bamuha Umudari Yakoziki?

  7. maso

    Kuya 29-06-2017 saa 10:12'

    Ese Camara nawe azaza gutwara umudali we?

  8. maso

    Kuya 29-06-2017 saa 10:12'

    Ese Camara nawe azaza gutwara umudali we?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru