RUHAGOYACU.com

Rayon Sports irashinjwa kwivuguruza nyuma yo guha gasopo Shakhtyor Soligorsk yasinyishije Muhire Kevin

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon bwandikiye ikipe ya Shakhtyor Soligorsk yo muri Belarus buyihanangiriza kuba yarasinyishije umukinnyi wabo Muhire Kevin nta burenganzira ibifitiye nyamara bikavugwa ko Rayon Sports yari yemeye ko agenda..

Mu ibaruwa RuhagoYacu ifitiye kopi, ubuyobozi bwa Rayon Sports buhagarariwe na Gacinya Denis, bwandikiye iyi kipe yo mu Burayi bw’Uburasirazuba, buyibaza icyo yashingiyeho isinyisha Muhire Kevin kandi ikipe yaturutsemo itabizi.

Muhire Kevin uzwi nka Rooney yerekeje muri Beralus mu cyumweru gishizeMuhire Kevin uzwi nka Rooney yerekeje muri Beralus mu cyumweru gishize

Ibi Rayon Sports ikaba isanga iyi kipe yarishe agace ka gatatu k’ingingo ya 18 y’amategeko ya FIFA agenga igura n’igurishwa ry’abakinnyi rivuga ko ikipe yose ishaka kuvugana n’umukinnyi igomba kuganira n’ikipe aturutsemo mbere yo kwegera uwo mukinnyi kereka igihe uwo mukinnyi ashigaje amasezerano y’amezi atandatu mu ikipe abarizwamo.

Ku bwa Rayon Sports bakaba basanga ibi atari ko bimeze kuko Muhire Kevin yabasinyiye imyaka ibir, bityo bagasaba iyi kipe ya Shakhtyor Soligorsk kubandikira ibasaba imbabazi mu gihe kitarenze icyumweru, bitabaye ibyo ikaregwa muri FIFA.

Kevin Muhire werekeje muri Belarus ku cyumweru twashoje gukina mu ikipe imwe na Sibomana Patrick Papy, we yatangaje ko nta masezerano yasinyiye Rayon Sports ko ahubwo bamuhaye amafaranga batavuganye n’ikipe y’i Gikondo kandi ari yo yari imufiteho ububasha nyuma yo kumutiza Rayon Sports.

Ibaruwa Rayon Sports yandikiye Shakhtyor Soligorsk ntivugwaho rumweIbaruwa Rayon Sports yandikiye Shakhtyor Soligorsk ntivugwaho rumwe

Ibi biramutse ari ukuri byaba bivuze ko yaba Rayon Sports yaba Shakhtyor Soligorsk zombi zaba zarirengagije amategeko ya FIFA agenga igura n’igurishwa ry’abakinnyi, gusa Rayon Sports ivuga ko nta kosa yakoze kuko na Kevin Muhire yasinye amaserano abizi neza.

Umwe mu bayobozi ba Centre ya Gikondo Claude Santos, yadutangarije ko ari bo batanze Kevin muri Belarus kandi ko yagiye mu buryo bwemewe n’amategeko kuko hari ibyo bari bavuganye na Rayon Sports.

Yagize ati: “Rayon Sports ubwayo yasinyishije Kevin mu buryo butemewe n’amategeko imuha amafaranga kandi ibizi ko atari uwayo. Bimaze gusakuza ko tugiye kumujyana hanze ni bwo twicaranye na Rayon Sports duhujwe na Ferwafa, dufata umwanzuro ko azabasubiza amafaranga.

Niba baciye inyuma bakandika ibaruwa biragaragara ko batubahirije amasezerano kuko byari byagaragaye ko Rayon Sports n’umukinnyi bakoze amakosa gusa twari twumvikanye ko twabikemura bya kivandimwe.

Ibyo baba bakoze ubwo byaba ari ukwivuguruza no guhima umukinnyi. Ariko na twe ubwo tugiye kureba icyo twabikoraho”.

Aha, mu gihe byaba bigaragaye ko Muhire Kevin yaba yarasinyiye Rayon Sports/ Shakhtyor Soligorsk atabifitiye uburenganzira bishobora kurangira ahagaritswe imyaka ibiri adakina.

Kevin asanze Papy muri Belarus Kevin asanze Papy muri Belarus

Kevin Muhire yari amaze imyaka ibiri akinira Rayon Sports aho yari umwe mu bakinnyi barimo bitwara neza bikanarangira ahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi. Uyu musore akaba yibukwaho ko ubwo yafataga icyemezo cyo kuva mu Isonga ajya muri Rayon Sports, yari yatangaje ko atakwerekeza muri APR FC kuko ari gereza aho umukinnyi urimo atemererwa gusohoka ajya ahandi.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ineza

    Kuya 20-10-2017 saa 20:37'

    nonec ko yavuzeko APR FC Ari gereza iyo yagiyemo yo iramworoheye ahubwo yarihemukiye iyo ajya muri APR FC ubu byari kumworohera

  2. MAHORO

    Kuya 20-10-2017 saa 18:27'

    Musobanure neza ibyo bintu bya Muhire muri Rayon, isonga ,igikondo,.. none se yavuye muri academy ajya muyindi Rayon imuguze academy yambere irongera imugiraho ububasha? ese ava mû isonga indezo yahawe nde?.ndumva Muhire bamusanganye ikosa yahanwa bikabera abandi urugero,tukareka amarangamutima

  3. Nkunda Apr fc

    Kuya 20-10-2017 saa 10:17'

    Arikose nkawe iyo wanditse inkuru kuri Rayon sport uzanamo ibya APR ute?? ubwo uwo n’umukinnyi APR yifuje iramubura koko?? cyakora nawe ibyo yavuze ntabyo azi, ngo ntiyajya muri APR , hari benshi bamurusha numupira haba murwanda no hanze bifuza gukinira APR nkanswe uwo mwigaguhuma ngo ni Kivin utaramenya nikibuga!

  4. Jean Claude

    Kuya 20-10-2017 saa 08:59'

    Njyewe mbonako Kuba Muhire Kevin yahagarikwa ntacyo byatwungura nk’abanyarwanda ariko Imikorere y’amacentres de formation muri football ikwiye gukurikiranywa neza kuko ari mubagira uruhare mugukoresha amakosa abakinyi bacu nabo bataragira imyumvire myinshi mubijyanye n’amategeko kimwe n’amakipes yacu usanga hari ibyo rimwe na rimwe yirengagiza mumasezerano wenda aba yaragiye akora kera hamwe n’abareze abo bakinyi. Bityo hakwiye kurebwa ikintu cya Contract Management kumpande zose zirebwa n’ibi bibazo,..copies z’amasezerano zikajya zihabwa akanama nkemura mpaka ka Ferwafa hakiri kare ..ikibazo cyavuka bakagira aho bakora reference...Naho ubundi Centres Zizajya zigonganira kunyungu umukinyi abe ariwe ubigwamo nk’IGICURUZWA cyo mu isi yanone ya Ruhago.Murakoze

  5. John

    Kuya 20-10-2017 saa 05:23'

    hahahahhaha,uyu muterabwoba avuye hehe ra?Uvuze se ko nyiri urugo yapfuye bivuga ko ariwe wamwishe??Duk
    uze azahoraho kandi mubyo azazira ntiharimo muteteri

  6. Mug

    Kuya 19-10-2017 saa 19:01'

    Mwitera ubwoba dukuze wana

  7. PAZOS

    Kuya 19-10-2017 saa 17:01'

    weeee MUSINGA VANA ITERABWOBA AHO

  8. mucanzigo Deogratias

    Kuya 19-10-2017 saa 16:48'

    MUSINGA WE, NKUGIRIYE IMPUHWE KUKO NTUZI IBYO UBA UVUZE NAMBA. KUVUGA APR FC SI IKIBAZO. KUKI SE ITAVUGWA ? NIBA IRIHO IGOMBA KUVUGWA, YABA IVUZWEHO IBYIZA IGIHE BIHARI CG IBIBI IGIHE NABYO BIHARI. KURA ITERABWOBA AHO KUKO NTACYO URICYO. DUKUZE NTAZAMENYA ICYO ABAYE ? GUTE SE ? IYO MYUMVIRE YAWE IRASHAJE. UKWIYE KWIVUZA. THX

  9. ruhago

    Kuya 19-10-2017 saa 16:34'

    Oya Keve ahanwe nibwo nabakinnyi bagenzi be bazajye baba agaciro umwuga bakora kuko hashobora kuba batawuzi arikubeshukya ngo yasinye atabizi yibagiwe ko police yamushskaga akanya agasinyira rayon? ababakinnyi ubanza ibyo bakora batabizi

  10. Nshimiye

    Kuya 19-10-2017 saa 16:01'

    @musinga

    Nkubwo ibyo wanditse uba wabiteketejeho?? kuvuga APR =no kugira icyo umuntu aba ese ubwo ayivuze nabi ra??
    Ese bwo yaba ayivuze nabi nubwambere umuntu bamuvuga ibitaryoheye amatwi ye?
    Jya utekereza mbere yo kuvuga/kwandika plz

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru