RUHAGOYACU.com

Rayon Sports irerekeza muri Tanzania idafite Caleb Bonfils

Ikipe ya Rayon Sports irahaguruka i Kigali yitabiriye ubutumirwe bwa Simba SC ya Haruna Niyonzima muri Tanzania, idafite rutahizamu w’Umurundi Bimenyimana Bonfils Caleb wigaragarije abafana nk’umukinnyi ugiye kubibagiza Nshuti Dominique Savio.

Rayon Sports irahaguruka i Kigali ku gicamunsi cy’uyu wa mbere yerekeza i Dar es Salaam muri Tanzania, aho yitabiriye ubutumire bw’ibirori bya Simba SC, ikazakinayo umukino wa gicuti kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Kanama.

Bimenyimana Bonfils Caleb yamaze kwigarurira imitima y'aba-RayonsBimenyimana Bonfils Caleb yamaze kwigarurira imitima y’aba-Rayons

Mbere yo guhaguruka, Umutoza Karekezi Olivier yatangaje ko abakinnyi afite bameze neza ndetse yamaze kubashyira mu mutwe ko bagomba gutsinda.

Ati “Ngirango abakinnyi wababonye […] Twiteguye neza umukino wa Simba […] ndibza ko nta byinshi byo kuvuga kuko umukino namwe muzawukurikirana, gusa icyo twumvishije abakinnyi ni uko bagomba nkwitwara neza aho bagiye kuko ni hanze y’igihugu.”

Umutoza Karekezi yakomeje asobanura ko ikipe ajyanye ari yo ya mbere ye muri iyi minsi, kuko hari abakinnyi bamwe bari mu ikipe y’igihugu ariko hakaba n’abandi b’abanyamahanga batazaba bari kumwe muri Tanzania.

Ati “(Caleb) yasubiye i Burundi, gusa ari kuvugana n’ubuyobozi bw’ikipe, ngirango tugarutse tuvuye muri Tanzania mushobora kumubona. Shassir na we aracyari i Burundi, ngirango yagize ikibazo cy’umubyeyi, hari ibyo arimo ararangiza, ariko abayobozi bambwiye ko na we tuvuye muri Tanzania ashobora kuzaba yageze hano."

Mu kwitoza kuvuduka na byo babikozemo irushanwaMu kwitoza kuvuduka na byo babikozemo irushanwa

Karekezi yakomeje asaba abanyarwanda n’abafana ba Rayon Sports by’umwihariko abari muri Tanzania kuzababa inyuma nk’uko babsanzwe babikora iyo bari mu Rwanda, kuko ibyishimo bahora babikeneye, ngo abakinnyi na bo bazakora iyo bwabaga ntibazabatenguhe.

Itsinda rimwe ry'abakinnyi ba Rayon Sports mu mwitozo w'umuvudukoItsinda rimwe ry’abakinnyi ba Rayon Sports mu mwitozo w’umuvuduko

Tidiane Kone wamaze kugera mu Rwanda na we...ati barimo kutwibaTidiane Kone wamaze kugera mu Rwanda na we...ati barimo kutwiba

Alhassane Tamboula na na Fafana mu mwitozo wo gukomeza ikiberoAlhassane Tamboula na na Fafana mu mwitozo wo gukomeza ikibero

Ally Niyonzima na Eric Gisa IrambonaAlly Niyonzima na Eric Gisa Irambona

Kwizera Pierrot na Nova Bayama na bo bitoza bakomeza ibiberoKwizera Pierrot na Nova Bayama na bo bitoza bakomeza ibibero

Abanyezamu Rayon Sports yajyanye gukina na Simba SC ni abaAbanyezamu Rayon Sports yajyanye gukina na Simba SC ni aba

Mugisha Francois na Lomami Frank bo bararwayeMugisha Francois na Lomami Frank bo bararwaye

Bakoze umwitozo wo gukina umwe umwe (un contre un)Bakoze umwitozo wo gukina umwe umwe (un contre un)

Ally Niyonzima, imwe mu ntwaro Karekezi yitwaje imbere ya Simba SCAlly Niyonzima, imwe mu ntwaro Karekezi yitwaje imbere ya Simba SC

Karekezi Olivier yigisha Nova Bayama na Djabel Manishimwe gutera CornerKarekezi Olivier yigisha Nova Bayama na Djabel Manishimwe gutera Corner

Yaberekaga aho bagomba gutera umupira kugira ngo abarebare bawutsindishe umutweYaberekaga aho bagomba gutera umupira kugira ngo abarebare bawutsindishe umutwe

Alashane Tamboula na Tidiane Kone ni bo ba mbere bafite inshingano zo gutsinda imipira ya cornersAlashane Tamboula na Tidiane Kone ni bo ba mbere bafite inshingano zo gutsinda imipira ya corners

Tidiane Kone na Alhassane Tamboula ni bo ba rutahizamu Rayon Sports izaba igenderahoTidiane Kone na Alhassane Tamboula ni bo ba rutahizamu Rayon Sports izaba igenderaho

"Nyura inyuma nanjye nce imbere, ba myugariro ntibamenya aho uciye".."Nyura inyuma nanjye nce imbere, ba myugariro ntibamenya aho uciye"..

Rutanga Eric, ni we uzabanzamo akina inyuma ku ruhande rw'ibumosoRutanga Eric, ni we uzabanzamo akina inyuma ku ruhande rw’ibumoso

Usengimana Faustin uzaba ayoboye ubwugarizi bwa Rayon Sports muri Tanzania Usengimana Faustin uzaba ayoboye ubwugarizi bwa Rayon Sports muri Tanzania

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Zeze

    Kuya 8-08-2017 saa 15:41'

    Amahirw masa kur rayon sport

  2. Tigana

    Kuya 7-08-2017 saa 17:08'

    Sugira arakenewe kabisa tugakina championat tutagongwa nikibazo cy’abanyamahanga kandi mu Gikombe cya Africa tukazaba dufite ubusatirizi bw’ingufu impande zose kandi bwabona ibitego isaha ariyo yose bataduciye amazi ngo badutegeke umukino kubwo kubura abakinnyi b’ibigango barebare kandi babahanga bafite umuvuduko igihe ni iki ngo twubake ikipe dutekereza igikombe cy’Africa cg mwibaze dutomboye ikipe nka TP Mazembe binabaye ngombwa tukaba twayisaba umukino ikaza ino cash izibitseho ntiyatugora yanirihira

  3. sean

    Kuya 7-08-2017 saa 14:43'

    Ok ndabona bimeze neza gusa icyuho cyumwataka wihuse cyo cyiragaragara gsa bazatuzanire na sugira kbsa arakenewe

  4. kagabo

    Kuya 7-08-2017 saa 13:53'

    Nibyo rwose umutoza Karekezi yatanze message nziza. Ariko nibaza ko Caleb na Shassir niba baboneka vuba ko basanga equipe muri Tanzania. Kuko icyo rayon sport igiye gukorayo ni preseason/kwitegura championat, kandi nabo kuyitegura ni inshingano zabo. Murakoze


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru