RUHAGOYACU.com

Rayon Sports irerekeza muri Tanzania ku gicumunsi cyo kuri uyu wa mbere

Ikipe ya Rayon Sports Football Club irerekeza muri Tanzania mu mujyi wa Dar Es Salaam kuri uyu wa mbere, aho igomba gukina umukino wa gicuti na Simba Sport Club, ku wa kabiri w’iki cyumweru.

Rayon Sports ifite igikombe cya shampiyona yatumiwe na Simba SC yegukanye igikombe cy’igihugu muri Tanzania mu munsi mukuru wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 82 iyi kipe ya Msimbazi imaze ivutse.

Uyu munsi mukuru ngarukamwaka " SIMBA DAY" uzizihizwa kuri uyu wa kabiri kuri Uwanja wa Taifa, stade nkuru y’igihugu cya Tanzania.

Uyu mukino uzabanzirizwa n’umuhango wo kwerekana abakinnyi bashya iyi kipe ya Simba SC yaguze, aho binitezwe ko umunyarwanda Niyonzima Haruna ari mu bazerekanwa.

JPEG - 39.1 kb
Karekezi Olivier aratangira imyiteguro ya Champions League ahangana na Simba SC

Rayon Sports irahaguruka ku kibuga mpuzamahanga cya Kanombe na Kenya Airways kuri uyu wa mbere, ku i saa 15H50.

Rayon Sports nta myitozo izakorera muri Tanzania mbere y’uyu mukino, aho izakina umukino na Simba ku wa 2, ikagaruka ku wa kane. Gusa abayobozi b’amakipe amwe na mwe muri Tanzania akaba yifuza ko yakina imikino ya gicuti na Rayon Sports, harimo nk’ikipe ya Singida na AZAM FC.

Umutoza mushya wa Rayon Sports Olivier Karekezi akaba arahagurukana urutonde rw’abakinnyi 19, harimo abakinnyi bashya iyi kipe yamaze kugura n’abandi ishobora guha amahirwe yo kubagerageza, ikazabakoresha mu mwaka utaha w’imikino.

JPEG - 41.4 kb
Kwizera Pierrot arayobora bagenzi be mu kibuga, bahura na Simba SC yahozemo mbere yo kuza mu Rwanda

Abakinnyi 6 bari mu ikipe y’igihugu (Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Ange Mutsinzi, Muhire Kevin, Saddam Nyandwi na Niyonzima Olivier Seif) ntabwo bajyana na bagenzi babo.

Undi mukinnyi utazagaragara muri uyu mukino ni Shassir Nahimana ukiri mu biruhuko i Burundi.

JPEG - 41.3 kb
Ali wa Mukura VS ari mu bakinnyi bajyanye na Rayon Sports muri Tanzania

Urutonde rw’abakinnyi Karekezi arajyana i Dar Es Salaam:

Abazamu:

  • 1 BASHUMBA Abouba
  • 2 MUTUYIMANA Evariste

Abakina inyuma:

  • 3 NZAYISENGA Jean D’Amour
  • 4 MUGABO Gabriel
  • 5 RWIGEMA Yves
  • 6 USENGIMANA Faustin
  • 7 NIYONKURU Djuma
  • 8 IRAMBONA Eric
  • 9 RUTANGA Eric

Abakina hagati:

  • 10 RUTINYWA Gonzalez
  • 11 MANISHIMWE DJABEL
  • 12 KWIZERA PIERRE
  • 13 NSENGIYUMVA IDRISSA
  • 14 NIYONZIMA Ally
  • 15 NOVA BAYAMA

Abataha izamu:

  • 16 MUGISHA Gilbert
  • 17 Alhassane TAMBOURA
  • 18 HABIMANA Yussuf
  • 19 TIDIANE KONE

Abatoza:

1. KAREKEZI Olivier (Umutoza mukuru)
2. NDIKUMANA Hamad (Umutoza wungirije)
3. IKAMBA MPINU LEMS (Umutoza w’abazamu)
4. ROMAMI Marcel (Umutoza wungirije/Phys.)
5. NKURIYINGOMA Eulade (Umuganga w’ikipe)
6. NTWALI Ibrahim (Kit Manager)

Abayobozi:

1. GACINYA Chance Denys (Perezida)
2. RUDASINGWA Jean Marie Vianney (V/Perezida)

JPEG - 47.8 kb
Ntakitwa Nkunzingoma Ramadhan, kuri ubu ni IKAMBA Mpinu Lems

Rayon Sports ikaba yaratumiwe n’ikipe ya Simba SC ari nayo izariha ibijyanye n’urugendo byose Rayon Sports izakenera.

Iyi kipe ikaba itajyanye n’umuganga mukuru wayo Charles Mugemana uri muri leta z’unze ubumwe z’Amerika.

Umurundi Caleb Bonfils uherutse gusinya imyaka 2 muri Rayon Sports ntiyajyanye na bagenzi be, kubera kubura ibyangombwa.

Uyu mukino byitezwe ko uzitabirwa n’abantu benshi cyane ahanini bifuza kureba Niyonzima Haruna na Simon Okwi mu mwambaro w’ikipe ya Simba SC.

Niyonzima uri muri Tanzania kuva ku wa akaba atigeze agaragara mu myitozo yo kuri uyu iki cyumweru, aho byitezwe ko atangira kwitoza ku wa mbere.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Amza

    Kuya 7-08-2017 saa 12:10'

    Mureke ikipe y’Imana ikomeze yikorere amateka

  2. HABIMANA

    Kuya 7-08-2017 saa 08:42'

    Bon fils yasubiye i Burundi kuzana ibyangombwa.Gusa byari kushimisha iyo iyi mikino iba abakinnyi bacu bose bahari tukareba urwego duhagazeho.Abakinnyi umunani babanza mu kibuga badahari ni benshi.BAKAME,MANZI,SHASHIR,BONFILS,MUHIRE KEVIN,ANGE MUTSINZI,SEF,SADDAM.Ubwo rero murumva ko karekezi ajyanye ikipe ya kabiri muri TANZANIA.Ntabwo ari bumenye neza urwego ikipe ye iriho.

  3. serge

    Kuya 7-08-2017 saa 08:41'

    mubikosore shasir ntago ari mu biruhuko ahubwo afite ikibazo cyumubyeyi we urwaye kdi n Imana twizeye ko azakira turakomeza kumusengera

  4. dativa

    Kuya 7-08-2017 saa 08:21'

    Iyi kipe idafite 11 izatsinda ite?

  5. AIME

    Kuya 7-08-2017 saa 07:40'

    Caleb yasubiye i burundi kuzana release letter

  6. Jados

    Kuya 7-08-2017 saa 07:24'

    Abahungu Bacu Bazabikora,bagire Urugendo Rwiza,imana Ibagende Imbere.

  7. Mile

    Kuya 7-08-2017 saa 06:54'

    Caleb bamwibagiwe?

  8. -####-

    Kuya 7-08-2017 saa 06:36'

    Ko mbona celebre wa murundi ntawe bajyanye?ntago arabona ibyangombwa?twifurije ikipe yacu urugendo ruhire kdi izitware neza!

  9. Habarurema Emmanuel

    Kuya 7-08-2017 saa 06:36'

    Nonese Bonfils Called bamusize kandi yari yemeje ikipe?

  10. Manager

    Kuya 7-08-2017 saa 04:47'

    Ko basize Bonfils Caleb byagenze gute?

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru