RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 23-07-2017 saa 27:26'  -  Magare yanikiye abanyakenya n’abagande azamura ibendera ry’u Rwanda mu Bufaransa  |  Yanditswe kuya 16-07-2017 saa 27:14'  -  Roger Federer yegukanye Wimbledon aca agahigo karakorwa n’undi wese  |  Yanditswe kuya 13-07-2017 saa 16:32'  -  Hahamagawe abasore 18 bazavamo abazitabira IHF Handball Trophy/Continental  |  Yanditswe kuya 5-07-2017 saa 29:08'  -  Zonic yegukanye igikombe cyo kwibohora bwa mbere mu mateka yacyo muri Cricket  |  Yanditswe kuya 3-07-2017 saa 28:00'  -  APR yacyuye Police amara masa muri Handball
Rayon Sports irimo abakinnyi bashya, yakoranye imyitozo icyizere cyo gutsinda AZAM
Print Comments: 7 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje imyitozo ikomeye yo kwitegura umukino wa gicuti izahuriramo na AZAM kuwa gatandatu tariki ya 8 Nyakanga kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Umukino uzahuza iyi kipe na AZAM yo muri Tanzania, watekerejwe nyuma yaho Rayon Sports yangiye guhabwa igikombe ku mukino wanyuma wa shampiyona yahuriyemo na Kiyovu Sports ku Mumena, igafata gahunda yo gushaka undi mukino cyatangirwamo.

Kwizera Pierrot ni umwe mu bashobora gusohoka muri iyi kipeKwizera Pierrot ni umwe mu bashobora gusohoka muri iyi kipe
Shassir na Fiston bari mu bazifashishwa kuri uyu wa gatandatuShassir na Fiston bari mu bazifashishwa kuri uyu wa gatandatu
Rutahizamu w'umugande ni umwe mu bakomeje gukorera imyitozo muri Rayon Sports ngo yigaragazeRutahizamu w’umugande ni umwe mu bakomeje gukorera imyitozo muri Rayon Sports ngo yigaragaze
Yari imyitozo yo gukora ku mupira cyaneYari imyitozo yo gukora ku mupira cyane

Rayon Sports yegukanye shampiyona ku munsi wa 26 wa shampiyona, nyuma yo gutsinda Mukura VS ibitego 2-1.

Igikombe ntabwo yahise igishyikirizwa, iza kwifuza ko yagihabwa ku mukino 1 yari isigaranye yagombaga kwakira, wari kuyihuza na APR FC, ariko FERWAFA irabyanga ivuga ko izagitanga bakina na Kiyovu Sport. Ibi Rayon Sports nayo yarabyanze, ishaka umukino wa gishuti aho baje kubwira AZAM na yo ikabiha umugisha.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 6 Nyakanga, Ruhagoyacu yasuye imyitozo ya Rayon Sports aho biteguraga uyu mukino, maze umutoza wayo wungirije Nshimiyimana Maurice Maso adutangariza ko icyizere ari cyose.

“Turi kwitegura umukino tuwushyizeho umutima, kuko ni umukino uzabamo ibirori byo gutanga igikombe. Birumvikana ko dushaka kuwitwaramo neza”.

“Ni umukino mpuzamahanga, tugomba gukora ibishoboka tukawutsinda tugashimisha abafana bacu. Ubu turi kureba ko twavugana n’abo mu ikipe y’igihugu ngo abakinnyi bacu barimo bazaze kwambikwa imidari”.

Yari imyitozo yo gukora ku mupira cyaneYari imyitozo yo gukora ku mupira cyane

Imyitozo yakorerwaga kuri Stade de l'AmitieImyitozo yakorerwaga kuri Stade de l’Amitie
Umutoza Maso yatangaje ko hari abakinnyi benshi bato barimo baraha imyitozo muri iyi minsiUmutoza Maso yatangaje ko hari abakinnyi benshi bato barimo baraha imyitozo muri iyi minsi
Akanyamuneza kari kose ku MumenaAkanyamuneza kari kose ku Mumena
Irambona Eric yatangiye umwaka neza gusa nyuma yo kugurirwaho abandi bakinnyi atangira gusubira inyumaIrambona Eric yatangiye umwaka neza gusa nyuma yo kugurirwaho abandi bakinnyi atangira gusubira inyuma

Ikipe yakoze imyitozo kuri uyu wa kane, ntiyagaragaragamo abakinnyi bari mu ikipe y’igihugu barimo Nshuti Savio, Manzi Thierry, Bakame na Sefu, gusa abatoza bizeye ko bashobora kuba babafite kuri uyu wa gatandatu.

Aha kandi, hanagaragayemo abakinnyi badasanzwe muri iyi kipe harimo umugande, abatoza batangaje ko ari mu igeragezwa ngo barebe uko azitwara, mu gihe hanagaragayemo abakinnyi bakiri bato harimo Nabil uva inda imwe na Haruna Niyonzima na Muhadjili aho ngo bikunze yagumana na Rayon Sports.

Lomami Frank yitezweho byinshi kuri uyu wa gatandatu bitandukanye n'ibyo yagaragaje kuwa kabiriLomami Frank yitezweho byinshi kuri uyu wa gatandatu bitandukanye n’ibyo yagaragaje kuwa kabiri
Umutoza Masudi Djuma yabanje na we awukinahoUmutoza Masudi Djuma yabanje na we awukinaho

Ikipe ya AZAM ibicishije kuri paji yabo ya Facebook, batangaje ko bari mu nzira igana mu Rwanda aho byari biteganyijwe ko bagera i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu munsi, mu gihe bavuga ko umukino wabo na Rayon Sports uzaba udasanzwe.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatanu tariki ya 7/7, ari bwo ubuyobozi bwa Ferwafa hamwe n’ubwa Rayon Sports buzaba butangaza byinshi kuri uyu mukino uzatangirwamo igikombe cya munani cya shampiyona kuri iyi kipe ikomoka i Nyanza.

Azam mu gitondo yashyize hanze amafoto irimo kuza i KigaliAzam mu gitondo yashyize hanze amafoto irimo kuza i Kigali
Iyi kipe yatangaje ko umukino wabo na Rayon Sports ari umukino udasanzweIyi kipe yatangaje ko umukino wabo na Rayon Sports ari umukino udasanzwe

Amafoto- Uwihanganye Hardi

pepe Kuya 7-07-2017 saa 20:34'

Lomani koko azahamya umupira uretse guhamiriza kweli. Lomani waapi kbsa.

fenty Kuya 7-07-2017 saa 10:11'

Emmy we urasekeje kbsa bande babababara ko twe twakibatwariye mumaso koko mwe bwe nyine muzagitwwara mumaso yabo muri azam nyine mbega igikombe cyashizemo uburyohe we yewe ocyo nta appetit giteye

Bwiza Kuya 7-07-2017 saa 09:11'

Igikombe tuzacyishimira kuko Gikundiro yarakiduhesheje, congs ku barayons mwese.

Wivine Kuya 7-07-2017 saa 08:16'

niba Lomami azajya mukibuga, ncitse intege pe pe pe ntamusosi kabisa.

Manuco Kuya 7-07-2017 saa 07:03'

Hahahahahahahaahahahaja
@ Emmy weeee ngo muzishimira imberw ya bande???
Ubwo bazaba baje gukora iki?????????
Igikombe cyaratanzwe le 04/07 gitangirwa imbere yanyu akajinya karabica muzajyende mwikirigite museke mwenyine

Emmy Kuya 6-07-2017 saa 23:15'

Bafana ba gikundiro ni mureke tuzajye kure Azam vs Rayonsport natwe twishime imbere ya Apr bababare

Rama Kuya 6-07-2017 saa 22:40'

Mwiriwe neza ko mutatubwiye niba Rutanga Eric nawe yakoze imyitozo muri Gikundiro se?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)