RUHAGOYACU.com

Rayon Sports ishobora KWIKURA mu gikombe cy’Intwari

Ikipe ya Rayon Sports ishobora kwikura mu irushanwa ry’Intwari rigomba gutangira mu mpera z’iki cyumweru bitewe n’amategeko agenga iri rushanwa nk’uko byemejwe n’umutoza w’iyi kipe, Karekezi Olivier.

Rayon Sports yaraye itsinze ikipe ya Etincelles FC igitego 1-0 mu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Gatatu, amakipe yombi areba abakinnyi bashya.

“Wari umukino mwiza. Etincelles ni ikipe nziza kuko yaradutsinze muri shampiyona.”- Karekezi Olivier mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino.

Rayon Sports yatsinze Etincelles, Pierrot yishimira igitego hamwe n'umutoza KarekeziRayon Sports yatsinze Etincelles, Pierrot yishimira igitego hamwe n’umutoza Karekezi

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, uyu mutoza yakomoje ku irushanwa ry’Intwari, avuga ko bishobora kurangira ikipe ye itarigaragayemo mu gihe Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, n’abategura iki gikombe badahinduye rimwe mu mategeko agenga iri rushanwa rivuga ko ikipe yemerewe gukinisha abakinnyi badafite ibyangombwa batarenze batatu.


“Ni umukino Diarra yakinnye ngira ngo kuba umaze igihe wicaye udakina, biba bigusaba kugira ngo ukine imikino myinshi. Ari na byo twishimiye ko tugiye gukina kino gikombe cy’Intwari uretse ko numvise ko bavuze ko iki gikombe cy’Intwari hagomba gukina abakinnyi batatu badafite licence, abandi ni abagomba kuba bafite licences.’’

‘’Ku bw’ibyo nibaza ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bugomba kwicara bukaganira na federasiyo kuko abakinnyi dufite ni abari bafite licences. Ndibaza ko ni ikibazo kandi kidukomereye, niba iryo tegeko barishyizeho koko iyo match Rayon Sports itayikina, bagashyiramo Kiyovu akaba ari yo ikina iri rushanwa kuko abafite licences bagiye muri CHAN n’abandi twongeramo bararenze. Ni ikibazo kitugoye ariko uyu mukino wa Etincelles ahanini twagiraga ngo turebe abakinnyi bashyashya. “

Karekezi yavuze ko Rayon Sports ifite abakinnyi bake bafite licenceKarekezi yavuze ko Rayon Sports ifite abakinnyi bake bafite licence

Guhera kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hatangira irushanwa ry’Intwari rizasozwa tariki ya 1 Gashyantare hizihizwa umunsi mukuru w’Intwari z’igihugu. Iri ryitabirwa n’amakipe yaje muri ane ya mbere mu mwaka ushize w’imikino.

Ku munsi wa Mbere w’irushanwa (Kuwa Gatandatu), Police FC izakina na APR FC saa saba z’amanywa (13h00’) mbere y’uko AS Kigali yakira Rayon Sports saa cyenda n’igice (15h30’).

Umunsi wa kabiri w’irushanwa uzakinwa kuwa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2018 ubwo ikipe ya AS Kigali izaba yakira APR FC saa saba z’amanywa mbere y’uko Rayon Sports izaba igomba gucakirana na Police FC saa cyenda n’igice (15h30’).

Umunsi wa nyuma w’irushanwa uzaba tariki ya 1 Gashyantare 2018, umunsi nyirizina Abanyarwanda baba bazirikana Intwali zitangiye u Rwanda. Umukino wa mbere uzatangira saa saba z’amanywa (13h00’) uhuze Police FC na AS Kigali mbere y’uko Rayon Sports ihura na APR FC saa cyenda n’igice (15h30’).

Karekezi arashaka kugumana Chris Mbondi ukomoka muri Cameroun Karekezi arashaka kugumana Chris Mbondi ukomoka muri Cameroun
 Shaban Hussein 'Tshabalala' waguzwe mu Amagaju yari yaje kureba uyu mukino atakinnye Shaban Hussein ’Tshabalala’ waguzwe mu Amagaju yari yaje kureba uyu mukino atakinnye

Mwiseneza Djamal yongeye kugerageza amahirwe muri Rayon SportsMwiseneza Djamal yongeye kugerageza amahirwe muri Rayon Sports
Ismaila Diarra ari mu babonye ibyangombwa nyumaIsmaila Diarra ari mu babonye ibyangombwa nyuma

Biteganyijwe ko mu gihe Amavubi yakomeza mu mikino ya CHAN 2018 iri kubera muri Maroc, yanitabiriwe n’ikipe y’igihugu Amavubi, amakipe azakoresha abakinnyi bazaba bafite barimo n’abari mu igeragezwa (ariko batarenze batatu ku mukino).

Ikipe izegukana igikombe izahabwa miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda, iya kabiri izahabwa miliyoni enye, iya gatatu ihabwe milyoni eshatu mu gihe ikipe izaba iya kane izahabwa miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe kandi buri kipe igomba guhabwa milyoni imwe yo kwitegura iri rushanwa.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ndayishimiye elyse

    Kuya 19-01-2018 saa 13:17'

    umva uwo muntu rwose Niba yararezwe nagabanye ikinyabupfura gike wagirango yarorowe ubwose gufana bisobanura gushiri soni

  2. Uwizeyimana Benjamin

    Kuya 18-01-2018 saa 16:49'

    Hhh ndibaza niba bazineza ko royon ifite abakinnyi beshi mwikipe yigihugu nimvune zihari ninyishi bityo ikipe yanjye ndayishyigikiye rwose

  3. simon

    Kuya 18-01-2018 saa 16:20'

    abarayon muri inshizi zisoni wowe SIBO niwowe mbwira ,ubwo ni ubwoba ufitiye APR bwakuvugishije amangambure?

  4. Eric

    Kuya 18-01-2018 saa 15:37'

    Ariko Buriya Abantubaziko Iyo Usebeje Umuntu Uhanwa Nitegeko Umwita Amazina Amusebya #nyiranda Ubwose Gasore Biriya Bintuyabikoreye Iki Burigihe Kwakunda Kubikora Birababaje Cyane Abamuzi Barebe Ukobabigenza.

  5. Kante

    Kuya 18-01-2018 saa 14:52'

    Wowe wiyita John,vana iterabwoba ahongaho,ubwo c urimo urakangande??numufana wa APR nyine mureke avuge ibyo ashaka!!!wowe c wabaye umuvugizi wa APR kuva ryali??ahubwo wowe ntunafana Apr ntukanayifane urumufana wa Rayon kuko ibyo avuze ntagikuba cyacitse,niba unakora kuriyi website urumunyamakuru cg ikindi tutazi niyo wamumenya ntacyo wamugira kuko yatanze igitekerezo cye,ngirango ubuyobozi bwa website iyobubonye aribisenya igitekerezo barakinyonga ntikigaragare

  6. john

    Kuya 18-01-2018 saa 14:49'

    hhhhhhh namwe murapfa ndivugira gusa murabizi neza ko football hano mu Rwanda igizwe na Rayon kandi umupira uryoshwa nabantu rero nivamo nubwo bashyize kuri 500 ikabuga kizaba kibereyemo abakinnyi

  7. dufatanye

    Kuya 18-01-2018 saa 13:35'

    iyinkuru yanyobeye ibihembo byamakipe konabonye bitumvikana.iyambere eshatu naho iyakabiri innye ubwose bimezebite

  8. motown

    Kuya 18-01-2018 saa 13:31'

    ikipe igomba kuza kuko ferwafa irahindura ayo mategeko yayo adashinga

  9. john

    Kuya 18-01-2018 saa 13:00'

    Arko umuntu witwa gasore hano, afite ikibazo cy’uburere n’ikinyabupfura gike. Comments ze zose mu binyamakuru bitandukanye cyane cyane uru rubuga rwacu "ruhagoyacu" arangwa no gutukana kandi akigira nk’umufana wa APR FC mu gihe mu ndangagaciro z’abafana ba Gitinyiro hatabamo gutukana. kuba umufana si ugutukana, rata ikipe yawe ureke abandi. imvugo zo gutukana ntabwo ari iz’abafana. APR yagutumye gutuka Rayon ko uyirta Nyiranda Fc! iri zina tubabarire usobanure icyo ushaka kuvuga! reka kwishyira ku karubanda kuko uwashaka kumenya uwo uriwe biroroshye?
    Nizere ko n’bandi tugomba kutarengera m ugufana amakipe yacu.

  10. uwajambo

    Kuya 18-01-2018 saa 11:52'

    Wwe uvuga ko Gasenyi yakinishije Diarra muri SUPER CUP kandi nta licence yari afite,IGIKONA ko cyakinishije FITINA OMBELENGA hari licence yari afite?

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru