RUHAGOYACU.com

Rayon Sports: Ishyamba si ryeru, Visi Perezida w’Umuryango yahagaritswe (Update)

Visi Perezida wa Komite nyobozi y’Umuryango Rayon Sports, Muhirwa Prosper yahagaritswe azira imyitwarire idahwitse irimo gukoresha amagambo y’irondabwoko no gushaka gukubita bagenzi be.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yasinyweho n’uhagarariye Umuryango Rayon Sports mu mategeko, Ngarambe Charles, inama y’uwo muryango yateranye kuwa Mbere tariki ya 19 Kamena 2017 ni yo yafatiwemo umwanzuro wo guhagarika Muhirwa mu gihe cy’umwaka atagaragara mu bikorwa byawo.

Abayobozi b'inama y'ubuyobozi bw'Umuryango ni bo bahagaritse Muhirwa wari Visi Perezida wa Komite nyoboziAbayobozi b’inama y’ubuyobozi bw’Umuryango ni bo bahagaritse Muhirwa wari Visi Perezida wa Komite nyobozi

Nk’uko bakomeza babisobanura, Muhirwa yafatiwe icyo cyemezo ngo hashingiwe ku myitwarire yagaragaje mu nama ziheruka, zirimo iyo kuwa 26 Werurwe 2017 yari igamije gushyiraho urwego rukuru rw’abakunzi ba Rayon Sports (Fans Club). Muri iyo nama, Muhirwa ngo yatutse Umuyobozi wa w’inama y’ubuyobozi Ngarambe Charles ndetse na Kimenyi Vedaste, Perezida wa Komite nyobozi.

Indi nama avugwa ko yagaragajemo imyitwarire idahwitse ni iyo kuwa 16 Kamena yari igamije gutegura isabukuru y’Umuryango Rayon Sports, Muhirwa ngo akaba yaratutse Habarugira Vital ndetse akanamukubita.

Muhirwa Prosper yamaganiye kure ibyo ashinjwa n’inama y’ubuyobozi y’Umuryango Rayon Sports, agaragaza ko byose ari ibinyoma, ndetse ko n’icyemezo bamufatiye kidakurikije amategeko agenga uwo muryango.

Amatora Muhirwa Prosper yatorewemo na yo yari yabaye mu muvundo, aho abatoraga babanje kutumvikana ku buryo batoramoAmatora Muhirwa Prosper yatorewemo na yo yari yabaye mu muvundo, aho abatoraga babanje kutumvikana ku buryo batoramo

Mu ibaruwa yo kuri uyu wa 22 Kamena isubiza iyo yandikiwe amenyeshwa ko yahagaritswe, Muhirwa yagize ati “Mbandikiye iyi baruwa ngirango mbagaragarize mwe ubwanyu, Umuryango mugari wa Rayon Sports ndetse n’abandi bose bireba, ko ibyo byose ari ibinyoma kuko nta myitwarire mibi iyo ari yo yose yigeze indanga mu gihe cyose maze mu buyobozi bwa Rayon Sports, yaba ibitutsi cyangwa kurwana nk’uko mwabigaragaje mu ibaruwa.”

Yakomeje asaba ko iby’irondamoko bamushinja na byo babigaragariza ibimenyetso kandi bigashyikirizwa inzego z’ubutabera bityo agakurikiranwa, ariko anagaragaza ko bibabaje kuba babimushinja kandi nta n’undi ubirangwaho mu muryango wa Rayon Sports.

Ibaruwa ihagarika Muhirwa Prosper, hamenyeshejwe MINISPOC, FERWAFA na Komite Olempike y'u RwandaIbaruwa ihagarika Muhirwa Prosper, hamenyeshejwe MINISPOC, FERWAFA na Komite Olempike y’u Rwanda

Ibaruwa Muhirwa yandikiye Inama y'Ubuyobozi ya Rayon Sports Ibaruwa Muhirwa yandikiye Inama y’Ubuyobozi ya Rayon Sports

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. mupenzi

    Kuya 25-06-2017 saa 09:41'

    hhhhhhhhhhjhhjjjhhhjjjjjjhhhhhhhhhhhhh

    barekeye niba yakoze amakosa abanyamuryango ni bicare bamugire inama

    naho ubundi politike ikinwa naho ikinirwa turahazi gusa ibyinda nini byo nibakomeza kubizanamo basshaka kurya icyakadufashije bazarya barye numuriro baritonde kuko turi maso??????????

  2. irere patricko

    Kuya 22-06-2017 saa 18:56'

    ark bareste amatuku ikipe yacu agatera imbere ko igeze heza

  3. Sebastien

    Kuya 22-06-2017 saa 14:50'

    bonjour ! bakunzi ba gikundiro ubundi hari umugani uvuga ngo iyo ugeze mu gihugu bakinisha akaguru k’imoso nawe kinisha akaguru kimoso kuko n’ukinisha akaguru kiburyo baragushira kuruhande ubwo ntimwibaze byinshi muri rayon sport rero iyo uri stricte ukabuza abaryi kwirira bagushira hanze yikipe namwe mwibaze ukuntu birukana Prosper hagasigara Vitale nabandi basangiye umugambi wo kurya Rayon Sport birababaje cyane ubundi muri Rayon Sport hari abantu bifuza ko rayon ibatunga ahobo gutunga rayon kandi hari benshi bayikunda ku nyungu zabo vraiment tube aba sportif kandi tugakunda équipe ....reka tubitege amaso

  4. SCHADRACK

    Kuya 22-06-2017 saa 12:32'

    Ariko mubyukuri ababayobozi barayo bindanini bazihana ryari narinzi ko barahana uwo munyendanini vital kumbi Bose nibisambo koko gusa iminsi yibisambo irabaze mwakwiba mutakwiba uminsi numwe prosper narenganurwe nurwego rubishinzwe kuko ntobobaho twese turamuzi nubwitange bwe rwose

  5. tesy

    Kuya 22-06-2017 saa 11:40'

    Prosper ndamuzi cyane kandi ndi umufana wa Rayon sport uzi byinshi ku ikipe yacu nge simbona aho prosper yateza akavuyo muri rayonsport kandi kuva nakera muri za 2000 kuzamura twaraturanye mu Ruhango ndamuzi yayoboraga abafana ba ruhango akadutegera akatuzana kigali kureba gikundiro rero baramubeshyera rwose

  6. henri

    Kuya 22-06-2017 saa 10:21'

    Muhirwa prosper bakunze kwita Muravumba yarahemutse cyane kuzana amacakubiri y’amoko muri sport ntacyo byamarira abasportifs na politiki y’igihugu muri rusange ikirayi iyo kiboze bakivana mu bindi kugirango kitaboza ibindi

  7. dany

    Kuya 22-06-2017 saa 08:28'

    Komite nyobozi irebye kure rwose guhagarika uyu mugabo Muhirwa prosper yari kuzarangiza Gikundiro yacu

  8. Sindi

    Kuya 21-06-2017 saa 23:11'

    Uwakubitira imbwa gusutama yazimara. nonese uyu mugabo uhagaritswe twizereko ajyanye n’ibibazo byose gasenyi igira.
    ubwo mugiye kwivamo nk’inopfu kubera udu cash.

  9. Amini

    Kuya 21-06-2017 saa 22:34'

    Ariko nta gitangaje kirimo kubona umu Rayons arwana n’undi cg avuga nabi. Uyu Mugabo tuvuge ko yatumwe na Degaule ?
    Naho
    naho wowe wiyita Emma nt’agatobero karuta aka.

  10. Rukundo2

    Kuya 21-06-2017 saa 21:18'

    Rwose Igisambo bita Vital na Ngarambe igihe cyanyu kizashyira kigere, Prosper azira ko ababuza kwiba twese turabizi, kdi Ngarambe nawe isoko yashatse kwiha turarizi,

    Twese turabizi ko Prosper yitangira ikipe, ariwe ubaha amafrg ye akanabaguriza,
    Ubutindi bwa Vital na Ngarambe turabuzi baca rwihishwa bagasinyana na Skol batanguranwa bazi ko Rayon igiye kujya mu maysinda ngo bayore ya Madorali, kdi Prosper we yari yaherekeje ikipe bose bagitereranye ahubwo bari mu matiku.
    Iryo tsinda riri kuzamura recrutement kugirango baboneho icya 10 cyabo, babagumura, ntaho rizatugeza.

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru