RUHAGOYACU.com

Rayon Sports itsinze Kirehe, irabura amanota atatu ikegukana igikombe

Ikipe ya Rayon Sports Fc yatsinze Kirehe Fc ibitego bibiri kuri kimwe, mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona,wabereye kuri stade regional ya Kigali.
Rayon Sports Fc yahise irusha APR FC ya kabiri amanota 10.

Nyuma y’umunsi wa 26 wa shampiyona, Rayon Sports Fc ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 64, irasabwa gutsinda umukino umwe gusa muri itanu isigaje ubundi igahita yegukana igikombe cya shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda (2016 - 2017).

Abasifuzi b'umukinoAbasifuzi b’umukino

Ikipe ya Kirehe Fc niyo yafunguye amazamu ku munota wa 54, ku mupira wari uvuye muri corner, usanga Kagabo Ismi ahagaze wenyine mu rubuga rw’amahina atsinda igitego cya mbere cya Kirehe.

Abatoza b'amakipe yombiAbatoza b’amakipe yombi

Ku munota wa 55, umutoza wa Rayon Sports Fc, Massoud Juma, yahise akuramo rutahizamu we Lomami Franck amusimbuza Nsengiyumva Moustapha.

Ku munota wa 59, umutoza wa Kirehe, Sogonya, yakuyemo Shauri Fiston amusimbuza Uwimbabazi Jean Paul, Rayon Sports Fc nayo ikuramo Imanishimwe Djabel asimburwa na Nova Bayama.

Rayon Sports Fc yishyuye igitego ku munota wa 66 w’umukino, gitsinzwe na Nshuti Dominique Savio wahawe umupira na Manzi Thierry nawe aterekaho umutwe, umuzamu wa Kirehe Fc, Mbarushimana Emile, ntiyabasha kuwufata.
Ku munota wa 73, Kirehe yakuyemo Ndikumasabo Ibrahim, hinjiramo Ndagijimana Benjamin.

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya SavioAbakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya Savio

Rayon Sports Fc yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 74, gitsinzwe na Nsengiyumva Moustapha, ku mupira wari uvuye kuri Mugabo Gabriel.

Moustapha yishimira igitego cya kabiri yatsinzeMoustapha yishimira igitego cya kabiri yatsinze

Nsengiyumva MoustaphaNsengiyumva Moustapha

Rayon Sports Fc yakomeje gusatira, inahusha uburyo bwinshi nk’aho Savio yasigaranye n’umuzamu wa Kirehe, ariko umupira awutera hanze.

Rayon Sports Fc irasabwa gutsinda umukino uzayihuza na Pepinieres Fc, kuwa gatanu, taliki ya 19 Gicurasi, ubundi igahita yegukana igikombe cya shampiyona (2016 - 2017) bidassubirwaho, kuko indi mikino izakinwa nyuma yayo niyo yayitakaza, APR FC ya kabiri ikayitsinda, yakomeza kuyobora ku kinyuranyo cy’inota rimwe.

Nahimana Shassir udaheruka gutsinda Nahimana Shassir udaheruka gutsinda

Abakinnyi babanjemo :

Ikipe ya Rayon Sports fc yabanjemoIkipe ya Rayon Sports fc yabanjemo

Rayon Sports Fc :
Mutuyimana Evariste, Nzayisenga Jean D’Amour "Mayor", Irambona Eric, Manzi Thierry, Mugabo Gabriel, Mugheni Fabrice, Kwizera Pierrot, Imanishimwe Djabel, Nshuti Dominique Savio, Nahimana Shassir, Lomami Franck .

Ikipe ya Kirehe Fc yabanje mu kibugaIkipe ya Kirehe Fc yabanje mu kibuga

Kirehe Fc :
Mbarushimana Emile, Niyigena Abdoulkarim, Baraka Augustin, Nkurikiye Jackson, Tuyisenge Niyonkuru Vivien, Cyuzuzo Ally, Mutabazi Isaie, Masudi Abdallah, Kagabo Ismi, Ndikumasabo Ibrahim, Shauri Nyarugeta Fiston.

Undi mukino wabaye kuri iki cyumweru, wabereye ku Ruyenzi, Pepinieres Fc itsindwa na Marines Fc igitego kimwe ku busa.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru

Habumugisha Evariste Kuya 10-05-2017 saa 10:43'

Rayon Sport Komeze ubahe kuko urabasha ari kirehe yari kwivuganye nuko twasenze cyane kirehe komeza ubikore 2kurinyuma ariko igihe wakinannye na rayonsport mbura amahitamo ariko udukipe duto nka gicumbi nayandi nkayo ntakagusuzure cyereka nibagambanira mugihe byagenze neza ni mubahe kubona na apr itakibabasha murakaze kbx gusa ndashaka ko amakipe asigaye muyivugana nka bubugesera f.c na gicumbi f.c tutitaye ngo bugesera ituruta cyangwa ngo gicumbi nibarumuna wacu ese gicumbi mwayigiriye inama niza ikazazanana nibage yokubitwaramo nkuko aba rayonsport twabikoze ndi ikirehe nagiraga inama ayo makipe tutarahura.sawa murakoze mugire ibihe byiza aba rayon sport na kirehe f.c kuko nizo kipe nkunda mu rwanda.

Jp Kuya 9-05-2017 saa 16:00'

Wowe wiyise etoo Ngo iyo amatora yegereje.Ushatse kuvuga ko hari abagena ago igikombe kijya ?Ibyo wabidusobanurira?

Jp Kuya 9-05-2017 saa 16:00'

Wowe wiyise etoo Ngo iyo amatora yegereje.Ushatse kuvuga ko hari abagena ago igikombe kijya ?Ibyo wabidusobanurira?

Twin Kuya 8-05-2017 saa 16:37'

Big up Rayon Sports!! Gukinana ishyaka, gukora nk’uwikorera, uhinga mu kwe ntasigana,... iryo ni ryo banga rihatse ayandi murusha izindi equipes. Naho ba etoo basigaye inyuma mu myumvire kimwe n’abatekereza nka bo baracyakeneye inyigisho nta kubataho igihe! Abayobozi ba Rayons nimube mutegura ubusabane!!

ntihemuka yussuf Kuya 8-05-2017 saa 16:30'

igikombe nicyacu mani congaz masoudy djuma

Habumugisha Evariste Kuya 8-05-2017 saa 15:16'

biratangaje kubona rayon sport itsinda kirehe ibitego 2ku1 bivuzengo ibutaha kirehe izakosoza 2 kubusa gusa kirehe muyitondere kuko ntiyoroshye kumakipe akomeye nka apr na as kigali hafi na rayon sport. sawa murakoze mugire ibihe byiza!!!!

rulove Kuya 8-05-2017 saa 12:07'

hhhhhhh! Ahubwo muzakoreshe ubuhanga bwanyu naho ubundi imana yanyu yatangiye guhunikira!!!! 2-1 koko!!!!

david Kuya 8-05-2017 saa 09:03'

Mana irebera indangare za APR fc fasha izi ndangare basi zizabone umwanya wa kabiri dore ko nicyamahoro cyizajya aho icyashampiona
kigiye none rero ndakwinginze kugirango zizaduherekeze nidusohoka dore ko arindangare no gusigara kurugo batabishobora. RAYON SPORT OYEEEEEEEEEE!¡!!!!!!!!!!!!!¡!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Rutebuka Kuya 8-05-2017 saa 02:57'

Alwayz rayonsport we still the best,Imana ibidufashemo tuzatwaee nigikombe cyamahoro

ntihabose Kuya 8-05-2017 saa 00:13'

abarayoni oyeeee gikona uraga puuuuu!!!!!!!!!!!!!

1 | 2 | 3 | 4 | 5

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!