RUHAGOYACU.com

Amafoto- Rayon Sports itsinzwe na Simba SC imbere y’imbaga y’abafana

Mu mukino wa gicuti wa Simba Day 2017, Ikipe ya Simba SC izwi nka Wekundu wa Msimbazi mu gihugu cya Tanzania, itsinze Rayon Sports igitego 1-0 cyabonetse mu gice cya mbere cy’umukino.

Uyu mukino wabereye kuri Uwanja wa Taifa, Dar es Salaam, witabiriwe n’abafana benshi bari baje kureba abakinnyi bashya b’ikipe ya Simba SC yaguze, aba banerekanwe mbere y’umukino.

Uwanja wa Taifa yari yakubise yuzuyeUwanja wa Taifa yari yakubise yuzuye

Simba SC yihariye igice cy’umukino yatsinze igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 16, gitsinzwe na Mohamed Ibrahim ku mpira yateranye ba myugariro babiri ba Rayon Sports, ubwo yari aherejwe na Emmanuel Arnold Okwi.

Simba SC yafunguye amazamu ku mpira Mo yateranye Rutanga na Mugabo GabrielSimba SC yafunguye amazamu ku mpira Mo yateranye Rutanga na Mugabo Gabriel
Mo yishimira igitego yatsindiye Simba SCMo yishimira igitego yatsindiye Simba SC

Abakinnyi ba SC bishimira igitego cya Mo IbrahimAbakinnyi ba SC bishimira igitego cya Mo Ibrahim

Siimba SC yabonye uburyo bwinshi, Evariste arahagobokaSiimba SC yabonye uburyo bwinshi, Evariste arahagoboka

Iyi kipe yo muri Tanzania yabonye uburyo butandukanye muri uyu mukino, cyane kuri uyu rutahizamu Okwi ukomoka muri Uganda ndetse n’abarimo Kichuya, John Bocco, na Erasto Nyoni ariko ntibyabakundira.

Umukinnyi w’umunyarwanda; Haruna Niyonzima, umwe mu bakinnyi bashya Simba SC yaguze, yabanje ku ntebe y’abasimbura, yinjira mu kibuga mu gice cya kabiri, hamwe n’umunya-Ghana; Nicholas Gyan.

Haruna Niyonzima yahuye na Rayon Sports yakiniyeHaruna Niyonzima yahuye na Rayon Sports yakiniye

Simba SC: Aishi Manula, Erasto Nyoni, Jamal Mwambeleko/Ally Shomary 46, Method Mwanjali, Salim Mbonde/Bukaba Paulo 84, James Kotei/Jonas Mkude 46, Shiza Kichuya/Mwinyi Kazimoto 71, Muzamil Yassin/Said Ndemla 71, John Bocco/Laudit Mavugo 84, Emmanuel Okwi/Haruna Niyonzima 46 na Mohammed ‘Mo’ Ibrahim/Nicholas Gyan 46.

Rayon Sports yahuye na Simba SCRayon Sports yahuye na Simba SC

Rayon Sports: Mutuyimana Evariste, Jean D’Amour Nzayisenga, Gabriel Mugabo, Ally Niyonzima, Idrissa Nzengiyumba/Manishimwe Djabel 34, Nova Bayama, Pierre Kwizera, Alhassane Tamboura/Usengimana 55, Tidiane Kone na Gilbert Mugisha/Habimana 24.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. kagabo

    Kuya 10-08-2017 saa 17:27'

    Ariko banyamakuru mwadufaahije mukatwamaganira aba bantu batukana kukinyamakuru cyanyu!!! Ngirango uru rwakabaye urubuga rwo kubaka ruhago yacu ruhago nyarwanda, siniyunvisha ukuntu mwemerera umuntu utukana gusa gutambutsa ibitutsi bye: urugero: Seba, Aimable, Karisa, ... koko izi mesages zabo zirakwiye? Nimureke dutange ibitekerezo byubaka

  2. KALISA

    Kuya 10-08-2017 saa 12:16'

    gasenyi bagukubise bagusaka weeeeee! mbega match yari ibirori kubona gacanga bayikubitira mu igunira! hahah nubundi warindiriye kumanuka komereza aho tukuri inyuma gahunda ni ugusanga pepeniere aho yatakaye

  3. gakuba

    Kuya 9-08-2017 saa 22:01'

    ayo bavuga yose rayon ntituzabura kuyifana.hakosa abakoze.bityo bakamenya naho bakosora.ese mwe muvuga mwamenya muhagaze he ubu ra?

  4. Bwiza

    Kuya 9-08-2017 saa 17:50'

    tubifurije kugaruka amahoro. Merci

  5. aimable

    Kuya 9-08-2017 saa 13:19'

    nibisanzwe ariko gutsindwa kwa gasenyi nako ingarane y’abirukanwe ni ibisanzwe yamenyereye gutsindwa uretse gukinisha umunwa gusa

  6. kkk

    Kuya 9-08-2017 saa 08:55'

    dore umufana dore umufana!!!!! yayayayaaaa!!!! uziko utabimeneyereye warwara muzunga!!! ahubwo rayon yagerageje ndakaswi!! gusa nishake rutahizamu uryana sana.

  7. butera issa

    Kuya 9-08-2017 saa 08:42'

    oooooh rayon, tukuri inyuma kbx,

    ariko x karekezi utangiye atsindwa, ahaaa

  8. issa butera

    Kuya 9-08-2017 saa 08:38'

    step forward rayon sport

    go-ahead rayon sport

    big up my guyz !!!!

  9. Kalisa

    Kuya 9-08-2017 saa 08:05'

    Ngaho Mutugurishirije Team
    None gutsinda bigiye kuba Ikibazo
    Nizere ko Olivier atazatsindwa kabiri
    Muvuga ko yabyize Europe
    Mudusubize Equipe yacu!!!!!

    Rayon waragowe peeee
    Muzana abatoza b’abana
    Murabona Rayon ari Crèche
    Muzabyicuza!!!
    Usibye ko ngiye kwigira Muri Rayon cyangwa se kwa Savio Muri AS Kigali!!!!!!!!

  10. Emmy

    Kuya 9-08-2017 saa 07:49'

    Bizaza kuko abeshi barimwijyerajyezwa ndabona nakibayo.

  11. 1 | 2 | 3 | 4


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru