RUHAGOYACU.com

Rayon Sports mu mikino 2 mu majyepfo hishimirwa igikombe cya shampiyona yatwaye- Uko gahunda yose iteye

Mu rwego rwo kwishimira igikombe cya shampiyona ikipe ya Rayon Sports yegukanye mu mwaka ushize w’imikino, abafana b’iyi kipe bimbuye muri Fan Club ya ’Les Bleus du Sud’ ibarizwa mu majyepfo, bateguye ibirori byo kwishimira iki gikombe ndetse n’imikino ya gicuti ibiri izahuriramo n’amakipe ya AS Muhanga n’ Amagaju FC.

Rayon Sports yegukanye shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mwaka ushize w’imikino 2016/17, igikombe yashyikirijwe ubwo yari imaze gutsinda Azam FC mu kwezi gushize.

Nyuma yo gutegura umwiherero ikipe yabo yakoreye mu ntara y’amajyepfo mu mwaka ushize w’imikino ndetse ikegukana igikombe cya shampiyona, Les Bleus du Sud; Fan Club y’abafana ba Rayon Sports baherereye mu majyepfo, bahisemo kongera gutegura imikino y’ikipe yabo ngo bayifashe kwitegura umwaka utaha w’imikino, hanishimirwa igikombe cya shampiyona iherutse kwegukana.

"Umwaka ushize twateguye pre-season yabereye hano i Huye, bigenda neza, ikipe itwara igikombe. Nanone turifuza ko ikipe yakongera kuza kwitegurira mu majyepfo, ku buryo izitwara neza mu mwaka utaha haba muri shampiyona, mu gikombe cy’Amahoro no muri Champions League."

"Uretse imikino ya gicuti ibiri ikipe izakina na AS Muhanga n’Amagaju, tuzanishimira igikombe cya shampiyona ikipe yacu yatwaye muri uyu mwaka w’imikino twashoje."- Byiringiro Bernard, ukuriye komite itegura iki gikorwa cyo kwishimira igikombe cya shampiyona Rayon Sports iheruka kwegukana , aganira na RuhagoYacu.

Les Bleus du Sud bakiriye, banishmira igikombe cy'Amahoro Rayon Sports yegukanye mu mwaka ushizeLes Bleus du Sud bakiriye, banishmira igikombe cy’Amahoro Rayon Sports yegukanye mu mwaka ushize

Ese gahunda y’iki gikorwa iteye gute?

" Kuwa Gatanu tariki ya 25 tuzahera i Muhanga, ahazaba umukino wa gicuti hagati ya Rayon Sports na AS Muhanga. Ubwo abazabasha kuza mu muhuro, tuzakomereza i Nyanza, niho tuzarara hamwe n’ikipe, kuwa Gatandatu mu gitondo dukore umuganda twese, ubundi nyuma twerekeza i Huye mu mutambagiro hamwe n’igikombe, ahazabera umukino hamwe n’Amagaju, nyuma y’aho hazaba kwiyakira hamwe n’abakinnyi ku mpande zombi (after party)’’- Byiringiro Bernard.

Si ku nshuro ya mbere iyi fan club ya ’Les Blues du Sud’ bazaba bakira igikombe cyegukanywe n’ikipe ya Rayon Sports dore ko no mpeshyi y’umwaka ushize,bakiriye igikombe cy’Amahoro iyi kipe iheruka kwegukana.

"Ubushize mwarabibonye uburyo byagenze neza twakira igikombe cy’Amahoro. Nk’abafana ba Rayon Sports by’umwihariko bo mu majyepfo dukunda ikipe yacu, Turashaka kuyishimira no gukomeza kuyifasha kwitegura kugira ngo no mu mwaka utaha izakore ibirenze ibyo yakoze."- Me. Munyemana Gatsimbanyi Pascal , umuyobozi wa Les Bleus du Sud mu kiganiro yagiranye na Ruhagoyacu.

Rayon Sports yabanhe mu kibuga mu mukino wa mbere bakiniye i Huye muri pre-season y'umwaka ushizeRayon Sports yabanhe mu kibuga mu mukino wa mbere bakiniye i Huye muri pre-season y’umwaka ushize

Mu mwaka ushize, ubwo Rayon Sports yakoreraga pre-season mu majyepfo, yakinnye imikino ibiri ya gicuti, harimo uwo yanganyijemo na Mukura Victory Spports ibitego 2-2 ndetse n’uwo yatsinzemo Amagaju FC ibitego 3-1.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. uwizeye.

    Kuya 21-08-2017 saa 04:17'

    rayon nikipeyimana. kandi nitugumamumwanyumwe tugahuzanka barayon imana. ikaturindumuzimu wokudahuzakwa comite mikondi tuzagitwara oooRayon!!!

  2. sande

    Kuya 20-08-2017 saa 10:27'

    baduhe contact tubafashe kwitegura tunabajoininge natwe twahinduye destination

  3. ema

    Kuya 19-08-2017 saa 18:43'

    Erega igikombe kukishimira ningombwa kuko yaragikoreye ntabwo ari barafinda fc bagihera Ubuntu itagikoreye kukinyuza kuri dogori atagihaye ikiyoni ntibyoroshye nikimenyimenyi yanze kuza kugitanga ubundise barafinda yagishyira abafana itagira uziko naba basore batwara umuheto baza kubafana harimo nabafana rayon?ariko nakazi ntakintu muyifasha ifashwa na reta ariko mugafasha rayon amagambo kandi turakora ntidusakuza ntacyo tumaze namwe kuyombaaa gusaaa mutazi nayo bahembwa aho aturuka ba rusaku.com

  4. bkr

    Kuya 19-08-2017 saa 14:22'

    reyon sport ni equipe dukunda cane.mugabo abayobozi bayo ni zeros.abayobozi batazi agaciro kumutoza Massud djuma.abayobozi ba Rayon muri zerosn

  5. -####-

    Kuya 19-08-2017 saa 11:58'

    Sam impamvu twishimira igikombe suko tuba tugikumbuy ahubwo nuko tuba twakivunikiye ntago tumeze nkamwe muba mwaguze imikino bikarangira mutanze ibyamirenge kurush agaciro kigikombe so calm down impamvu mutajyana equip yanyu aho mushak nuko ntaburenganzira muyifiteho

  6. knc

    Kuya 19-08-2017 saa 10:50'

    Hererere bibarye sha! ariko ndi mwebwe nagira ishyari ryiza ,aho kugirango mwirirwe mwimuriye ingarani mukanwa kanyu mwibwira ko mubyita ikipe kbs.

  7. david

    Kuya 19-08-2017 saa 09:39'

    ndashaka kwibwirira KASIM umva wangu ibyishimo biraharanirwa kuba utaratwaye igikombe nuko ntabushobozi mwari mufite bityo rero gabanya amagambo akocamye gutyo ujye uba umu sportif kuruya uko waba umupfumu utega andi ma equipe iminsi.

  8. sosthene

    Kuya 19-08-2017 saa 09:27'

    mutwitege abayovu twazutse

  9. Ysydydy

    Kuya 19-08-2017 saa 09:05'

    Ko nta bafana mugira se,mwakorganiza uburyo bwo kucyishimira mukacyereka ba nde? Turabizi ko bariya bafana bagenda muriCoasteri imwe bafanira umushahara. Kandi ku kibuga binjirira ubuntu. Nawe nyumvira iyo kipe.

  10. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru