RUHAGOYACU.com

Amafoto- Rayon Sports ku isonga nyuma yo kunyagira Police 4-0 mu gikombe cy’Intwali

Ikipe ya Rayon Sports ibifashijwemo n’abakinnyi bayo barimo Ismaila Diarra watsinze ibitego bitatu na Kwizera Pierrot watsinze kimwe, iraye ku mwanya wa mbere mu iruhanwa ry’Intwali, ni nyuma yo kunyagira Police FC ibitego 4-0 ku munsi wa kabiri w’iri rushanwa.

Ku munsi wa mbere wabaye mu mpera z’icyumweru gishize, Rayon Sports yari yanganyije na AS Kigali 0-0, Police FC yo yari yatsinze APR FC igitego 1-0.

Umukino wabimburiye uyu, APR FC yanganyije na AS Kigali ibitego 2-2.

Karekezi Olivier asuhuza abafana nyuma yo kumara iminsi atari mu ikipeKarekezi Olivier asuhuza abafana nyuma yo kumara iminsi atari mu ikipe

Abafana ba Rayon Sports bakirana ikaze umutoza wabo wavuye muri SwedenAbafana ba Rayon Sports bakirana ikaze umutoza wabo wavuye muri Sweden

Uko amakipe akurikirana

  1. Rayon Sports, 4pts
  2. Police FC, 3pts
  3. AS Kigali, 2pts
  4. APR FC, 1pt

Umunsi wa nyuma: tariki ya 1 Gashyantare

  • AS Kigali vs Police FC
  • Rayon Sports vs APR FC

Amafoto menshi y’umukino wayareba hano.

Uko Umukino wagenze muri rusange

FT: Rayon Sports 4-0 Police FC.

90+3’ Rayon Sports ihushije igitego cya gatanu hano kuri Eri Irambona. Bwari uburyo bwiza cyane.

90+2’ Police FC bari bakinnye neza kuri Hussein na Antoine Dominique, ariko umupira wa nyuma bawutera barayemo.

Abasimbura ba Police FC barimo Celestin (3) na Nzarora Marcel (18) bavuye muri Maroc ejo hashizeAbasimbura ba Police FC barimo Celestin (3) na Nzarora Marcel (18) bavuye muri Maroc ejo hashize

Iminota ine y’inyongera.

90’ Rayon Sports 4-0 Police FC

89’ Manishimwe Yves yari ahinduye umupira mwiza, Ibrahim ananirwa kuwubyaza umusaruro, Uyu rutahizamu wa Police FC akiniye nabi Nova Bayama, ahabwa ikarita y’umuhondo

87’ Christ Mbondi yari acomekewe umupira, umusifuzi wo ku ruhande avuga ko uyu uyu rutahizamu ukomoka muri Cameroun yarayemo

85’ Djabel wari ugerageje ishoti mu izamu ariko umupira awushota Irambona Eric ugaruka mu kibuga hagati.

82’ Gusimbuza kwa Rayon Sports. Nova Bayama asimbuye Nahimana Shassir.

80’ Eeeeeh! Amini Muzerwa ahinduye umupira mwiza, usanga uyu musore umaze kujyamo ashyira ku mutwe ntibyakunda neza, ugeze kuri Celestin ushatse kuwutera mu izamu awushota umuzamu Kassim wa Rayon Sports.

Djabel Manishimwe (wa kabiri uturutse iburyo) mu basimbura ba Rayon Sports nyuma yo kuva muri Maroc kuri uyu wa Gatanu- Kimww na Bashunga werekeza muri Kenya, aho agiye gukina muri Bandari FC mukanyaDjabel Manishimwe (wa kabiri uturutse iburyo) mu basimbura ba Rayon Sports nyuma yo kuva muri Maroc kuri uyu wa Gatanu- Kimww na Bashunga werekeza muri Kenya, aho agiye gukina muri Bandari FC mukanya

Uyu munyezamu aryamye hasi avurwa.

79’ Ibrahim asimbuye Songa Isaie ku ruhande rwa Police FC.

77’ Umukino uhagaze gato havurwa umukinnyi wa Rayon Sports uryamye mu kibuga.

76’ Rayon Sports bahannye ikosa umupira ufatwa neza na Nzarora Marcel.

75’ Gusimbuza kwa Police FC. Nsengiyumva Moustapha asimbuwe na Ndayishimiye Celestin.

75’ Ikarita y’umuhondo kuri Manishimwe Yves ukiniye nabi Djabel Manishimwe.

73’ Gusimbuza ku ruhande rwa Police FC. Brian asimbuye Ngendahimana Eric.

71’ Mutsinzi Ange yari ashatse gutungura umuzamu, ariko umupira ujya ku ruhande.

Rayon Sports bishimira igitego- Bashimangira gushobora Police FCRayon Sports bishimira igitego- Bashimangira gushobora Police FC

70’ Rayon Sports 4-0 Police FC

Muvandimwe Jean Marie akijije izamu ku mupira arengereje muri koruneri. Yari awuhinduye neza Nahimana Shassir.

68’ Gusimbuza kwa Rayon Sports. Christ Mbondi asimbuye Diarra watsinze ibitego bitatu.

65’ Gooooooaaaal Igitego cya kane cya Rayon Sports gitsinzwe na Kwizera Pierrot.

Umupira mwiza ahawe na Manishimwe Djabel.

Rayon Sports 4-0 Police FC.

Pierrot yishimira igitego cya kane, yakuyemo igitambaro cy'ubukapiteniPierrot yishimira igitego cya kane, yakuyemo igitambaro cy’ubukapiteni

62’ Koruneri ya Police FC ku mupira urengejwe na Mugabo Gabriel. Barayiteye Kassim afata neza umupira.

Ismaila Diarra aryamye hasi avurwa.

60’ Police FC babonye amahirwe yashoboraga kuvamo igitego ku mupira wa Manishimwe Yves ugaruwe na Amini Muzerwa. Uyu agoye ba myugariro ba Rayon Sports ariko ntacyo bitanze.

60’ Rayon Sports 3-0 Police FC

59’ Shassir uhushije igitego cya Rayon Sports, ku mupira ahawe na Diarra, ateye mu izamu umupira ugonga Hussein.

58’ Amini Muzerwa asimbuye David Nzabanita ‘Saibadi’.

57’ Oooooh Rayon Sports ibuze igitego cya kane ku mupira utewe na Diarra aha Tchabalala, uramusiga nyamara izamu ryambaye ubusa. Awugaruye bitagikunze.

Barthez yakoze amakosa abiri yavuyemo ibitego bibanza bya Rayon SportsBarthez yakoze amakosa abiri yavuyemo ibitego bibanza bya Rayon Sports
Ismaila Diarra yishimira igitego cye cya gatatu mu mukino- Hat-trick nyineIsmaila Diarra yishimira igitego cye cya gatatu mu mukino- Hat-trick nyine

56’ Eeeh Moustapha Francis agize amahirwe yo kugera mu rubuga rw’amahina, agorwa na ba myugariro ba Rayon Sports, ateye mu izamu, umupira ufata inshundura ntoya.

56; Yassin Mugume ahaye umwanya Manishimwe Djabel wavuye muri CHAN ejo hashize.

55’ Koruneri ya Rayon Sports itewe na Yassin Mugume, Police FC bakiza izamu ryabo.

51’ Oooooh Nahimana Shassir ahaye umupira Tchabalala, uyu yinjira neza mu rubuga rw’amahina, ateye umupira ujya hanze. Imbere gato gato yizamu ariko.

50’ Rayon Sports 3-0 Police FC

48’ Eeeeh! Diarra yashoboraga gutsinda igitego cya kane ku mupira azamukanye, ariko awuteye uca imbere gato y’izamu rya Nzarora Marcel.

47’ Koruneri ya Rayon Sports, Umwungeri Patrick ateye umupira n’umutwe naho ubundi byari ibindi hano. Pierrot ateye koruneri bawukuraho.

Nduwayo Daniel 'Barthez' nyuma yo kugaruka ku ntebe y'abasimbura ba Police FC- Mbese bari bumuweNduwayo Daniel ’Barthez’ nyuma yo kugaruka ku ntebe y’abasimbura ba Police FC- Mbese bari bumuwe
Nahimana Shassir yateye ishoti ....Nahimana Shassir yateye ishoti ....
Nzarora Marcel yashatse kuworoshya ngo awufate neza...Nzarora Marcel yashatse kuworoshya ngo awufate neza...
Umupira wahise umusiga.. Diarra aba arahagezeUmupira wahise umusiga.. Diarra aba arahageze
Diarra asa n'ukase ku ruhande....Diarra asa n’ukase ku ruhande....
Diarra ahita atera mu izamuDiarra ahita atera mu izamu
Ismaila Diarra ni uko yishimiye kimwe mu bitego Ismaila Diarra ni uko yishimiye kimwe mu bitego

46’ Tchabalala yari azamukanye umupira ariko Manishimwe Yves aramuhagarika.

Igice cya kabiri kimaze gutangira.

HT: Rayon Sports 3-0 Police FC

45’ Gooooooaaaaall Igitego cya gatatu cya Rayon Sports gitsinzwe na Ismaila Diarra. Shassir amanukanye umupira arakomeza pe, atera mu izamu umupira ukurwamo na Marcel ntiyawufata neza, Diarra araza arawufata arihindukiza atera mu izamu.

Rayon Sports 3-0 Police FC.

43’ Koruneri ya Police FC itewe na Nzabanita David, ariko umupira bawusubizamo. Barongeye baratera, Diarra amanukanye umupira Yves awukuraho neza, atera imbere.

Nzarora Marcel wageze i Kigali ejo, yasimbuye Barthez wari umaze gutsindwa bibiri by'amafutiNzarora Marcel wageze i Kigali ejo, yasimbuye Barthez wari umaze gutsindwa bibiri by’amafuti

43’ Gusimbuza kwa Police FC. Umuzamu Barthez ahaye umwanya Nzarora Marcel wavuye muri CHAN ejo hashize.

41’ Goooooaaaaaal. Igitego cya kabiri cya Rayon Sports gitsinzwe na Ismaila Diarra. Rayon Sports yari imaze akanya imbere y’izamu rya Police FC.

Rayon Sports 2-0 Police FC.

40’ Rayon Sports 1-0 Police FC

38’ Mugabo Gabriel ahaye umupira Moustapha awutanze kuri Antoine Dominique Ndayishimiye barawumutwara.

37’ Nahimana Shassir yari ahaye umupira Diarra, umusifuzi avuga ko yarimo wenyine.

36’ Mugabo Gabriel ukinnye neza, arenza umupira wari uzamukanwe na Moustapha Nsengiyumva.

Karekezi, Witakenge, Lomami na Ramadhan- Abatoza ba Rayon SportsKarekezi, Witakenge, Lomami na Ramadhan- Abatoza ba Rayon Sports

35’ Irambona Eric agerageje ishoti rya kure ariko umupira uramutengushye ujya ibicu.

34’ Umwungeri Patrick yari ahaye umupira Moustapha ariko uyu awukozeho uhita urenga.

33’ Muvandimwe akinnye neza, ahagarika Yassin Mugume umupira urarenga.

32’ Ubwumvikane bucye hagati ya Tchabalala na Shassir bombi umupira ubagezeho bari mu rubuga rw’amahina, ntibavugana. Tchabalala akoze ku mupira urenga Shassir wari witeguye kuwutsinda.

30’ Rayon Sports 1-0 Police FC FC

28’ Tchabalala aje acenga ageza Yves mu rubuga rw’amahina, ashatse guha Diarra ariko bakuraho neza umupira.

27’ Eeeeeh! Songa Isaie ahushije igitego cyabazwe ku mupira azamukanye asiga ba myugariro ba Rayon Sports, ateye mu izamu umupira ujya hejuru.

Rayon Sports yabanje mu kibuga kuri uyu wa GatandatuRayon Sports yabanje mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu

25’ Yussuf akiniye nabi Songa Isaie mu rubuga rwa Rayon Sports. Coup-franc ya Police FC. ikosa rihanwe na Muvandimwe Jean Marie umupira ujya hejuru y’izamu kure.

22’ Diarra nanone ateresheje nabi ba myugariro ba Police FC, umupira usanga Tchabalala ariko umuzamu wa Police FC yari yasootse awutera imbere.

19’ Gooooooaaaal Igitego cya Rayon Sports gitsinzwe na Ismaila Diarra ku makosa y’umuzamu Nduwayo Daniel ’Barthez’ uherejwe umupira na Hussein. Ashatse gufunga umupira arawukandagira, aragwa, Diarra aba yamugezeho ashyira umupira mu izamu.

Rayon Sports 1-0 Police FC.

17’ Yassin Mugume yari azamukanye umupira ariko awukuraho neza Mirafa Nizeyimana.

13’ Rayon Sports ibuze igitego ku bwumvikane bucye bwa ba myugariro ba Police FC. Nahimana Shassir agiye kuvurirwa hanze.

11’ Coup-franc ya Rayon Sports itewe na Pierrot umupira ukurwaho na Hussein n’umutwe. David yari akoreye ikosa kuri Nyandwi Saddam.

10’ Rayon Sports 0-0 Police FC

9’ Nsengiyumva Moustapha ahinduye umupira imbere y’izamu rya Rayon Sports irengera ku rundi ruhande, gusa bwari uburyo bwiza yari kubyaza umusaruro.

9’ Irambona Eric wari winjiye mu rubuga rw’amahina rwa Police FC, ariko umupira bawumukuraho.

Police FC yabanje mu kibuga kuri uyu wa GatandatuPolice FC yabanje mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu

6’ Coup-franc ya Police FC itewe na David ariko Kassim akuraho umupira neza.

3’ Tchabalala azamukanye umupira acenga ba myugariro ba Police FC, ateye umupira mu izamu, bawushyira muri koruneri. Mugabo GABRIELateye umupira bwusbiza muri koruneri itagize icyo itanga.

1’ Rayon Sports itangije umukino.

15:27’ Irambona Eric na Ngendahimana Eric, ba kapiteni ku mpande zombi basimye ubutumwa bw’umunsi w’Intwali ku bitabiriye uyu mukino.

Rayon Sports: Kassim, Irambona Eric, Saddam Nyandwi, Mugabo Gabriel, Ange Mutsinzi, Kwizera Pierrot, Shassir, Tchabalala, Ismaila Diarra, Yassin Mugume, Yussuf Balagum.

Police FC: Danny, Yves Manishimwe, Muvandimwe JMV, Hussein na Umwungeri Patrick, Nizeyimana Mirafa, David Nzabanita, Nsengiyumva Moustapha, Ngendahimana Eric, Ndayishimiye Antoine Dominique, Isaie Songa.

Amafoto: NTARE Julius/ RuhagoYacu.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. nsabimana pierre

    Kuya 29-01-2018 saa 20:37'

    reyon komeza untsinde abana

  2. mwamikazi

    Kuya 29-01-2018 saa 10:52'

    tsinda amahanga, ubone wemeze abo wishima hejuru!

  3. EMIRE

    Kuya 28-01-2018 saa 22:43'

    RAYON SPOR OYE OYE OYEEEEE TUBARINYUMA MUKOMEREZE AHO

  4. MUZEHE

    Kuya 28-01-2018 saa 18:01'

    ibijya gushya birashyuha ,umudiho ukava mu matako, champion mwayikura he? umwataka se mufite udashobora guheka amavubi ninde? mureke kwikirigita!

  5. mamama

    Kuya 28-01-2018 saa 17:41'

    Ntamika fc ubwoba bwayitashye, irigushakira mubasifuzi ariko irarushywa nubusa ibike ni 3, gusa umupolice na As kgl bazambabarire ntibanganye mbere byongere pression ya match. ngo biringiye cya kimuga cy’urutugu bibye As kgl, Sefu azagafata gate umutwe kuko arakazi bakoranye tize igihe kinini.

  6. Gordien

    Kuya 28-01-2018 saa 17:01'

    Yewe igikombe ni icyacu aba rayons sport. Rayons ooooyeeeeee komeza utsinde na championat ni iyacu kandi na champions league tuzashwanyaguza

  7. kamo

    Kuya 28-01-2018 saa 12:55'

    arikose Police fc yo irazira iki? ifite umutoza abakinnyi beza ihemba neza kugihe, ntacyo ibuze bine byose kweri. Itsinzwe n’ikipe imaze icyumweru n’umutoza wungirije, ibuze abakinnyi ba 5 bose babanza mukibuga birababaje.

  8. valery

    Kuya 28-01-2018 saa 08:07'

    Ariko Mangwende aracyabaho ra? na Savio najye gutera ikirenge mucye!!!!!yewe abajya mugikona muzansetsa!Rayon yacu ihagaze bwuma!tuzayigwa inyuma.vive Rayon sport!!!!

  9. Tuyishime Nick

    Kuya 28-01-2018 saa 06:40'

    Ari mana gikundiro uradushimisha pe
    ooooyeeeeeee
    naho igikona ngo kizatwara ik? ngo champion? mudatenguha se yagiyehe
    komeza ugezeho amakipe umuyoboro mwiza wa 4G

  10. k.john

    Kuya 28-01-2018 saa 05:48'

    Royon urashoboye....Uraturyohereza.....Abafana bawe tukuri inyuma....

  11. 1 | 2 | 3 | 4


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru