RUHAGOYACU.com

Rayon Sports mu mukino w’Amateka mu karere ka Rutsiro

Kuri uyu wa gatandatu w’iki cyumweru, abaturage bo mu karere ka Rutsiro baragira amahirwe yo kubona imbona nkubone bamwe mu bakinnyi bakomeye cyane b’ikipe ya Rayon Sports, ikinira ku kibuga cyo Mukebera.

Iyi kipe ya Rayon Sports ikaba izajya mu Rutsiro ku nshuro ya mbere mu mateka yayo, kuhakina umukino wa gicuti n’ikipe yaho yitwa Hope FC isanzwe ibarizwa mu cyiciro cya kabiri.

Umuyobozi ushinzwe Siporo mu karere ka Rutsiro avuga ko bateguye uyu mukino mu rwego rwo gushishikariza abaturage b’aka karere gukunda no gufasha ikipe yabo ya Hope FC.

" Uyu mukino wateguwe mu rwego rwo gushishikariza abaturage b’akarere ka Rutsiro gukunda no gushyigikira ikipe yabo ya Hope FC." NAYILI Malachie, ushinzwe Siporo mu karere ka Rutsiro, aganira na RuhagoYacu.

" Twahisemo gutumira ikipe ya Rayon Spots nk’imwe mu makipe akomeye cyane hano mu Rwanda, ikaba ifite n’abakunzi benshi hirya no hino mu gihugu, kimwe n’aha mu karere ka Rutsiro."

JPEG - 202.2 kb
Malachie ukuriye siporo mu karere ka Rutsiro
JPEG - 104.1 kb
Hope FC yo mu Rutsiro izakina na Rayon Sports

Uyu muyobozi akaba yakomeje abwira RuhagoYacu ko babiganiriyeho n’abayobozi b’ikipe ya Rayon Sports bakababwira ko nta kibazo nabo baboneraho bakaza kwifatanya n’abaturage b’akarere ka Rutsiro, ari na ko barushaho kwegera abakunzi babo bafite mu ntara y’iburengerazuba.

Hope FC isanzwe ibarizwa mu cyiciro cya kabiri, akaba ari u bwa mbere bakiriye ikipe ikomeye ya Rayon Sports muri aka karere.

JPEG - 108.5 kb
Stade Mukebera izakira uyu mukno, isanzwe igaragaraho ubwitabire bukomeye bw’abakunzi ba ruhago

Biri no mu rwego rwo kurushaho kwishimira uyu mwaka wa 2017 urangiye, bafite umuhanda mwiza ubahuza n’akarere ka Karongi kimwe n’akarere ka Rubavu.

I Rutsiro havuka Nshizirungu Hubert Bebe wabaye umukinnyi ukomeye cyane mu Rwanda, akaba yari mu ikipe yatwaye igikombe cya CECAFA mu w’i 1999, kimwe n’umuvandimwe we Adolphe Hakundukize.

JPEG - 108.6 kb
Claude bise Rutsiro ari mu bakinnyi baheruka kuva muri aka karere bari kwitwara neza muri shampiyona

Aka karere kandi kavukamo Bikorimana Gerald wakiniye Rayon Sports akanayifasha gutwara igikombe cya shampiyona muri 2013. Umukinnyi uheruka wavutse muri aka karere ni Jean Claude Nizeyimana bakunda kwita Rutsiro, ukinira Kiyovu Sport kuri ubu.

JPEG - 383.1 kb
Ayinkamiye Emérence uyobora akarere ka Rutsiro ni umufana wa Kiyovu Sport

" Ni umwanya mwiza ku bakinnyi bacu bakiri bato wo kwiyerekana, bakagaragaza ko bashoboye, ndumva batazanyagirwa nk’uko byatugendekeye ubwo twahuraga na Kiyovu Sport mu gikombe cy’Amahoro." Umuyobozi wa Sipro mu karere ka Rutsiro, Malachie Nayili.

Uyu muyobozi yabwiye RuhagoYacu ko kwinjira azaba ari Frw 5000 mu myanya y’icyubahiro, Frw 2000 ku ruhande ndetse n’amafaranga y’u Rwanda 500 ahasigaye hose.

JPEG - 184.4 kb
Rayon Sports yaherukaga mu ntara y’iburasirazuba ihatsindirwa na Etincelles
JPEG - 100.1 kb
Nshizirungu Hubert ni we mukinnyi wamamaye cyane mu bakomotse mu karere ka Rutsiro
JPEG - 131.2 kb
Nshizirungu Hubert uri hagati mu basutamye, yari mu ikipe yakoze amateka mu w’i 1999

Rayon Sports izagera mu karere ka Rutsiro mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, ikine na Hope FC ku gicamunsi cyo ku wa gatandatu, nyuma habeho gusabana n’abakunzi bayo bo muri aka karere.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. celestin

    Kuya 29-12-2017 saa 14:41'

    turabiteguye kd rayon tuzayitsinda

  2. Theoneste

    Kuya 29-12-2017 saa 07:02'

    Natwe Nyagatare dukeneye ikipe nka abakunzi bayo (Katabagemu)

  3. habi

    Kuya 29-12-2017 saa 02:56'

    nibyiza na kiyovu sport ikwiye kuza abafana bayo turayikumbuye.

  4. Silas Niyomugabo

    Kuya 28-12-2017 saa 19:18'

    Numuntu wayanditse ariko, Imana niyo itibeshya.

  5. batizo

    Kuya 28-12-2017 saa 17:13'

    hope oye

  6. maso

    Kuya 28-12-2017 saa 13:03'

    Bavaneyo Fanclub ikomeye.

  7. nshimiyimana Laurent

    Kuya 28-12-2017 saa 12:32'

    Ni muntara y’ Iburengerazuba si i Burasirazuba

  8. Gustave

    Kuya 28-12-2017 saa 11:15'

    Rutsiro se iba iburasirazuba? ni uburengerazuba

  9. lengi lenga

    Kuya 28-12-2017 saa 10:46'

    Aka karere kayobowe neza cyane ariko kiriya kibuga nta bwisanzure kirahinye cyane n’ amazi menshi ariko hari abafana ba Rayon benshi ndabizi.

  10. Faustin

    Kuya 28-12-2017 saa 09:37'

    Mbega inkuru yuzuye amakosa weeeeee


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru