RUHAGOYACU.com

Rayon Sports mu myitozo, bamwe mu marira n’agahinda kubera urupfu rwa Mutuyimana Evariste (AMAFOTO)

Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bakoze imyitozo barira nyuma yo kumenya inkuru y’inshamugongo y’urupfu rwa mugenzi wabo, umwe mu abnyezamu b’iyo kipe witwa Mutuyimana Evariste.

Mu gitondo cy’uyu wa kabiri tariki ya 12 Nzeri nib wo hamenyekanye inkuru y’inshamugongo y’urupfu rw’Umunyezamu wa Rayon Sports, Evariste Mutuyimana waguye iwe mu rugo yari acumbitsemo ariko agahita ajyanwa ku bitaro bya Kigali CHUK.

Iyo nkuru yamenyekanye ari bwo abakinnyi ba Rayon Sports bari bageze ku kibuga, aho bagombaga gukora imyitozo ya nyuma bategura umukino ugomba kubahuza na AS Kigali kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Nzeri 2017.

Inkuru y'urupfu rwa Mutuyimana ikimenyekana, umutoza Karekezi yabanje kuganiriza abakinnyi ngo bemere gukora imyitozoInkuru y’urupfu rwa Mutuyimana ikimenyekana, umutoza Karekezi yabanje kuganiriza abakinnyi ngo bemere gukora imyitozo

Bamwe byasaga n’aho bitari bushoboke ko bakora imyitozo ariko nyuma yo kuganirizwa n’Umutoza Karekezi Olivier, bemeye gukora byoroheje, maze barambara, bazenguruka ikibuga biruka buhoro buhoro, nyuma bagorora iminsi, byose babikora mu gihe cy’iminota 40 maze barasoza.

Nyuma y’imyitozo, Umutoza Karekezi Olivier yatangarije RuhagoYacu ko Mutuyimana Evariste abasigiye agahinda gakomeye bitewe n’uko atigeze abateguza urupfu rwe, nibura ngo arware babimenye.

Ati “Turababaye, ejo Evariste twakoranye imyitozo ameze neza, twari tuzi ikibazo yagiraga ariko nta kundi. Nagerageje kuganiriza abakinnyi ngo morali igaruke kuko bari bavuze ko batitoza ariko nagerageje kubasaba ko bakoraho gato barabinyemerera, igisigaye ni kumusabira ku mana.”

Inkuru y'urupfu yamenyekanye Lomami Marcel atangiye gutera amakona mu kibuga n'imipira ihageze ariko yahise ahagararira ku ryo yari agezehoInkuru y’urupfu yamenyekanye Lomami Marcel atangiye gutera amakona mu kibuga n’imipira ihageze ariko yahise ahagararira ku ryo yari agezeho

Ndayishimiye Jean Luc ‘Bakame’, Kapiteni wa Rayon Sports akaba ari na we wasimburwaga na Mutuyimana Evariste yatangarije RuhagoYacu ko bashenguwe n’urupfu rwa mugenzi wabo, cyane ko ari na we wari wabasorje umunsi w’ejo muri Group ya WhatsApp bahuriramo.

Ati “Si inkuru ishimishije na gato, natwe byadukoze ahantu, mu bandi yari umwana mwiza cyane, morali ari yose rwose ubona ko nta kibazo, ejo ni na we wanditse ubutumwa bwa nyuma muri Group ya WhatsApp duhuriramo nk’abakinnyi n’abayobozi, tuje mu gitondo twumva ko yitabye Imana.”

Abafana ku kibuga bari bamaze kuhagera ariko bakibyumva bahise bagwa mu kantuAbafana ku kibuga bari bamaze kuhagera ariko bakibyumva bahise bagwa mu kantu

Mutuyimana Evariste apfuye habura umunsi umwe ngo Rayon Sports ikine na AS Kigali mu irushanwa ry’Agaciro Development Fund, ari na yo mpamvu abakinnyi bahize kuwutsinda bakawumutura mu rwego rwo kumwifuriza kuruhukira mu mahoro nk’uko Bakame yakomeje abivuga.

Ati “Navuga ko ari ibintu bitoroshye, ariko bisaba umutima wa kigabo, bisaba umutima wihangana, turifuza gutsinda uriya mukino tukawutura mugenzi wacu tumwifuriza ngo Imana imuhe iruhuko ridashira, amenye ko aho atari tuzamuzibira icyuho, aho atari tuzahamubera, kandi nzi ko Imana izadufasha bikagenda neza.”

Evariste Mutuyimana assize umugore batashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko ariko bari bafitanye abana babiri, biteganyijwe ko azashyingurwa ari uko umubyeyi we (Nyina) agera mu Rwanda ava muri Kenya aho asanzwe atuye.

Abakinnyi bacyumva urupfu rwa mugenzi wabo bahise bagwa mu kantu, bamwe bamera nk'abarwayiAbakinnyi bacyumva urupfu rwa mugenzi wabo bahise bagwa mu kantu, bamwe bamera nk’abarwayi

Ushinzwe ibikoresho yahise asubiza imipira mu ruhago rwayo nk'aho imyitozo isubitsweUshinzwe ibikoresho yahise asubiza imipira mu ruhago rwayo nk’aho imyitozo isubitswe

Bakame yari umuzamu wa mbere, Mutuyimana Evariste ari uwa kabiri, Bashunga Abouba ari uwa gatatu, Kassim we yendaga gutizwaBakame yari umuzamu wa mbere, Mutuyimana Evariste ari uwa kabiri, Bashunga Abouba ari uwa gatatu, Kassim we yendaga gutizwa

Usengimana Faustin yari umwe mu bafite umutima ukomeye wafatanyaga na Bakame gukomeza bagenzi beUsengimana Faustin yari umwe mu bafite umutima ukomeye wafatanyaga na Bakame gukomeza bagenzi be

Abakinnyi bemeye gukora imyitozo yoroheje yo kugorora imitsiAbakinnyi bemeye gukora imyitozo yoroheje yo kugorora imitsi

Bakame aganira n'umutoza wabo Nkunzingoma Ramadhan na Claude ushinzwe ibikoresho (Kit Manager)Bakame aganira n’umutoza wabo Nkunzingoma Ramadhan na Claude ushinzwe ibikoresho (Kit Manager)

Bashunga Abouba yagowe cyane no kwakira urupfu rw'inshuti ye magara, wajyaga amufasha byinshi mu izamu rya Rayon SportsBashunga Abouba yagowe cyane no kwakira urupfu rw’inshuti ye magara, wajyaga amufasha byinshi mu izamu rya Rayon Sports

Kwizera Pierrot ni umwe mu nshuti za Mutuyimana Evariste, ndetse bajyaga bashyiraho intego z'uko nta gitego yamwinjiza mu myitozoKwizera Pierrot ni umwe mu nshuti za Mutuyimana Evariste, ndetse bajyaga bashyiraho intego z’uko nta gitego yamwinjiza mu myitozo

Bakame ngo ntiyakwibagirwa umwuka mwiza Mutuyimana Evariste yazanaga muri bagenzi be kubera kubaganirizaBakame ngo ntiyakwibagirwa umwuka mwiza Mutuyimana Evariste yazanaga muri bagenzi be kubera kubaganiriza

Karekezi Olivier, Umutoza wa Rayon Sports ngo abuze umukinnyi w'ingenzi mu ikipe ye ariko nta yandi mahitamo uretse kuba agiye gukoresha abazamu batatu asigaranyeKarekezi Olivier, Umutoza wa Rayon Sports ngo abuze umukinnyi w’ingenzi mu ikipe ye ariko nta yandi mahitamo uretse kuba agiye gukoresha abazamu batatu asigaranye

Abafana ba Rayon Sports bahise bakora inama ku kibuga, baganiramo iby'umukino bari kwitegura, bahita banatangiza gahunda yo gukusanya amafaranga yo gutabara umuryango wa Mutuyimana EvaristeAbafana ba Rayon Sports bahise bakora inama ku kibuga, baganiramo iby’umukino bari kwitegura, bahita banatangiza gahunda yo gukusanya amafaranga yo gutabara umuryango wa Mutuyimana Evariste

Nyuma y'imyitozo, Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahise bukorana inama n'abakinnyi, bemeranya ko bahura nimugoroba bakajya ku 'kiriyo' mu rugo Mutuyimana Evariste yabagamo, bakahava bajya mu mwiherero wo gutegura umukino uzabahuza na AS KigaliNyuma y’imyitozo, Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahise bukorana inama n’abakinnyi, bemeranya ko bahura nimugoroba bakajya ku ’kiriyo’ mu rugo Mutuyimana Evariste yabagamo, bakahava bajya mu mwiherero wo gutegura umukino uzabahuza na AS Kigali

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Yves

    Kuya 13-09-2017 saa 15:39'

    Yoo pore kbs aba rayon twese turababaye gusa nakundi gusa mwese mwihangane bibaho

  2. Yves

    Kuya 13-09-2017 saa 15:30'

    Yoo pore kbs aba rayon twese turababaye gusa nakundi gusa mwese mwihangane bibaho

  3. twizerimana.frolien

    Kuya 13-09-2017 saa 09:31'

    twifatanyije.numuryango.wamutuyimana.mukababaro...twaritucyimukunze..Gus.nubwo.twabuze.uwodukunda..arko.niteguye.insinzi.yikipe.yajye..OK.twese.abafana.ba.Roy suport. twihangane.tujye.inyuma.yikipe.yacu..

  4. ndagijimana

    Kuya 13-09-2017 saa 09:21'

    Tubuze umukinnyi ariko ntakundi IMana imukunze kuturusha tumwifurije iruhuko ridashira!

  5. Gatanu

    Kuya 13-09-2017 saa 08:45'

    Imana niyo yonyine izi imirimo ya muntu yose,ariko reka dusabe nyirububasha ngo amuhanagureho amakosa yose ye maze amwicaze mube mwijuru

  6. schevushenko

    Kuya 13-09-2017 saa 01:22'

    RIP IMANA IMWAKIRE MUBAYO ! RAYON SPORT KDI UMURYANGO MUGARI TUBARINYUMA NUMURYANGO WA EVARISTE BYUMWIHARIKO!

  7. Nsabimana Emmanuel Muli Malawi

    Kuya 12-09-2017 saa 21:31'

    Twe Nkaba Reyon Tubuzumuntu Wintwari Evariste Mutuyimana Imana Imuhe Iruhuko Ridashira

  8. Alexis

    Kuya 12-09-2017 saa 19:57'

    Imana imwakire mubayo.Kandi nk’abarayon byumwihariko abasportif tugumye tumusabure nambere y’imikino tuzamuzirikane

  9. Nizeyimana Emmanuel

    Kuya 12-09-2017 saa 19:44'

    Mutuyimana Evariste Imana imwakire mubayo kdi nk’abakunzi ba ruhago twifatanyije n’umuryango we mu kababaro (Tuzahora tumwibuka).

  10. NZAYISENGA Emmanuel

    Kuya 12-09-2017 saa 19:41'

    IMANA niyo yamuduhaye kdi niya yamwihamagariye. twe nkabafana ba rayon sport turasabira umuvandimwe wacu Evarsite ngo Imana imwakire mu bayo kndi imwiyereke iteka. kdi twihanganishije umuryango we n’incuti ze.

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru