RUHAGOYACU.com

Rayon Sports mu nzira zo gusubika amatora nyuma y’umwiherero w’abakunzi bayo

Rayon Sports ishobora gusubika inama y’Inteko Rusange y’abanyamuryango bayo, iyi yari no kuzaberamo amatora y’inzego za komite, ni nyuma yaho abakunzi b’iyi kipe basabye ko iyi nama yari itaganyijwe kuba tariki ya 17 z’uku kwezi, yimurwa igashyirwa ku yandi matariki kugira ngo hagire ibibanza gushyirwa ku murongo.

Abakunzi ba Rayon Sports mu byiciro bitandukanye barimo abayiyoboye mu bihe bitandukanye kugeza ubu bari kumwe n’abayobozi ba fan club zitandukanye n’abandi bantu b’inararibonye bahujwe kugira ngo batange ibitekerezo hagamijwe kubaka Rayon Sports ikomeye yaba iy’ubu ndetse n’iyahazaza mu mwiherero wabaye kuri iki Cyumweru kuri Hotel Kalisimbi.

Bimwe mu bitekerezo byashyikirijwe ubuyobozi bwa Rayon Sports muri iyi nama harimo; gutekereza ku buryo habaho komite imwe aho kugira komite nyinshi, ibi ni nyuma yaho inzego zayoboraga iyi kipe zishweshwe hagashyirwaho abantu batatu ndetse kandi hifuzwa ko habaho kuvugurura amategeko kugira ngo arusheho guhuza n’icyerekezo cy’igihe kirekire.

Abitabiriye uyu mwiherero bishimiye ko ikipe ya Rayon Sports yitwaye neza mu mwaka ushize w’imikino, ikegukana igikombe cya shampiyona, baboneraho gusaba abayobozi n’abakunzi bayo gukomeza gushyira hamwe kugirango bazatware ibikombe biri imbere uhereye ku irushanwa rya Agaciro Development Fund n’igikombe cya Super Coupe, aho bazahura na APR FC tariki ya 23 Nzeli i Rubavu.

Abakunzi ba Rayon Sports bishimiye ko iyi kipe yitwaye neza mu mwaka ushize, ikegukana shampiyonaAbakunzi ba Rayon Sports bishimiye ko iyi kipe yitwaye neza mu mwaka ushize, ikegukana shampiyona

Aba, bashyizeho kandi itsinda ryo gusesengura sitati n’amategeko ngengamikorere muri Rayon Sports kugira ngo ahuzwe n’igihe tugezemo kandi yimakaza imiyoborere myiza; hanashyirwaho irindi tsinda ryo kwiga uburyo Rayon Sports yagira umutungo uhagije kandi ucunzwe neza mu gihe aya matsinda yasabwe kuba yagejeje raporo kuri komite y’inzibacyuho mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.

Mu bindi byagarutsweho muri uyu mwiherero, ni uko basabye ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwakwimura Inteko Rusange yari iteganijwe tariki ya 17/09/2017, ikazatumizwa amatsinda abiri yashyizweho amaze kugeza raporo yayo kuri komite, iyi yashimiye abitabiriye umwiherero, maze ibizeza ko izatumiza Inteko Rusange vuba kugirango yemeze ibyavuye mu mwiherero.

Mu nama y’Inteko Rusange ya Rayon Sports yahamagajwe kugira ngo izabe tariki ya 17 z’uku kwezi, ni bwo hateganywa amatora y’inzego zabagize komite.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Isaie

    Kuya 11-09-2017 saa 10:43'

    Birakwiye ko habaho komite imwe ifite ubushobozi bwo gucunga ibikorwa byose bya Gikundiro byagabanya igingana rya hato na hato hagati y’inzego n’abantu badahuje intumbero. Big up!!!!111

  2. MUNYEZAMU

    Kuya 11-09-2017 saa 09:25'

    Nanjye nshyigikiye komite imwe.

  3. MUNYEZAMU

    Kuya 11-09-2017 saa 09:25'

    Nanjye nshyigikiye komite imwe.

  4. Mile

    Kuya 11-09-2017 saa 05:58'

    Ibitekerezo byacu ntibyasomekaga neza ariko ndabina mwagikemuye. Ruhagoyacu keep up and rayon go ahead.

  5. Hhddjrj

    Kuya 11-09-2017 saa 05:47'

    Nibyo birakwiye ko hajyaho komite imwe, ubundi hakajyaho manager uhembwa akaba ari we ucunga ibikorwa bya rayonsport, akiga imishinga, agashakisha abaterankunga. Yakora nk’uko Gitifu w’Akarere akora akajya atanga raporo kuri komite nyobozi ari nayo yaba imukuriye.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru