RUHAGOYACU.com

Rayon Sports na APR FC mu makipe ane azahatanira irushanwa ry’Agaciro Development Fund

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rifatanyije n’ikigega Agaciro Development Fund, bari gutegura irushanwa rizahuza amakipe ane ya mbere mu Rwanda hakusanywa umusanzu wo gushyira muri iki kigega.

Iri rushanwa rishobora gutuma iryari risanzwe ritegurwa na As Kigali ridakinwa, biteganyijwe ko rizaba hagati y’amatariki ya 9 Nzeri na 16 Nzeri 2017.

Police FC yegukanye irushanwa riheruka, na yo iri mu bazitabira iry'uyu mwakaPolice FC yegukanye irushanwa riheruka, na yo iri mu bazitabira iry’uyu mwaka

Umuvugizi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ruboneza Prosper yatangarije Ruhagoyacu ko har gahunda yo gutegura iri rushanwa gusa ko umwanzuro wanyuma n’imigendekere yaryo bitari byemezwa burundu.

Hari gahunda y’uko iri rushanwa ryazajya rikinwa buri mwaka umukino wanyuma ukaba waba tariki ya 27 Kanama, gusa ni ikintu kizemezwa n’inteko rusange.

Iry’uyu mwaka komite nyobozi igomba kuzaterana ikemeza uko rizagenda gusa gahunda yo gukinwa kwaryo irahari”.

Kugeza ubu gahunda ihari ni uko amakipe yarangije mu myanya ine ya mbere, ari yo Rayon Sports, Police, APR FC na As Kigali, agomba kuzahura hagati yayo buri imwe igakina n’indi hakazarebwa irusha izindi amanota.

Rayon Sports yegukanye shampiyona ishize, na yo iri mu bazitabira iri rushanwaRayon Sports yegukanye shampiyona ishize, na yo iri mu bazitabira iri rushanwa
APR FC yatwaye igikombe cy'Amahoro iri mu makipe agomba gukina irushanwa ry'AgaciroAPR FC yatwaye igikombe cy’Amahoro iri mu makipe agomba gukina irushanwa ry’Agaciro

Irushanwa ry’Agaciro Development Fund ryatangiye gukinwa muri ruhago mu mwaka wa 2012 gusa iriheruka ryari ryabaye muri 2015 ubwo Police FC yegukanaga igikombe itsinze Sunrise. Aha amafaranga yari yavuye ku bibuga byose wongeyeho miliyoni 29 n’ibihumbi 600 yatanzwe n’abanyamuryango ba FERWAFA yaje gushyikirizwa ubuyobozi bw’iki kigega.

Dore uko gahunda imeze nta gihindutse:

Tariki ya 9/9/2017

  • As Kigali vs APR FC 13:00
  • Rayon Sports vs Police 15:30’

Tariki ya 13/9/2017

  • As Kigali vs Rayon Sports 13:00’
  • APR FC vs Police 15:30’

Tariki ya 16/9/2017

  • Police vs As Kigali 13:00’
  • Rayon Sports vs APR FC 15:30’
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru

kambare Kuya 31-07-2017 saa 15:00'

gasenyi iragowe aha ho izakubitwa byintangarugero

John Kuya 31-07-2017 saa 07:05'

Hhhhhhhhh APR muvuge muziga kuko uyumwaka ushobora kuzabagwa nabi kuruta imyaka yose mwabayeho

Murenzi Kuya 28-07-2017 saa 10:40'

Nkuko kiyovu yari yarananiwe gutsinda APR ninkuko Rayon idashobora guhagarara I mbere ya APR last season mwakubiswe 3 mudakoramwo
Ahubwo mbabajwe na karekezi rwose agiye gukubitwa uducupa twinkari .

S Patrick Uganda Kuya 28-07-2017 saa 10:16'

Gahinda Mufite Ibibazo Nkibyanyina Wa Bizuru Turajetubadefande Na Rutanga Tuaatsinde Numutoxzamusha Womutayobewe Simuvuzenzamuvumba

dariooo Kuya 27-07-2017 saa 22:30'

sha ba rayon ni mutuze kuko umwaka urangiye tuba hatse tuba kosoye inshuro 3 ubukoko muzadu kizwa niki numwi ryane mufite cyakora mbaba jwe na karekezi kuko tuzajya tubatsinda abizire nabakinnyi baraje baba shireho.

dariooo Kuya 27-07-2017 saa 22:27'

sha ba rayon ni mutuze kuko umwaka urangiye tuba hatse tuba kosoye inshuro 3 ubukoko muzadu kizwa niki numwi ryane dufite cyakora mbaba jwe na karekezi kuko tuzajya tubatsinda abizire nabakinnyi baraje baba shireho.

nsengiyumva Kuya 27-07-2017 saa 20:54'

abareyo tujetubetekesha namwiryane dufite abafite umwiryane basinyisha abakinnyi mpuzamahanga arikogiteramwaku gikon
musigariye kunduru nkinzojyera cg ingunguru irimo ubusasha tujetubereke umumusazase koyadusuhuje mweyarabasuhuje?

mucanzigo Deogratias Kuya 27-07-2017 saa 20:07'

APR YARAPFUYE TURAYIHAMBA, YARAZIMYE, NTIZONGERE KUGIRA ICYO YIRATANA KUKO NTACYO IKIRI CYO. RAYON SPORT NAHO YABA ISINZIRIYE, APR GIKONA NTIYATINYUKA NO KUYIKORA KUJISHO. ABAKINNYI BAYO RAYON SPORT YARABAMAZE NDETSE N,ABA LEGENGAIRES BAYO RAYON YABIBITSEHO, NONE NGO GIKONA ,..... APUUU NTIMUKAVUGE IBIKONA MURI RUHAGO,...

seba Kuya 27-07-2017 saa 17:09'

ntabwo rayon sport mumakipe wapi ntiyaduhagarara imbere

John bosco Kuya 27-07-2017 saa 16:34'

Ahubwo abareyo turaje tubasubire tuzabita binezero gasenyi ufite ibibazo kbs Apr tukurinyuma

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!