RUHAGOYACU.com

Rayon Sports na APR FC mu makipe azahatanira igikombe mu birori by’umunsi w’Intwari

Amakipe ane ya mbere muri shampiyona y’umwaka ushize agiye guhatanira igikombe gifite agaciro ka miliyoni eshatu mu irushanwa ngarukamwaka ryo kwizihiza umunsi w’Intwari.

Rayon Sports, Police FC, APR FC na AS Kigali zigiye guhurira mu irushanwa ryo kwizihiza umunsi w’Intwari, rizatangira kuwa 23 Mutarama rigasozwa ku itariki ya 1 Gashyantare, ku munsi nyirizina wizihizwaho Umunsi w’Intwari.

Perezida wa Sena, Bernard Makuza ashyikiriza APR FC igikombe cy'umunsi w'Intwari mu 2017Perezida wa Sena, Bernard Makuza ashyikiriza APR FC igikombe cy’umunsi w’Intwari mu 2017

Irushanwa rizatangira Rayon Sports yabaye iya mbere ikina na Police FC yabaye iya kabiri, APR FC ya gatatu ikazakina na AS Kigali ya kane, ku munsi wa kabiri w’irushanwa bwo Rayon Sports izakina na AS Kigali maze APR FC ikine na Police FC, ku munsi wo gusoza irushanwa bwo Police FC izakina na AS Kigali maze Rayon Sports ikine na APR FC.

Ubwo irushanwa rizaba risozwa, hazarebwa ikipe izaba irusha izindi amanota ibe ari yo yegukana igikombe, niharamuka habayeho kunganya amanota harebwe imikino yahuje amakipe, niba baranganyije na bwo harebwe ibitego amakipe yanganyije azigamye, na byo babinganyije bakareba ibitego buri kipe yinjije.

Iri rushanwa rizatangira ikipe y’u Rwanda, Amavubi ikiri muri CHAN 2018, ariko ngo ntacyo bizahungabanya kuko ubusanzwe buri kipe yemerewe kuba ifite abakinnyi 30 kandi ikipe ifite abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu yatanzemo abakinnyi batandatu gusa.

APR FC yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 mu irushanwa riherukaAPR FC yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 mu irushanwa riheruka

Icyakora kandi ngo muri iri rushanwa buri kipe yemerewe gukinisha abakinnyi bose ishaka, baba abafite ibyangombwa n’abandi bakiri mu igeragezwa bose.

Ikipe izaba iya mbere izahembwa miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, iya kabiri ihembwe miliyoni ebyiri, iya gatatu yo ihembwe miliyoni imwe n’igice, iya kane yo ihembwe miliyoni imwe, ariko mbere y’irushanwa buri kipe izahabwa miliyoni imwe yo kwitegura irushanwa.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko amafaranga azajya yishyurwa kugirango abantu barebe iyo mikino, ½ cyayo kizagenerwa gufasha abasirikare bahoze ari aba RPF-Inkotanyi bamugariye ku rugamba.

Irushanwa nk’iri umwaka ushize ryegukanywe na APR FC itsinze Rayon Sports igitego 1-0 cyatsinzwe na Rugwiro Herve ku mupira yari ahinduriwe imbere y’izamu na Nkinzingabo Fiston ku munota wa 10 w’umukino.

Wari umukino wa gatatu APR FC itsinze Rayon SportsWari umukino wa gatatu APR FC itsinze Rayon Sports

APR FC izacakirana na Rayon Sports mu gikombe cy'Intwari mbere y'uko bahura mu mukino ubanza wa shampiyonaAPR FC izacakirana na Rayon Sports mu gikombe cy’Intwari mbere y’uko bahura mu mukino ubanza wa shampiyona

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Olivier karekezi

    Kuya 6-01-2018 saa 10:37'

    Mperuka ibyishimo nkikina muriAPRFC nzajya mmfa gutoza n’ubwo nta mikoro2

  2. neza

    Kuya 4-01-2018 saa 14:56'

    Aba basore bazagitwara:
    1. Abouba
    2. Nyandwi
    3. Irambona
    4. Ange
    5. Gabriel
    6. Sefu
    7. Nova Bayama
    8. Pierrot
    9. Shassir
    10. Caleb
    11. Hussein

  3. neza

    Kuya 4-01-2018 saa 14:56'

    Aba basore bazagitwara:
    1. Abouba
    2. Nyandwi
    3. Irambona
    4. Ange
    5. Gabriel
    6. Sefu
    7. Nova Bayama
    8. Pierrot
    9. Shassir
    10. Caleb
    11. Hussein

  4. naho

    Kuya 4-01-2018 saa 06:50'

    Bite Jimmy, ko ntawundi ukifitiye se urabona Rayon ikeneye nde aho iwawe?

  5. naho

    Kuya 4-01-2018 saa 06:50'

    Bite Jimmy, ko ntawundi ukifitiye se urabona Rayon ikeneye nde aho iwawe?

  6. bobo

    Kuya 3-01-2018 saa 20:09'

    hhhh vuga ngo bakiri muri Academy ka Rayon ahubwo gusa muzambabarire muze kukibuga

  7. Eric

    Kuya 3-01-2018 saa 19:32'

    Kubera Imana Aba Reyo Nicyacu Kuko Itsinzi Ituruka Kuwiteka.

  8. Venuste Niyotwagira

    Kuya 3-01-2018 saa 18:18'

    Ariko rero harikintu maze kubona pe! ntimuzongere kurenganya degore ngo ntashoboye rwose ubuse koko nkabayobozi ba makipe yacu bemera amarushanwa nkaya atunguranye gutya koko bibaza ko abakinnyi ari imashini ubu kandi muminsi mike muzumva batangiye gutaka ngo abakinnyi barananiwe reyosports na apr fc nizo zifite ijambo nizihangane zikuremo batumire izindi nazo zigaragaze kuko guhora turi muri reyo na apr bitwinshira na deribi.

  9. Jimmy mulisa

    Kuya 3-01-2018 saa 17:48'

    Yoooo, mbonye disi yanick na faustin nkibafite muri APR, ntacyo ariko nanjye ntawundi nzaha rayon

  10. Jimmy mulisa

    Kuya 3-01-2018 saa 17:48'

    Yoooo, mbonye disi yanick na faustin nkibafite muri APR, ntacyo ariko nanjye ntawundi nzaha rayon

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru