RUHAGOYACU.com

Rayon Sports na APR FC zizahurira mu mikino 2 mu cyumweru kimwe muri Nzeri

Amakipe y’ibigugu hano mu Rwanda; Rayon Sports na APR FC ziahurira mu mukino ibiri mu gihe kitarenze icyumweru kimwe, ni nyuma yaho Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda ryemeje ko hazakinwa umukino wo guhatanira igikombe kiruta ibindi ’Super Cup’ kuri aya makipe yombi yegukanye ibindi bikombe bikinirwa hano imbere mu gihugu.

Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize w’imikino naho APR FC yegukana igikombe cy’Amahoro.

"Umukino wa Super Cup uzaba hagati y’amakipe yombi. Byose bizagenenwa n’inama y’inteko rusange, niyemeza ko gahunda ya shampiyona yatanzwe, izatangira tariki ya 29 z’ukwa cyenda, ubwo Super Cup izaba mbere y’icyumweru kimwe, ni ukuvuga tariki ya 23/09."- Ruboneza Prosper, umuvugizi wa FERWAFA atangariza RuhagoYacu.

Umukino uzabera hanze ya Kigali

Umuvugizi wa FERWAFA yakomeje atangariza Ruhagoyacu ko kugeza ubu impande bireba zikiganira ku birebana n’ahazabera umukino, aho biteganyijwe ko uzakinirwa i Huye cyangwa mu karere ka Rubavu kuri Stade Umuganda.

Amakipe yombi yongeye guhura nta cyumweru gishize

Ubusanzwe biragorana kubona aya makipe yakinnye umukino wa gicuti hagati yayo. Mu ntangiriro z’uyu mwaka, APR FC yatsinze Rayon Sports mu mukino ubanza wa shampiyona, uyu wakurikiwe n’umukino w’Intwali wabaye nyuma y’iminsi icumi, tariki ya 1 Gashyantare 2017.

Biteganyijwe ko Rayon Sports izakira APR FC tariki ya 16 z’ukwezi gutaha, mu mukino usoza iyo mu irushanwa ry’Agaciro Development Fund niba nta gihindutse.

Mu mwaka ushize w’imikino, byari bitaganyijwe ko nabwo haba uyu mukino wa Super Cup, ariko birangira utabaye, ahoamakipe yombi by’umwihariko Rayon Sports yavuze ko batigeze bamenyeshwa iby’uyu mukino binyuze mu mategeko.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru