RUHAGOYACU.com

Rayon Sports na AS Kigali zaba zirimo kwikirigita zigaseka kuri Ally Niyonzima wa Mukura VS

Gupapurana Ally Niyonzima kwa AS Kigali na Rayon Sports babigereranyije no ‘kwikirigita ugaseka’ nyuma y’aho Mukura VS itangarije ko nta kipe n’imwe iragirana na yo ibiganiro kuri uwo mukinnyi, ko ahubwo ategerejwe mu myitozo kuwa mbere tariki ya 28 Kanama.

Ally Niyonzima amaze ibyumweru bisaga bitatu akora imyitozo muri Rayon Sports, ndetse abatoza b’iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona bamushyize ku rutonde rw’abakinnyi bazaba bagize ikipe yabo mu mwaka utaha wa shampiyona.

Ally Niyonzima ni umwe mu bakinnyi 25 Rayon Sports ifite ku rutonde nk'abakinnyi bayoAlly Niyonzima ni umwe mu bakinnyi 25 Rayon Sports ifite ku rutonde nk’abakinnyi bayo

Icyakora mu ntangiriro z’iki cyumweru ishyamba ntiryari ryeru hagati y’uwo mukinnyi n’abayobozi ba Rayon Sports, ndetse byanatumye aba ahagaritse gukora imyitozo guhera kuwa mbere tariki ya 21 Kanama, ahubwo agaragara ku kibuga cy’imyitozo ya AS Kigali kuwa kabiri tariki ya 22 Kanama ubwo iyi kipe yatangiraga imyitozo ku mugaragaro.

Kuva ubwo inkuru yacicikanaga mu bitangazamakuru kwari uko AS Kigali yaba igiye gutera gapapu Rayon Sports ikayitwara Ally Niyonzima maze agasimbuzwa Nsabimana Eric ‘Zidane’ wasoje amasezerano muri iyo kipe y’Abanyamujyi.

Icyakora ngo ayo yose ni amashyaringo, ndetse ngo igihe Ally Niyonzima amaze muri Rayon Sports ntiyari mu igeragezwa, ahubwo yarimo avumba imyitozo kuko ikipe ye yari itaratangira imyitozo nk’uko Umunyamabanga mukuru akaba n’Umuvugizi wa Mukura VS, Niyobuhungiro Fidel yabitangarije RuhagoYacu.

Ally Niyonzima ngo ntiyakoraga igeragezwa nk'uko Umutoza Karekezi Olivier yabitangaje, ahubwo ngo yavumbaga imyitozoAlly Niyonzima ngo ntiyakoraga igeragezwa nk’uko Umutoza Karekezi Olivier yabitangaje, ahubwo ngo yavumbaga imyitozo

Niyobuhungiro yagize ati “ibyo ntabwo ari byo rwose nta na gato, Ntabwo twigeze tubatira abakinnyi (Rayon Sports) kuko ntabwo tubakeneye. Nta kipe n’imwe twigeze tugira icyo tuvugana, ibivugwa byose bivugirwa mu Itangazamakuru nta byageze muri Mukura.”

“Ally ni umukinnyi wa Mukura, ndetse ategerejwe mu mytozo kuwa mbere w’icyumweru gitaha. Ntiyigeze agerageza amahirwe, ahubwo yavumbaga imyitozo kuko ikipe ye yari itaratangira imyitozo.”

Ally Niyonzima afite amasezerano y’umwaka umwe muri Mukura VS, ukaba ari wo usigaye ku masezerano yari yasinye mu mpeshyi ya 2016, ubwo hitegurwaga gutangira umwaka w’imikino (Season) 2016/2017.

Ally Niyonzima yanakinnye Umukino Rayon Sports yatsinzwemo igitego 1-0 na Simba SC kuri Simba DayAlly Niyonzima yanakinnye Umukino Rayon Sports yatsinzwemo igitego 1-0 na Simba SC kuri Simba Day

Ally Niyonzima yaje mu igeragezwa (Test) ryiswe kuvumba imyitozo muri Rayon Sports akubutse muri Zambia, aho yari yagiye gukora igeregezwa ariko biza kuvugwa ko atigeze aritsinda.

Uyu musore ukina hagati akaba na kapiteni wa Mukura VS ndetse n’umukinnyi mu ikipe y’igihugu Amavubi mu buryo budahoraho yifuzwa cyane n’amakipe y’i Kigali, cyane cyane Rayon Sports yamaze no kumushyira ku rutonde rw’abakinnyi bayo, ndetse na AS Kigali ikirimo wkigwizaho abakinnyi bakomeye ngo izabashe kwegukana igikombe cya shampiyona.

Ally Niyonzima natuza agakinira Mukura VS ni we uzaba ari kapiteniAlly Niyonzima natuza agakinira Mukura VS ni we uzaba ari kapiteni

Ally Niyonzima ni Umukinnyi w'Amavubi yambara nomero 20Ally Niyonzima ni Umukinnyi w’Amavubi yambara nomero 20

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Bernard Ngabonziza

    Kuya 25-08-2017 saa 12:12'

    Ally bigaragara ko atari serious. Kuri uyu mwanya Rayon Sports ifiteho Sefu na Master bafite ikinyabupfura, nibakoreshe abo kandi Ally ntacyo abarusha, uretse ubukuru mu myaka. Nta nubwo ku bwanjye yaba za mu kibuga mbere ya Sefu. Ahubwo dukeneye umwataka w’igikurankota, naho ahandi harizuye.

  2. sekamana

    Kuya 25-08-2017 saa 09:13'

    uyu ni igisuma yarya na ruswa akagutsindisha, ameze nk’indaya, rayon nimureke ishake undi ityaza kuri uriya mwanya kandi hari benshi babikora kuko Katawuti afite impano zogutoza abakina hariya iki gisuma ngo ni Ally gikina.

  3. Gikundro Emmy

    Kuya 24-08-2017 saa 19:20'

    Abakinnyi Bomu Rwanda Ibyobo Ntawabimenye Pe Wagirango Ntibazi Ibyo Bakora Umuntu Afite Contract Ya Ekipe None Afashe Amafarnga Yindi Ekipe None Ashaka Nandi Yindi Abantu Twarangiza Ngo Mu’rwanda Ngo Umupira Ngo Ntutera Imbereda?

  4. gggg

    Kuya 24-08-2017 saa 16:33'

    rekareka rekarekaaa!!! uyu muinnyi wari inyatsi muri mukura yenda kumanuka niwe mwagize igitangaza, ntazatugerere muri rayon kuko ataraza nubundi rayon yatsindaga, umwanya akina rayon yabona undi wajya asimburana na Sefu.

  5. Rubasha

    Kuya 24-08-2017 saa 16:17'

    Ibyinshi wabivuze #Simon! Ari FERWAFA, ari n’amakipe dufite, bameze nk’abatagira abanyamategeko babagira inama. Cyangwa bimwe ni ugukabya: Rayon, uha umuntu 10 millions udafite garantie ko muri kumwe?! Uretse n’ibyo kandi, wakagombye gusobanurira abakunzi ukuntu uha umuntu imyitozo (ni nk’amasomo ch stage!) na za mission bingana kuriya, nyamara wirengagije abo wirereye n’abagufiteho umutima!

  6. Nzabonimpa Simon

    Kuya 24-08-2017 saa 15:10'

    Ariko Kuki Mwisuzuguza! Urabona Ngo Umuntu Umwe Avugishe Amangambure Abagabo 3 Bose, Umuntu Utazi Ibyo Arimo Mwamureka? Jye Mbona Bamwe Mubakinnyi Bacu Ntaho Bazagera, Umuntu Nk’uyu Ugenda Ufata Amafaranga Ahantuhose Yajya Hanze Akawutera? Gusa N’abanyamakuru Namwe Mugabanye Gukabya No Gushiramo Umunyu, Abayobozi B’amakipe Nabo Baba Bashaka Guhangana Kuki Basinyisha Umukinnyi Babizi Ko Afite Amasezerano Ahandi? Cyokora Biterwa N’imikorere Mibi Ya Ferwafa, Gusa Jye Birambabaza Nkabura Uko Mbigenza N’umva Nareka Gukunda Umupira Ariko Byaranze


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru