RUHAGOYACU.com

Rayon Sports na Kiyovu Sports, guhangana kwabo gushingiye ku muzi wa ruhago mu Rwanda

Bamwe bakeka ko umukeba wa Rayon Sports ari APR FC, ariko abo ni abashingira ku mateka ya vuba kubera kutamenya cyangwa kwirengagiza amateka afatwa nk’umuzi w’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Umupira w’amaguru mu Rwanda watangiye gukinwa mu gihe cy’abakoloni, urakinwa karahava ba Maboneza n’abandi barawutera rwose ukagenda uvuza ubuhuha, barahatana akenshi nta n’ikindi bahatanira uretse nishema ry’agace batuyemo.

Harageze mu myaka ya za 1950-1960 havuka amakipe akomeye, ndetse kuva icyo gihe guhangana kurenga imbibi, amakipe atangira kujya yibana abakinnyi, abariho icyo gihe barabyibuka.

Gakuba Felix Romario usanzwe ari umunyamakuru wa AZAM yaganiriye na RuhagoYacu kuri Rayon na KiyovuGakuba Felix Romario usanzwe ari umunyamakuru wa AZAM yaganiriye na RuhagoYacu kuri Rayon na Kiyovu

Mu kiganiro Gakuba Abdoul Djabar yagiranye na RuhagoYacu nk’umwe mu bakurikiranye kandi bakze ubushakshatsi ku mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda, avuga ko guhangana kwa Rayon Sports na Kiyovu Sports kwahereye mu 1968, ubwo aya makipe yahuriraga i Kabgayi, maze umukino wayo ukagenda nk’umwe wo kuwa 23 Nzeri 2017, uretse ko icyo gihe bwo bitatewe n’amashanyarazi, ahubwo byatewe no guhangana gukabije kwatumye umukino utarangira.

Ati “Amateka atwereka ko guhangana hagati ya Rayon Sports na Kiyovu Sports kwatangiye mu 1968 ubwo aya makipe yombi yahuriraga i Kabgayi, uwo mukino ukaza gusubirwamo bitewe n’uko amakipe yombi yashinjanyaga gukinisha abakinnyi batujuje ibyangombwa, ariko byose byaje kurangira Kiyovu itsinze Rayon Sports ibitego 4-2.”

Icyo gihe Rayon Sports yari yakinishije Runyinya Barabwiriza wigaga muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare akaba yari amaze kuba icyamamare mu mupira, Kiyovu Sports yo yazanye Mashini bari bakuye i Bukavu, nyamara bombi nta byangombwa, bituma uwo mukino wari uwa nyuma (Final) ukinwa inshuro ebyiri.

Uko guhangana kwaje kurushaho kwiyongera mu 1981-1982, ubwo Muvala Valens yavaga muri Vitalo’o y’i Burundi azanye na Tindo Bulongo baza muri Kiyovu Sports.Umukino wa mbere abo bakinnyi bakinnye na Rayon Sports kuri Stade de l’amitie (Stade Mumena), iyi kipe yambara ubururu n’umweru yatsinze ibitego 2-1.

Abakunzi ba Kiyovu bakunze kenshi kubabazwa na Rayon SportsAbakunzi ba Kiyovu bakunze kenshi kubabazwa na Rayon Sports

Uwo mukino wababaje Muvala na Tindo dore ko bari bavuye i Burundi ari abakinnyi bakomeye kandi baje bahenze, bituma barahira ko Rayon Sports itazongera kubatsinda na rimwe bakiri muri Kiyovu Sports.

Kuva icyo gihe gutsinda Kiyovu Sports kwa Rayon Sports kwabaga ari ukunganya, kugeza ubwo Muvala Valens yayivagamo mu 1987 akajya gukina ku mugabane w’u Burayi mu ikipe ya FC Coutrin yo mu Bubiligi, ari na we mukinnyi wa mbere w’umunyarwanda wakinnye nk’uwabigize umwuga.

Raoul Shungu Jean Pierre ni we wagobotoye Rayon Sports ingoyi y’Abayovu

Rayon Sports yaje kwigaranzura Kiyovu Sports mu 1989, nyuma yay a myaka indwi Abayovu bakikomangira mu gituza, ubwo Raoul Shungu Jean Pierre yageraga muri iyo kipe yambara ubururu n’umweru avuye muri Espoir FC y’i Cyangugu (i Rusizi) akazana na Janot Witakenge n’abandi bakinnyi.

Icyo gihe Rayon Sports yazanye Raoul nyuma y’uko bahuriye ku mukino wa nyuma ku gikombe cyitwaga ‘Trophee Habyarimana’, Rayon Sports igatsinda Espoir FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Nkunzumwami Alpha.

Nk’uko Gakuba akomeza abivuga, Rayon Sports yigaranzuye Kiyovu Sports mu mukino w’irushanwa ryari ryateguwe na BRARUDI i Burundi, aho ayo makipe yombi yari yatumiwe muri iryo rushanwa ryarimo Inter FC na Vitalo’o.

Muri iryo rushanwa, Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports ku mukino wa nyuma igitego 1-0 cyatsinzwe na Sembagare Jean Chrisostome. Uwo mukino ni wo Raoul Shungu yahereyeho yigarurira imitima y’Aba-Rayon kuko yari abakuyeho igisuzuguriro cya Kiyovu Sports.

Guhangana kwatumye Kiyovu Sports yanga gukina maze Rayon Sports itwara igikombe idakinnye

Gakuba Abdoul Djabar benshi bazi nka Romario akomeza avuga ko kuva mu 1990, amikoro ya Kiyovu Sports yatangiye kugenda agabanuka, bihumira ku murari nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko iyi kipe itongeye kugaragara mu ruhando rw’amakipe ahanganye na Rayon Sports, byanabaho ugasanga ni umwaka umwe cyangwa amezi runaka ariko ugasanga ntibihoraho.

Ati “Guhangana kwarakomeje ariko ntikwatinze, kuko Kiyovu ports yagiye igira ibibazo bigatuma itabasha kugura abakinnyi bakomeye, ariko ndibuka ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro mu 1998, Rayon Sports yazanye Seko Sefu na Alaf Bulanga bagomba kubakinisha nk’Abanyarwanda, ariko Kiyovu Sports irabyanga, nyamara Uwitwa Zitoni wari Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA yari yabahaye ibyangombwa, bikurura impaka, bituma Kiyovu yanga gukina kuko nta ndangamuntu bari bafite, bituma Rayon Sports itwara igikombe idakinnye.”

Kiyovu Sports yabitse urupfu rwa Rayon Sports maze iyi yo iza kuyishyingura mu 2017

Rayon Sports yihimuye kuri Kiyovu na yo irayihambaRayon Sports yihimuye kuri Kiyovu na yo irayihamba

Kiyovu Sports yigeze gutanga itangazo ryo kubika kuri Radio Rwanda riranasomwa, ivuga ko Kiyovu Sports ibabajwe n’urupfu rw’umugore wayo Rayon Sports, kandi ko imihango yo gushyingura iteganyijwe kubera kuri Stade Regional ku munsi no ku isaha bari bafitanyeho umukino.

Icyo gihe Kiyovu Sports yamenyeshaga inshuti n’abavandimwe ari bo Mukura VS, Etincelles FC, Panthere Noire FC na Mukungwa.

Si iryo gusa kuko Kiyovu Sports yigeze no gutanga irindi itumira mu bukwe ayo makipe yari yise inshuti n’abavandimwe, ivuga ko ifite ubukwe na Rayon Sports yitaga umugore wayo muri icyo gihe cyose iyi kipe yari yarabaye ingaruzwamuheto y’abambara icyatsi kibisi n’umweru.

Ibyo byakuruye inzika n’inzigo hagati y’amakipe yombi, ari nay o mpamvu nta mpuhwe na nkeya Rayon Sports yari kugirira Kiyovu Sports kuwa 15 Kamena 2017, ubwo yayimanuraga mu cyiciro cya kabiri, abafana bakayishyingura ku Mumena.

Abayovu ni bo babatije Rayon Sports izina ‘Gasenyi’

Kuba aba-Rayon bazwi nka Gasenyi byakomotse kuri KiyovuKuba aba-Rayon bazwi nka Gasenyi byakomotse kuri Kiyovu

Izina Gasenyi rimaze kumenyekana haba mu ndirimbo zihimbwa n’abafana ba APR FC n’ahandi ryadutse mu 1987, ubwo abari abanyamuryango bakomeye ba Rayon Sports barimo Murego Donati, ari na bo bayifashaga bimurwaga bakavanwa i Nyanza bazanwa i Kigali, dore ko ari na bwo urukiko rw’Ikirenga rwari rukuweyo ruzanwa mu murwa mukuru.

Icyo gihe byabaye ngombwa ko na Rayon Sports yimuka, maze bahita bayishakira umuterankunga, aboneka ari Rwandex Shilington, uruganda rutunganya Ikawa, iyi kipe itangira kwambara umwambaro wanditseho Rwandex imbere.

Ubusanzwe gasenyi ni udushishwa tw’Ikawa bajyaga bifashisha mu gucana Imbabura no gutwaika amatafari, ariko iyo turunze umuyaga ugahuha turaguruka ukabona ari twinshi cyane. Abayovu bahereye aho bahuza twa dushishwa tw’Ikawa n’ubwinshi bw’abafana, ndetse n’izina ry’umuterankunga iyo kipe yari ifite, maze ubwo bamaraga kuyitsindira kuri Stade Regional, Rayon Sports imanutse i Nyamirambo n’abafana bayo, Abayovu biyicariye Tarinyota, Majengu, kuri 40 no mu bice byaho bati “Ngiyo Gasenyi irahise”.

Kiyovu Sports ngo ni yo yiyise ‘Urucaca’ ahanini ishingiye ku ibara ry’icyatsi kibisi cyiganje mu mwambaro wayo.

Kiyovu Sports y'uyu mwaka iragaragaza impindukaKiyovu Sports y’uyu mwaka iragaragaza impinduka

Rayon Sports iraba yakira Kiyovu Sports aho iyi kipe yigeze gutabarizwa ndetse ikanaharongorerwa (nk’uko Abayovu babivuga). Ese iyi Abafana bayo bise ‘Gikundiro’ Abayovu bakayita ‘Gasenyi’ irahamya ibigwi byo mu mwaka ushize wa shampiyona cyangwa ‘Urucaca’ rurayigaranzura rusubizeho ya ngoma yamaze imyaka indwi?

Tubitege amaso.

Ese nawe haba hari ibyo wibuka byaranze guhangana kwa Rayon Sports Kiyovu Sports? Bitwandikire ahagenewe gutangirwa ibitekerezo (Comments)

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Alexis

    Kuya 18-11-2017 saa 18:57'

    Batwitege, muri retour nitwe nano. Njye cyakora ibyo gasenyi yakoze rwose narabishimye! None se ubu ntitwishimye? Twese twarakangutse,dushyira hamwe. Mugeni n’ingabo zawe,coatcher wacu, President wacu na comity muri abantu b’abagabo, turabashyigikiye, kdi ibyiza biri imbere. Na APR twarayipakuruye yari yaratuzonze, nkanswe gasenyi!

  2. Quatre-Vingt

    Kuya 15-10-2017 saa 05:34'

    Hahhhhhhhhhhhhhhhhhh Sha nabaho nsomye inkuru iryoshye hano. Amatangazo kuri Radio Rda? kokose ubwo yarasomwaga? abayovu ko bari Danger! Nonese Urukiko nirwo rwari nyiri kipe ko wumva rwimutse nikipe igakurikira?nari narabuze izina Gasenyi Aho ryaturutse. gusa nubundi ngumuntu ava mugasenyi (utwo dushishwa) arko agasenyi ntikamushiraho!!! Hahhhhhhhhhhhh

  3. Didi

    Kuya 15-10-2017 saa 00:29'

    Jye nibuka match yabaye muri 2002 ubwo Rayon yanyagiraga Kiyovu ibitego 4-0 Harimo 2 bya Masamake


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru