RUHAGOYACU.com

Rayon Sports na Simba SC zirashaka Djihad wa APR FC

Bizimana Djihad uri gusoza amasezerano mu ikipe ya APR FC arifuzwa n’amakipe 2 harimo Rayon Sports n’ikipe ya Simba SC yo mu gihugu cya Tanzania, kugira ngo azkinire umwaka utaha w’imikino.

Uyu musore ukina hagati mu ikipe y’ingabo z’u Rwanda, ari gusoza amasezerano y’imyaka 2 yari amaze akinira ikipe ya APR FC, yagezemo mu mpeshyi ya 2015, avuye mu ikipe ya Rayon Sports.

RuhagoYacu yamenye amakuru kuva mu gihugu cya Tanzania, ko ikipe ya Simba SC ikomeje kwirukanka kuri Niyonzima Haruna, nyirarume wa Djihad Bizimana yifuza kugura aba bakinnyi bombi, bakayifasha guhanganira ibikombe umwaka utaha.

" Ikipe ya Simba SC yaramwegereye baraganira, imusaba kuba yaza kuyikinira umwaka utaha, ikaba yifuza ko bibaye byiza yazana na Niyonzima Haruna," Umwe mu baganiriye na RuhagoYacu, kuri iki cyumweru.

Bizimana Djihad ari gusoza amasezerano muri APR FCBizimana Djihad ari gusoza amasezerano muri APR FC

Umwe mu bayobozi ba Simba waganiriye na RuhagoYacu, yavuze ko bashaka Djihad, ariko bategereje ko umwaka w’imikino urangira mu Rwanda.

Umuyobozi wungirije wa Simba ushinzwe ibyo kugura no kugurisha abakinnyi Nyange Geoffrey, akaba avuga ko batifuza kugira icyo batangaza ku mukinnyi utari uwabo, ariko avuga ko Djihad ari umukinnyi mwiza.

Andi makuru agera kuri RuhagoYacu, avuga ko Rayon Sports yegereye uyu mukinnyi ikamusaba kuba yagaruka muri iyi kipe uyu mwaka.

Iyi kipe ya Rayon Sports yifuza ko Djihad yaza gusimbura Kwizera Pierrot wifuzwa n’amakipe menshi yo hanze y’u Rwanda, nyuma yo kumara imyaka 2 yitwara neza hano mu Rwanda.

Uyu musore na we wasabye Rayon Sports ko yazicara ikunvikana n’amakipe amwifuza. Rayon Sports ikaba isanga Djihad Bizimana agarutse muri iyi kipe yaba umusimbura mwiza we.

JPEG - 138.9 kb
Djihad ashobora gukurikira Michel muri Tanzania

Ku ruhande rwa APR FC iherutse gutangariza abanyamakuru ibicishije ku Muvugizi wayo Kazungu Claver, ko izatangaza ibyo kongerera abakinnyi amasezerano no kugura abashya, umwaka w’imikino urangiye.

Kuri uyu wa mbere, APR FC irakina umukino ubanza wa 1/4 w’igikombe cy’Amahoro, aho iraza gucakirana na Bugesera i Nyamata.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. socratis

    Kuya 21-06-2017 saa 09:11'

    ibyo ntaribi ryabyo ahubwo ndumva nkabareyo ikibanze arukuvgana neza na manzi ndetse na savio jihad bakamureka

  2. fan

    Kuya 18-06-2017 saa 21:24'

    ibi ni ibihuha by abanyamakuru batari abumwuga.mbese abanyamakuru nkamwe mwazibereye ba managers aho kubeshya isi yose ngo mukora itangazamakuru?twarabamenye ubwo yabatumye ngo mumusabire menshi ubundi mugabane

  3. gushyirishamo

    Kuya 18-06-2017 saa 20:22'

    muri gushyirishamo APR ngo izamuhe menshi izi ngo mama umukinnyi ari kwifuzwa na mukeba,usibye ko ubona nubundi urwego rwe rwarasubiyinyuma, agarutse muri Rayon byamusaba gukora cyane,kugirango agere kurwego abandi bakinnyi ba rayon bariho. mwitondere izi nkuru zibihuha byaza transfer harimo gushakira amasiko abakinnyi noneho nyuma byacamo bagaha akantu babanditse mwitangaza makuru ndetse no kumaradio.

  4. Elyse

    Kuya 18-06-2017 saa 17:05'

    arko wamunyamakuruwe urasetsa ngoreyo irashaka jihad bizimana njyendumva aribyifuzo byumushonji? ahubwose kotuziko nawe uri Umureyo wamubaguriye niba ayafite

  5. cff

    Kuya 18-06-2017 saa 16:45'

    Ntimukavuge ibihuha, ubwo wasanga mwabitumwe n’umukinnyi ngo arebe Apr yamugura menshi.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru