RUHAGOYACU.com

Rayon Sports ntitewe impungenge n’ikurwaho ry’inkunga Minispoc yageneraga amakipe asohokera u Rwanda

Nyuma y’icyemezo cya Minisiteri ya Siporo n’umuco gikuraho inkunga y’amafaranga yagenerwaga ikipe igiye gusohokra u Rwanda, Rayon Sports itangaza ko nta mpungenge biyiteye kabone n’ubwo amikoro yayo agerwa ku mashyi.

Muri uyu mwaka w’imikino, amakipe yose atari ay’igihugu ariko azasohokera u Rwanda mu mikino itandukanye, azabaga yifashe nyuma y’aho MINISPOC yandikiye amashyirahamwe y’imikino iyamenyesha ko nta bushobozi buhari bwo gutera inkunga ayo makipe.

Umwaka ushize Rayon Sports yahawe Miliyoni 25 isezererwa na Livers United mbere y'uko yinjira mu matsindaUmwaka ushize Rayon Sports yahawe Miliyoni 25 isezererwa na Livers United mbere y’uko yinjira mu matsinda

Gusa ngo iki si icyemezo gishya nk’uko Bugingo Emmanuel, Umuyobozi wa Siporo muri MINISPOC yabitangarije RuhagoYacu, gusa ngo n’ubusanzwe bajyaga batera inkunga amakipe bitewe n’ubushobozi buhari, none ntabwo.

Ati “Inkunga tuyibatera bijyanye n’ubushobozi buhari none ubu nta buhari, ariko n’ubundi inkunga twabahaga wasangaga idahagije, bityo amakipe akimenya kuri bimwe na bimwe. Minsiteri ishinzwe amakip y’igihugu gusa, ntabwo ishinzwe amakipe ku giti cyayo.”

Batirengagije nko nta handi hafatika bakura hatari mu mufuka w’abanyamuryango, Ubuyobozi bwa Rayon Sports mu ijwi rya Itangishaka Bernard ‘King’, Umunyamabanga w’iyi kipe, ngo nta mpungenge na nkeya bafite z’uko amaikoro yazaba inzitizi mu marushanwa nyafurika bagomba guserukiramo u Rwanda.

Ati “Birasanzwe ibyo n’ubundi ikipe igiye gusohoka ni yo yimenya, ariko na none ibyo yinjije ntabwo Ministeri irebaho, ikipe ubwayo ni yo yimenya ikishyura ibyo yakoresheje byose ariko amafaranga yinjije aba ari ayayo.”

Rayon Sports izajya yiyishyuriza imikino izajya yakira mu marushanwa nyafurikaRayon Sports izajya yiyishyuriza imikino izajya yakira mu marushanwa nyafurika

Akomeza avuga ko nta mpungenge na nkeya zihari z’uko bazananirwa gukina imikino runaka mu marushanwa nyafurika bagiye guserukiramo u Rwanda, kabone n’ubwo bazi neza ko Rayon Sports itihagije 100%.

Ati “Birumvikana aumuntu ntabwo aba afite amikoro ahagije ariko ntitwavuga ngo ntituzitabira iri rushanwa ariko nk’umuryango turicara tukareba icyakorwa.”

Mu mwaka ushize w’imikino, ikipe ya APR FC yahagarariye u Rwanda muri CAF Champions League na Rayon Sports yakinnye CAF Confderation Cup zahawe na MINISPOC amafaranga y’u Rwanda miliyoni 25 kuri buri imwe, ariko uyu mwaka ngo nta faranga azahabwa nk’uko yabibimenyeshejwe mbere.

Uyu mwaka, Rayon Sports ni yo igiye guserukira u Rwanda muri CAF Champions League, aho itangira ihura na LLB Academique y’i Burundi kuwa gatandatu tariki ya 9 Gashyantare, mu gihe APR FC yo izakina CAF Confederation Cup, igatangira ikina na Anse Reunion yo muri Seychelles ku cyumweru tariki ya ya 10 Gashyantare.

Rayon Sports izakina na LLB Academiqye kuwa gatandatuRayon Sports izakina na LLB Academiqye kuwa gatandatu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. manzi

    Kuya 9-02-2018 saa 20:10'

    ese ibyemezo byose ko birwanya Rayon?ntamika fc nubundi kitunzwe na leta bazayaka nikibuga baheruka kuyiha? nyamara gutsinda gikona bizatubuza amahirwe menshi.

  2. nzabandora

    Kuya 9-02-2018 saa 19:41'

    Mugisha we abarundi ngo bohereje Coach w’ Intamba, yayayaya ntibamwohereze wenyine nibohereze na Equipe y’igihugu yose tubatsindire hamwe nibyo byiza.

  3. Levy jeovanis

    Kuya 9-02-2018 saa 15:37'

    Kuva natagira gusoma comments hano niwowe uvuze ikintu kizima peeeee RBA na Azam tv bagombe berekane rayonsport bishyuye naho muri Champion jyewe ndi #Gikundiro Rayonsport nahita ntanga yuko #Azam yerekana match yakinnye kuko barayihenda erega yirirwa inshicaho match zayo kontarabonaho As de Kigali , sunrise,gicumbi,... Nabo kwerekana Retirement Fc na Gikundiro ?? Erega football ni business kuko buriya nomuri Tanzania Azam yashatse kubikora nkuko ibikora murwanda ariko #Yanga yaribaciyemo kabiri byageze nomunyiko plz rayonsport nibamenye agaciro bafite kbx

  4. PRINCE

    Kuya 9-02-2018 saa 14:16'

    IBYO RAYON SPORT NIBYAYIBUZA GUKINA AHUBWO BIRAYIHA UMURAVA NUMUHATE WOGUKINA CYANE KAND TUZAKOMEZA TUYISHYIGIKIRE MUZATUBO KUWA GATANDATU I REMERA TWAMBAYE UBURURU NUMWERU NDUCWANYAGUZA BINE KURI CYIMWE

  5. misoro fc

    Kuya 9-02-2018 saa 12:14'

    nonese na za misoroyacu FC nazo ntayo bazaziha cg bizajya bijya muri budget ya leta zuturere na za ministeri izo Misoroyacu fcs zibarizwamo?? Ntantambara yaterubwoba aba rayons.

  6. jules

    Kuya 9-02-2018 saa 07:58'

    ntacyo rayon izaba kbs

  7. Fffhb

    Kuya 9-02-2018 saa 04:19'

    Rayonsport ikipe ya rubanda, imaze kwerekana KO Ari ikipe izahoraho iteka, ntishingiye ku misoro y’abaturage ku buryo Let’s ivanyemo ayayo, ikipe yasenyuka. Kandi rwose ntibikwiye KO habaho amakipe ya Leta kuko umupira ugomba kuba uw’abaturage. Imisoro yacu igakoreshwa mu kubateza imbere, hubakwa amashuri, imihanda, amavuriro, kuvugurura ubuhinzi n’ibindi. Umupira uzaryoha Ari uko Leta iwurekeye ba nyirawo, yo ikajya ureba KO amabwiriza akurikizwa gusa. Else ntimubona KO ikipe y’abaturage ariyo ifite abafana gusa? Ni uko bayibonamo. Rayonsport oyeee! Ikipe ya rubanda oyeee!

  8. Patosi

    Kuya 9-02-2018 saa 04:17'

    Ibyo Rayon ntakibazo amafranga izayabona,izashyireho (Rayon agaciro ) ikigega cyo gufasha Rayon sport

  9. gasenyi

    Kuya 9-02-2018 saa 03:13'

    eheeeeee gasenyiweeeeeee igihe niki ahubwo biragukoraho noneho reka turebe koko babafana benshi wibeshyera ko ugira icyobazagufasha arikose nanjye ndashinyagura nabakinnyi basigaye bambara ibyenda bidasa

  10. niyigena gentil

    Kuya 8-02-2018 saa 22:27'

    ibyo.umutoza avuga ntabesyye byo,bajye birinda amagambo

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru