RUHAGOYACU.com

Rayon Sports ntizagaragara mu irushanwa rya "Ndi Umunyarwanda"

Ikipe ya Rayon Sports itangaza ko itazitabira irushanwa rya "Ndi Umunyarwanda" nk’uko byari byatangajwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, tariki ya 02 Ukwakira 2017.

Rayon Sports itangaza ko iri rushanwa rije ribatunguye cyane, bakaba bari bamaze guteganya ko bagomba kuruhuka, byongeye akaba ari n’ikibazo cy’abakinnyi bavunitse ku buryo batabasha kwitabira iri rushanwa.

" ABakinnyi bacu umutoza yatubwiye ko yabahaye ikiruhuko, abandi bavunitse ku buryo iri rushanwa batabasha kuryitabira." Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports FC Gakwaya Olivier aganira na RuhagoYacu.

" Irushanwa ni ryiza ni na gahunda nka Rayon Sports twunva ko tugomba kugiramo uruhare, ariko ikibazo rije ritunguranye. Mu nama twitabiriye muri iki gitondo ku ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, nibwo badusabye ko twakina iri rushanwa, ariko twabiganirijeho umutoza n’abakinnyi dusanga bidashoboka."

Izi mpera z’icyumweru nta mikino ya shampiyona iteganyijwe kuko ari umunsi wa FIFA hazakinirwaho imikino y’ibihugu yo gushaka tike y’igikombe cy’isi cya 2018, amakipe atazakina iyi mikino akaba yaragiye ashakisha indi ya gicuti.

" Ni umwanya uje neza wo kuruhuka ku ikipe yacu, kuko tumaze iminsi dukina imikino myinshi. Rayon Sports ikaba itazabasha kugaragara muri iri rushanwa." Gakwaya Olivier, akomeza kuganira na RuhagoYacu.

Uyu munyamabanga mukuru w’ikipe ya Rayon Sports akaba yavuze ko abakinnyi barimo Nova Bayama, Shassir Nahimana, Rutanga Eric, Yannick Mukunzi, Bimenyimana Bonfils Caleb, bose barwaye abandi babahaye ikiruhuko.

Ku rundi ruhande ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze gutakaza uko amakipe agomba kuzahura muri iri rushanwa, aho ku wa 3 Rayon Sports yagombaga guhura na Police FC, ikipe yatsinda, ikazahura n’ikipe yatsinze hagati ya APR FC na AS Kigali.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. nduwarugira jeff

    Kuya 3-10-2017 saa 10:19'

    Ikigoryi.com

  2. Manzi

    Kuya 3-10-2017 saa 09:15'

    Ariko nkuyu ngo ni Ndagijimana koko ubu niwe uzi kureba abatagenda muri Gahunda za Leta kurusha Gacinya koko cg ahubwo afite ibimwirukamo we ubwe ubwo se gahunda ya ndi umunyarwanda uzi neza icyo ari cyo ahubwo ?

  3. Ben

    Kuya 3-10-2017 saa 07:11'

    @ Ndagijimana! Wagiye ubanza ugatekereza kubintu wanditse! Buriya imbere y’ amategeko ariya magambo wayasubiramo? Jya wiyubaha wubahe n’ abandi! Kuko hari ibyo ushobora kwandika uziko ari imikino bikagukoraho!

  4. john

    Kuya 3-10-2017 saa 06:52'

    hhhhh FERWAFA I’ve ishaka kungurira kuba rayon mushyoremo izindi kipe

  5. Etsou

    Kuya 3-10-2017 saa 06:43'

    Nkawe ndagijimana ibyo uba uvuga ubikuyehe kweri si ukurwanya ndi umunyarwanda impamvu bayikubwiye.Kuki ubundi urenga imikino ugashaka kubivanga na politique please jya ubanza utekereze.

  6. Jean de Dieu

    Kuya 3-10-2017 saa 06:31'

    Ariko rero hari abantu bakabya, nk’uwo ngo ni Ndagijimana aba yumva ibyo yashyize kuri uru rubuga byubaka? Urinda ushinja rayon sports ingengabitekerezo y’amacakubiri hari iyo wabonye? Niba bagaragaje ko bari barangije guha abakinnyi ikiruhuko wigeze wumva bavuga ko badashobora gukina, irushanwa ryahuriranye n’ikiruhuko cy’abakinnyi. Ahubwo ngusabe ugerageze ureke kuba umufana ukabya cyane kuko byazagukoraho ntabwo aruko bafana, kandi kudakina si uko batubaha gahunda za leta ahubwo nuko babitangaje bitunguranye hamaze gufatwa izindi gahunda.

  7. Arsene

    Kuya 3-10-2017 saa 06:17'

    Abantu nkamwe mubona ibintu muri negative nimwe mwateje igihugu ibibazo. Nkubwo ibyo ubitekereje ute? Ubu nusiba unuganda rimwe nawe bazakwite igipinga?

  8. kalim

    Kuya 3-10-2017 saa 04:36'

    Ereganuko Rayon ariyibashije kuvuga nizindinuko zirananiwe kukozakinnye imikinomyinshi mbereyokwitegura championat.

  9. habimana

    Kuya 2-10-2017 saa 22:26'

    Ariko se Ferwafa Ubu koko ntishaka gutesha agaciro umukino uhuza rayon sport na APR FC?nibakomeza guhura cyane.mach zayo izageraho ite agaciro.Nshimiye rayon sport kuko yabyanze.

  10. niyonshuti

    Kuya 2-10-2017 saa 21:49'

    Agafaranga karabuze nta kundi.Buried ikipe izane ikipe yayo ya 2.

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru