RUHAGOYACU.com

Rayon Sports: Shassir yatangiye imyitozo, Caleb aracyategerejwe, Tamboula we ntaremeza abatoza

Bwa mbere kuva Rayon Sports yatangira imyitozo, Nahimana Shassir yagaragaye mu myitozo, mu gihe Caleb Bimenyimana iyi kipe iherutse kugura we ataragera mu myitozo, rutahizamu wayo we Arhassane Tamboula ngo ntaremeza abatoza.

Ikipe ya Rayon Sports yakomeje imyitozo kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Kanama yitegura ibikorwa by’uruhurirane birimo umwiherero no kwishimana n’abafana bo mu Ntara y’Amajyepfo, bizakurikirwa n’umukino wa gicuti iyi kipe izakina na Villa SC, ari na bwo hazahita hamurikwa imyambaro na nomero bya buri mukinnyi mu mwaka utaha wa shampiyona.

Uyu wa mbere tariki ya 21 kanama, haramenyekana abakinnyi 25 Rayon Sports isigaranaUyu wa mbere tariki ya 21 kanama, haramenyekana abakinnyi 25 Rayon Sports isigarana

Aganira n’Abanyamakuru, Umutoza wa Rayon Sports, Karekezi Olivier yatangaje ko imyitozo irimo kugenda neza, gusa ngo abakinnyi bamwe bari bari mu ikipe y’igihugu baje ariko harimo abandi bagifite umunaniro nka Mutsinzi Ange Jimmy.

Ati “Abo dusanganywe barakora imyitozo kandi ikagenda neza, ubu bwo ni akarusho kuko n’abo mu ikipe y’igihugu baje. […] Turifuza ikipe y’abakinnyi 25 ariko kuwa mbere tuzongeramo undi umwe cyangwa babiri bitewe n’imikino y’Igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo.”

Bamwe bagomba gutizwa abandi bagasezererwaBamwe bagomba gutizwa abandi bagasezererwa

Umutoza Karekezi yakomeje avuga ko Bimenyimana Bonfils Caleb ataraza mu myitozo ariko akaba ataramenya impamvu, anongeraho ko rutahizamu Tamboula agisigaje iminsi 10 ngo abe yamaze kumwemeza ko ari rutahizamu Rayon Sports ikeneye.

Ati “Caleb yakabaye yaraje ariko uyu munsi nimugoroba ndabonana n’abayobozi ba Rayon Sports tumenye uko bimeze. Mu bataha izamu nifuje, Caleb arahari, Kone (Tidiane) arahari, Tamboula na we arimo gukora cyane kuko dufite imikino ya gicuti igera kuri itatu, harimo n’uwa Villa ku itariki ya 9 Nzeri, ni wo wanyuma azerekana ko ashoboye cyangwa adashoboye.”

Rwigema Yves ari mu bashobora gutizwa Mukura VS nyuma y'ubwumvikane bw'amakipe yombiRwigema Yves ari mu bashobora gutizwa Mukura VS nyuma y’ubwumvikane bw’amakipe yombi

Biteganyijwe ko mu mpera z’iki cyumweru Rayon Sports izaba iri mu Ntara y’Amajyepfo isabana n’abafana bayo bishimira igikombe cya shampiyona yegukanye mu mwaka ushize, ikazaboneraho no gukora umwiherero w’imyitozo izanakinamo imikino ibiri ya gicuti yitegura guhura na Villa SC ku itariki ya 2 Nzeri.

Iyo mikino ije yiyongera ku yo Rayon Sports imaze iminsi ikina, irimo n’uwo yatsinzwemo na Simba SC igitego 1-0, ikaba ikomeje kwitegura irushanwa ‘Agaciro Football Development Fund’, rizakurikirwa n’igikombe gisumba ibindi (Super Cup) izahatanira na APR FC mbere y’uko batangira umwaka wa shampiyona mu mpera za Nzeri uyu mwaka.

Rutahizamu Tamboula we ngo aracuasabwa kwemeza abatoza ubushobozi bweRutahizamu Tamboula we ngo aracuasabwa kwemeza abatoza ubushobozi bwe

Uyu wa mbere tariki ya 21 kanama, haramenyekana abakinnyi 25 Rayon Sports isigaranaUyu wa mbere tariki ya 21 kanama, haramenyekana abakinnyi 25 Rayon Sports isigarana

Mwiseneza Djamar ugikora igeragezwa, Miroplast FC imugeze kureMwiseneza Djamar ugikora igeragezwa, Miroplast FC imugeze kure

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru