RUHAGOYACU.com

Rayon Sports vs APR FC: Amakuru avugwa mu makipe yombi, ibyatangajwe, abashobora kubanzamo n’ibindi wamenya kuri uyu mukino wa 82 hagati yabo

Kuri uyu wa Gatandatu guhera saa 15:30 hateganyijwe umukino ukomeye hagati ya Rayon Sports na APR FC mu mukino uhuza amakipe yombi ku munsi wa gatatu ari na wo wa nyuma w’irushanwa ry’Agaciro 2017.

Uyu mukino urabera kuri Stade Amahoro i Remera, urabanzirizwa n’urahuza AS Kigali na Police FC saa 13:00.

Amahirwe ya Rayon Sports yo kwegukana igikombe

Kugira ngo Rayon Sports yegukanye iki gikombe kiri gukinwa ku nshuro ya kabiri nyuma yaho Police yatozwaga na Cassa Mbungo icyegukanye mu 2015 itsinze Sunrise FC yatozwaga na Jimmy Mulisa igitego 1-0 cya Hegman Ngomirakiza, birayisaba gutsinda umukino irahuramo na APR FC, ariko AS Kigali ntitsinde mu mukino ihuramo na Police FC.

Rayon Sports irasabwa gutsinda APR FC, ubundi Police FC ikaba yayibaye hafi, igahagama AS KigaliRayon Sports irasabwa gutsinda APR FC, ubundi Police FC ikaba yayibaye hafi, igahagama AS Kigali

Igihe AS Kigali yatsinda, nyuma na Rayon Sports igatsinda, amakipe yose (APR, Rayon na AS Kigali) yagira amanota atandatu, bigatuma hitabazwa tombola kuko umubare w’ibitego ntabwo uri mu byitabazwa bwa mbere muri iri rushanwa, kuko harebwa imikino yahuje amakipe iyo anganyije.

APR FC yatsinze AS Kigali, iyi yatsinze Rayon Sports mu gihe na yo yaba yatsinze APR FC!

Ibi binavuze ko kandi, amahirwe ya AS Kigali ku gikombe yava kuri tombola, igihe Rayon Sports yatsinda APR FC, yo ikitsindira Police itaratsinze na rimwe mu mikino ibiri yahuyemo na Rayon Sports na APR FC.


Uko batsindanye mu mikino iheruka

Umunsi wa mbere

  • AS Kigali 0-2 APR FC
  • Rayon Sports 1-0 Police FC

umunsi wa kabiri

  • Police FC 1-3 APR FC
  • Rayon Sports 0-1 AS Kigali

Amahirwe ya APR FC ku gikombe

Kugira ngo APR FC yegukanye iri rushanwa, birayisaba gutsinda cyangwa kunganya umukino irahuramo na Rayon Sports.

APR FC irasabwa gutsinda cyangwa kunganya mu mukino ikinamo na Rayon SportsAPR FC irasabwa gutsinda cyangwa kunganya mu mukino ikinamo na Rayon Sports

Twibukiranye ko ari umukino wa 82 mu myaka 22!

Amateka agaragaza ko aya makipe amaze guhura inshuro 81 kuva mu 1995 mu marushanwa yose, aho Rayon Sports yatsinze imikino 25 na ho ikipe ya APR FC itsindamo imikino 33, zinganya imikino 23.

Muri iyo mikino 81 habonetsemo ibitego 232, harimo 112 ku ruhande rwa Rayon Sports n’ibitego 120 ku ruhande rwa APR FC.

Rayon Sports ntiratsinda APR FC mu mikino 4 (D1, L3) iheruka guhuza amakipe yombi, kuva iyinyagiye 4-0 muri shampiyona tariki ya 3 Gicurasi 2016 na 1-0 ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2016.

Amakuru avugwa mu makipe yombi mbere y’umukino

Ni ku nshuro ya mbere Karekezi Olivier utoza Rayon Sports agiye gukina na APR FC yagiriyemo ibihe byiza nk’umukinnyi, ndetse kuri iyi nshuro araza kuba ahanganye na Jimmy Mulisa bakinannye muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

"Ntabwo APR FC ari yo kipe nakiniye yonyine, nakinnye no muri Tunisia nkina n’i Burayi... nta marangamutima nzaba mfite, ndi mu kazi kandi turi gukora cyane ngo match ya APR FC tuyitsinde."-Karekezi nyuma yo gutsindwa na AS Kigali kuwa Gatatu.

Rayon Sports irakina uyu mukino idafite Kwizera Pierrot wahawe ikarita itukura mu mukino baheruka gukina na AS Kigali na Habimana Yussuf ari gukira imvune y’igihe kirekire nyuma yo kubagwa.

Kwizera Pierrot na Diarra ntabwo barakina kuri uyu wa GatandatuKwizera Pierrot na Diarra ntabwo barakina kuri uyu wa Gatandatu

Ismaila Diarra waje muri iyi kipe, akagaragara mu myitozo yo kuri uyu wa Gatanu ntabwo aza gukina uyu mukino kuko ataramera neza nk’uko we abyivugira.

"Kugeza ubu ntabwo ndi muri forme, ngiye gukora ku buryo nzakina Super Coupe (izaba kuwa Gatandatu utaha)."- Ismaila Diarra.

Yannick Mukunzi araza kuba ahura na APR FC yakiniraga mu mwaka ushize w’imikino, kimwe na mugenzi we Rutanga Eric, aba basanze muri iyi kipe barimo Ndayishimiye Eric ’Bakame’, Usengimana Faustin, Nova Bayama, Rwatubyaye Abdoul na Rwigema Yves na bo bakinnye muri APR FC.

Ku ruhande rwa APR FC, umutoza wayo Jimmy Mulisa yatangaje ko APR FC imeze neza ku buryo badashaka gutsindwa na Rayon Sports ya Karekezi n’ubwo batangiye irushanwa badahabwa amahirwe.

“Ikipe imeze neza, abakinnyi bose bari tayari (bariteguye), […] Afite ukuntu abibona (Karekezi Olivier), njye nk’umutoza n’abakinnyi banjye turabimenyereye kuko twagiye gutangira iri rushanwa bavuga ko tuzarirangiza turi aba nyuma ngo kuko APR yazamuye abana. Na we rero kumva ko agiye kudutsinda, reka dutegereze tuzarebe.”- Mulisa.

APR FC irakina na Rayon Sports idafite Emmanuel Imanishimwe bita Mangwende, Nkinzingabo Fiston, Kimenyi Yves, Itangishaka Blaise, Ombolenga Fitina na Sugira Ernest bagifite ibibazo by’imvune, mu gihe Ngabo Albert we araba yagarutse nyuma y’igihe yari amaze arwaye.

Abakinnyi barimo Ngabo Albert, Bizimana Djihad, na Imanishimwe Emmanuel banyuze muri Rayon Sports mbere yo kujya muri APR FC.

Kimenyi wa APR FC azamara ibyumweru 2 adakinaKimenyi wa APR FC azamara ibyumweru 2 adakina

Abakinnyi bashobora kubanzamo ku mpande zombi

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric ’Bakame’, Nyandwi Saddam, Manzi Thierry, Mugabo Gabriel, Rutanga Eric, Yannick Mukunzi, Manishimwe Djabel, Niyonzima Olivier, Muhire Kevin, Bimenyimana Bonfils Caleb, Tidiane Kone.

APR FC: Mvuyekure Emery, Nsabimana Aimable, Ngabo Albert, Rukundo Dennis, Rugwiro Herve, Martin, Nshimiyimana Amran, Bizimana Djihad, Bigirimana Issa, Muhadjiri Hakizimana, Sekamana Maxime.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. mkombozi

    Kuya 16-09-2017 saa 11:12'

    Gasenyi ni umu chr wacu araza kudufata neza cyane turaziranye bishoboka kuvuga byo murabizi kabisa sha muvuuuuuuuge ariko turakirarana kabisa

  2. bigabo

    Kuya 16-09-2017 saa 10:07'

    Kunganya ra Rayon uyu munsi nta bihari rwose ibitego bike tuyitsinda ni bitatu, ngirango mwabonye abana twirereye uko bazamuka gusa njye mbabajwe na Karekezi ugiye kurangiza carrier muri Rayon !

  3. Nshimiyimana Laurent

    Kuya 16-09-2017 saa 06:40'

    Haraca uwambaye gusa amaso araryoherwa kuri uyumunsi amahirwe kuri Gasenyi

  4. faustin nsanzimana

    Kuya 16-09-2017 saa 05:54'

    Birakaze gusa ndabona ikipi zose ari 50% kbs nyuma yaho rayon ibura maestro wabo kbs gusa ndabona iwucyura.

  5. Rewo

    Kuya 16-09-2017 saa 05:51'

    Igikonaturagishanyaguza Munsinzi Ange Yabaye Ikimudusobanurire Sinumva Imamvu Adakina


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru