RUHAGOYACU.com

Rayon Sports yabaye ihagaritse Umutoza Karekezi Olivier by’agateganyo

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwamaze gufata icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo umutoza w’iyi kipe, Karekezi Olivier uri mu maboko ya polisi, ishami ry’ubugenzacyaha, aho akurikiranweho ibyaha birimo kugambanira ikipe y’igihugu.

Kuva ku munsi w’ejo ni bwo hamenyekanye ibyo gutabwa muri yombi k’uyu mutoza wa Rayon Sports, waje guhamagarwa kuri Polisi ishami rishinzwe ubugenzacyaha kuri uyu wa kabiri mu ma saha agana aya nyuma ya saa sita, ndetse ahita aguma mu maboko yayo.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu, avuga ko Karekezi ndetse n’itsinda ry’abandi bantu, haba hari uburyo bahererekanyije ubutumwa kuri email, bashaka uburyo u Rwanda rwasezerererwa na Ethiopie mu mukino w’amajonjora yo kujya mu gikombe cya Afurika gikinwa n’abakina imbere mu gihugu.

Karekezi akurikiranweho ibyaha yakoreye kuri interineti yifashishije itumanahoKarekezi akurikiranweho ibyaha yakoreye kuri interineti yifashishije itumanaho

Ibi ngo bikaba bishobora kuba kimwe mu byo uyu mutoza wa Rayon Sports yaba arimo kuzizwa kugeza uyu munsi, aho bifatwa nko kugambanira igihugu, gusa nta ruhande rwari rwabyemeza.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu kandi avuga ko ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwanatakaje umutoza wungirije; Ndikumana Hamad Katauti witabye Imana kuri uyu wa Kabiri, bwamaze gufata icyemezo cyo guhagarika Karekezi by’agateganyo akaba yagaruka mu kazi igihe yaba arekuwe n’inzego z’ubugenzacyaha.

Lomami Marcel niwe ushobora gutoza umukino wa Mukura VS ku CyumweruLomami Marcel niwe ushobora gutoza umukino wa Mukura VS ku Cyumweru

Lomami Marcel usanzwe ari umutoza wongerera ingufu abakinnyi muri iyi kipe, ni we ushobora gutoza umukino wo ku Cyumweru ubwo Rayon Sports izaba ikina na Mukura Victory Sports saa 18:00 kuri Stade Amahoro, afatanyije n’umutoza w’abanyezamu Nkunzingoma Ramadhan.

Karekezi Olivier yagizwe umutoza wa Rayon Sports muri Nyakanga uyu mwaka, avuye muri Sweden, afasha iyi kipe kwegukana ibikombe bibiri bya pre-season (Agaciro Championships na Feza Cup) ndetse n’igikombe cya Super Cup.

Muri Shampiyona, Rayon Sports irabarizwa ku mwanya wa munani n’amanota arindwi, ifite umukino w’ikirarane yagombaga kwakirwamo na Police FC kuri uyu wa Kane, ariko ukaza gusubikwa kubera urupfu rwa Katauti.

Lomami Marcel ubu ni we mutoza mukuru Rayon Sports isigaranye akungirizwa na Nkunzingoma Ramadhan usanzwe atoza AbanyezamuLomami Marcel ubu ni we mutoza mukuru Rayon Sports isigaranye akungirizwa na Nkunzingoma Ramadhan usanzwe atoza Abanyezamu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Abarikumwe janvier filipe

    Kuya 17-11-2017 saa 21:19'

    Benedata nti mugire ubwoba ngo muhagarike imitima yanyu kuko mwihuru hariyo Iman kd izabikora kuko ariyo mucamaanza utabera naho ibindi byose nukwishuka Ahubwo tumenye yuko ibyobyose aribikagisho satani agumya kudutera go ducike intege ark arabeshya naho twagwa nti tuzarambarara koko dufite umutabazi witeguye ku dutabara kd tuzastinda iyo mitego yose mubona duhinduke equepe istinda kd tube ibya mamare muri aka karere kibiyaga bigari murakoze ni janvier imapoto

  2. Abarikumwe janvier filipe

    Kuya 17-11-2017 saa 21:19'

    Benedata nti mugire ubwoba ngo muhagarike imitima yanyu kuko mwihuru hariyo Iman kd izabikora kuko ariyo mucamaanza utabera naho ibindi byose nukwishuka Ahubwo tumenye yuko ibyobyose aribikagisho satani agumya kudutera go ducike intege ark arabeshya naho twagwa nti tuzarambarara koko dufite umutabazi witeguye ku dutabara kd tuzastinda iyo mitego yose mubona duhinduke equepe istinda kd tube ibya mamare muri aka karere kibiyaga bigari murakoze ni janvier imapoto

  3. uzaramajeanpaul

    Kuya 17-11-2017 saa 18:44'

    ibi nibihe byumusaraba kuri Rayon intsinzi izaba iyayo nyuma

  4. pac

    Kuya 17-11-2017 saa 00:29'

    ariko ibi bibazo rituriho kweli! gusa ubizana azabona ishyano karrkezi we njye mbona arukugambanirwa kuko kuv uga NGO yashakaga ko amavubi atsindwa ibyo ntibisobanutse kuko iyo biba byo yakabaye yaratsinzwe kuko ikipe yose yariye kandi niyo byaba byo ntibyakwiswe NGO kugambanira igihugu kuko ibyo nikindi kindi kandi sinibaza ukuntu byajya muri police bitanagiye muri ferwafa, ikindi kandi ntazi ikibyihishe inyuma ntakuntu wasobanura ukuntu bamutwaye mugihe katauti yari yapfiriyeho kandi harihashize iminsi 3 match yararangiye kuki batamukurikiranye mbere cg NGO bareke abanze ashyingure mugenzi we agakurikiranwa nyuma, I know nothing

  5. Venuste

    Kuya 16-11-2017 saa 22:24'

    Rayan Sport Waragowe Ikibaye Ngo Ni Rayon?

  6. Claude Y.

    Kuya 16-11-2017 saa 20:51'

    Ubundise yagambanira Équipe gute kandi atayibamo ? 2yakunguka iki kandi azinezako kuzamuka kwa Équipe bimuha amanota kuko afitemo abakinnyibenshi ? 3Nonese ubundi ibyobyabaye ryari ? Njye ndabona ibyobintu bitumvikana kandi na Leta nikomeza kwivanga mu by ’imikino dushobora gushiduka FIFA yadufatiye ibihano ugasanga na cyagikombe batubujije Kucyijyamo ! Urabewumva DEGOLI

  7. Venuste Niyotwagira

    Kuya 16-11-2017 saa 18:25'

    Umva wowe wiyise tigana hamwe na Charles ubwo koko nkiyo mujya kwandika amagambo nkayo muba mwabanje kuyatekereza ho ubuse koko mugihe gito karekezi yaramaze mwikipe yacu niki twamushinja oho tutafatanyije ngo tumwereke urukundo nkabafana muri bino bihe bitoroshye byo kubura inshuti ye yahafi none nitwe tugiye kuba abambere tumukora mubwonko koko twakwishimiye ko byibura yararimo atyaza abakinnyi bacu kuburyo bugaragara niryari mwabonye reyospor ifite abakinnyi7 babanzamo mwikipe yigihugu ese ntimwemera ko yagambanirwa bamuziza umuvuduko udasanzwe yarazanye mubutoza no kuvuga ibitagenda ibyo bita kugambana akaba yaraganiriye nabantu aziko batebya kandi bo haricyo bashaka kugeraho karekezi twese tuzi nizihe nyungu afite mukuba Urwanda rwabura muri chan cyakora nizereko mushobora kuba muri abakeba kuko sinumva umufana wa gikundiro ugifitiye urwango nkurwo numva mwe mufitiye karekezi.

  8. sylve

    Kuya 16-11-2017 saa 17:56'

    ariko abayobozi bacu jye mbona bahubutse kuba bamuhagaritse kuko iyo umuntu akekwaho icyaha ashobora nokuba umwere akarekurwa.ntibari kumuhagarika ukoni ukumusonga.barikureka romami akaba atoza bagategereza nkukwezi bakareba aho dosiyeye igana.gusa ibibyose nururimi rubi rwa Nzamwita degore.umfaguhurutura ibigambo.gusa reka abareyo twihangane ntabitarangira nibibihe bibi bigoye bizashira.

  9. -####-

    Kuya 16-11-2017 saa 16:39'

    ariko se ayo yose ni ayiki ko ibibazo turi guhura nabyo ntaho ahuriye nabyo mwa muhaye amahoro akisobanura kubimureba yagirwa umwere akagaruka mu kazi aho kugirango dufatane mu mugongo dutangiye bimwe byacu; ahubwo babe bashatse uwagateganyo igihe ataragaruka ; erega nyuma y’ibibazo ubuzima burakomeza kdi agahi nda kakuvugisha ibyo utateganyije dukomeze twihangane ibyiza biri imbere

  10. munyemana

    Kuya 16-11-2017 saa 15:11'

    Charles we ndabona Urumugambanyi cyangwa ufite ubwenge bucye umugabo iyahuye nikibazonkicyo suko agikemura

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru