RUHAGOYACU.com

Rayon Sports yacitsemo ibice 2 kubera umuterankunga “ SKOL”

Rayon Sports ibamo ibibazo birenze ibyo bitirira Nyina wa Bizuru. Buri mwaka w’imikino, iyi kipe ikunzwe kurusha izindi hano mu Rwanda, ihora ivugwamo ibibazo bitajya bishira, bamwe bakavuga ko ari amikoro macye, abandi bagasanga harimo kutagira igenamugambi .

Rayon Sports FC kuri ubu iri kwitwara neza mu kibuga. Uyu mwaka ku rugero rwa 80% ifite amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona, barahatanira igikombe cy’amahoro, naho bari mu makipe ahabwa amahirwe, dore ko ari nayo ibitse igikombe giheruka. Mu marushanwa yo ku mugabane w’Africa, yasezerewe mu ijonjora ry’icyiciro cya 3, si kenshi tubona amakipe yo mu Rwanda agera muri iki cyiciro.

Aha washimira Abayoboye Rayon Sports muri iyi minsi, ugashimira umutoza Masudi Djuma, ukanashimira abakinnyi ba Rayon Sports. Ariko, urebye iyo winjiyemo imbere usanga abayobozi bari gucagagurana, umutoza ubwe yarahagaritswe, agaruka ku mirimo nyuma, ubwo usigaye washimira ni abakinira Rayon Sports, kuba bagihanyanyaza.

Rayon Sports FC, ni ikipe yande? Ibazwa nde? Igira nyirayo? Ibi ni ibibazo byibajijwe n’umwe mu bayobozi bungirije ba Rayon Sports ari muri situdiyo za Radio 10 mu mwaka ushize wa 2016, ubwo Rayon Sports yari mu bibazo bikomeye by’amikoro.

Ni nde uyobora Rayon Sports?

Rayon Sports (imwe mu makipe manini dfite hano mu Rwanda) ifite ubuyobozi buhagije impande n’impande.

 • Inama y’ubutegetsi y’umuryango wa Rayon Sports (Iyoborwa na Charles Ngarambe)
 • Komite Nshingwabikorwa ya Rayon Sports, bita umuryango (Uyoborwa na Kimenyi Vedaste)
 • Komite icunga Rayon Sports FC (Iyoborwa na Gacinya Denis).

Akenshi mu itangazamakuru hakunda kugarukamo, Ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports, ndetse n’ubuyobozi bwa Rayon Sports FC , abantu bakibagirwa inama y’ubutegetsi (Board) ya Rayon Sports.

JPEG - 87.5 kb
Gacinya uyobora "FC" na Kimenyi uyobora Umuryango wa Rayon Sports
JPEG - 203.6 kb
Ngarambe na we ayobora inama y’ubutegetsi

Ese aba bose bayobora iki? Bacunga iki?

Izi komite zose, iyo usubije amaso inyuma, usanga nta kindi zicunga cyangwa ngo ziyobore, uretse Rayon Sports FC, dore ko n’iyitwaga RayonnSports VolleyBall yabananiye, bikarangira iswenyutse, uko wa mwana w’i Nyanza yabivuze.
Nta yindi mitungo ihambaye Rayon Sports ifite iyibyarira inyugu, uretse bose guhurira kuri “ FC” nk’uko nabo ubwabo babivuga.

Aba bavandimwe, gucagagurana bivuye he?

Reka ngaruke inyuma gato muri 2015, hari tariki ya 2 Kanama ubwo Gacinya na bagenzi be, bahabwaga kuyobora Rayon Sports FC.

Aha bajya guhabwa izi nshingano n’umuryango wa Rayon Sports, hatowe Gacinya avuga ko abo bazakorana batatorwa, ahubwo aravuga abo yifuza ko bafatanya bakemezwa, aba ariko biza kugenda.

Iyi Komite yagombaga gucunga Rayon Sports FC, ikamenya ubuzima bwa munsi bw’abakinnyi n’ikipe, ikagenerwa ibyo gukoresha n’umuryango wa Rayon Sports.
Batangiye akazi ko gucunga iyi kipe, ariko uko iminsi yicuma, basanga Rayon Sports nibo bayiyobora bonyine, inkunga yo mu muryango yo kubafasha ntayo, ahanini kubera ntacyo basanze RayonSports ya Ntampaka yari ifite, byasaga nko gutangira kuri zero.

Rayon Sports yari ifite abakinnyi benshi bashya bavuye mu Isonga, badafite ubunararibonye, biba ngombwa ko yashaka amafaranga ikagura abakinnyi bakomeye. Fred Muhirwa wari watowe nka Vice Perezida wa 2, yabagurije miliyoni 20 zo gushaka uko bagura abakinnyi bakomeye, bakubaka ikipe ikomeye.

Uyu waje kwegura muri komite ya Gacinya, na n’ubu bivugwa ko yambuwe, bigizwemo uruhare n’umuryango wa Rayon Sports, uvuga ko utazi uko ayo mafaranga yatanzwe, kuri ubu RuhagoYacu, yamenye amakuru ko Fred yamaze kurega iyi kipe mu nzego za leta, ngo zimwishyurize.

JPEG - 167.8 kb
Fred Muhirwa, yishyuza Rayon Sports miliyoni 20, ubu yabagejeje mu butabera

Ako ni agaciyemo. Iyi komite ya Rayon Sports FC niyo yirwanyeho, imenya ubuzima bwa munsi bwa Rayon Sports FC kuva itowe, kuko mu muryango ntacyo babonaga kivamo, dore ko n’ubundi nta handi bafite bakura, buretse kwikora ku mufuka, bagaha ikipe. Ubanza ariho Martin Rutagambwa Vice Perezida wa Rayon Sports FC yibarije muri sitidiyo za Radio 10, ati; “ Rayon Sports ni yande?”

Hari umuryango wa Rayon Sports.

Kimenyi yaratowe asimbura Ngarambe, uyu asigara ayobora Board!

Ku munsi nk’uyu umwaka ushize wa 2016 (Tariki ya 2 Gicurasi), ni bwo Kimenyi Vedaste yahigitse Charles Ngarambe ku buyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports, nyuma y’igihe havugwa byinshi muri uyu muryango.

Komite y’umuryango wa Rayon Sports imaze kujyaho hakozwe byinshi, ariko hatangira kuzamo no kugongana ku mpande zombi; “FC” n’umuryango, hanatangira uko iyi komite yakurwaho ya Gacinya.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko aba bamaze gutorwa, banasabye ko Rayon Sports yashaka umutoza wo gusimbura Masudi, babonaga adashoboye, bavuga ko ikipe yahabwa Kayiranga, ariko birananirana, Masudi akomezanya na Rayon Sports, anatwara igikombe cya shampiyona.

Nihuse, nyuma ya byinshi bagiye basaba, harimo kwirukana abayoboye Rayon Sports FC, igasigara iyobowe n’umuryango bikananirana, mu Ugushyingo 2016, batatu mu bari bagize komite y’umuryango wa Rayon Sports bahisemo kwegura baragenda, barimo aba vice perezida 2 n’umunyamabanga mukuru.

SKOL nka kimwe mu mpanvu zo Gucikamo 2 kw’abagize Rayon Sports

Aba bayobozi bamaze kwegura, uwasigaye akorana na komite ya “FC” ni Kimenyi Vedaste na Vice Perezida wa 2 Muhirwa Proper, bafatikanya na Komite ya Gacinya muri uyu mwaka w’imikino wa 2016/17, kugeza ejo bundi mu kwezi kwa 4.

Tariki ya 21 Mata, Inama y’ubutegetsi ya Rayon Sports (iyobowe na Ngarambe), Komite y’umuryango wa Rayon Sports (Uyoborwa na Kimenyi) baje kwishyira hamwe basinya imbanziriza mushinga y’amasezerano na SKOL. Imwe mu ngingo zigize iyi mbanzirizamushinga w’amasezerano, harimo kwirukana Komite ya Rayon Sports FC, yacunze iyi kipe mu myaka 2 ishize.

Bagombaga gukora ibishoboka byose Tukirukanwa kuko twabangamiye SKOL
Ibi n’ibyatangajwe RuhagoYacu.com n’umwe mu bayobozi bacunga ubuzima bwa munsi mu ikipe ya Rayon Sports.

Uyu (Tutari buvuge amazina) yabwiye RuhagoYacu ko nyuma yahoo SKOL izaniye imbanzirizamushinga yo kongerera amasezerano ikipe ya Rayon Sports, basanze harimo byinshi bidafututse, banga kuyasinya.

“ Mbere na mbere nagirango nkubwire ko kuva twatorerwa kuyobora Rayon Sports, inkunga twabonye ya SKOL mu mezi 18 ya mbere ari umwambaro gusa.”

“ Amafaranga angana na miliyoni ebyiri n’ibihumbi 300 twagombaga kujya tubona buri kwezi, aya ntiyabonekaga kugeza mu Ugushyingo 2016, kuko aya yishyuraga umwenda Rayon Sports yari yarafashe mbere y’uko tuza, ukishingirwa na SKOL. Twamaze umwaka n’igice twirwariza nta nkunga ya SKOL y’amafaranga ya buri kwezi tubona,” Uyu waganiriye na RuhagoYacu.com, Tutari butangaze amazina ye.

SKOL yazanye amasezerano mashya, arimo ko Rayon Sports bazajya bayiha miliyoni eshanu n’ibihumbi 200 buri kwezi, bakanayubakira ikibuga cy’imyitozo mu Nzove.

Aha nk’uko uwaganirije RuhagoYacu, yabitubwiye harimo ingingo ivuga ko Rayon Sports iramutse iseshe aya masezerano y’imyaka 5, izishyura SKOL miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda, batanze ku kibuga.

Aha nta wakwinjira ku bijyanye no kuba hari abandi baterankunga Rayon Sports yabona, kugurisha imyenda se y’ikipe, n’ibindi kuko n’ubundi aya masezerano atabayeho.

Aba bavugaga ko kugirango SKOL yongere amasezerano byibuze, yakwemera ko izahemba abakinnyi ba Rayon Sports, ibindi bikazaza ikindi gihe.

“ Ikibazo Tugira gikomeye muri Rayon Sports ni umushahara w’ikipe, burya nicyo kinateza ibibazo bikomeye. Nk’ubu kuri uyu wa mbere abakinnyi bagombaga kujya hamwe bategura umukino wa Gicumbi, babyanze kuko tubarimo umwenda w’ukwezi gushize? Umushahara muri Rayon Sports ni ikintu gikomeye.”

SKOL yabonye bigoranye ica ku bayobozi bamwe b’umuryango wa Rayon Sports n’abayobozi b’inama y’ubutegetsi, bemera ko bazirukana komite ya Gacinya umwaka w’imikino urangiye, yanze kongera amasezerano ya SKOL.

Ibi byakozwe mu Bwiru bukomeye, banagerageza kubihisha abo muri komite ya FC (uko bayita). Bivugwa ko bamwe babwiwe ko bazahagararira SKOL hirya no hino mu gihugu (Bamwe mu bayobozi), maze bemera gusinya iyo mbanziriza mushinga. Ku basinye kuri aya masezerano, hagaragaraho na bamwe mu bari beguye m’Ugushyingo 2016, hatazi igihe bagarukiye, ariko bivugwa ko baje kugaruka.

JPEG - 238.4 kb
Amasezerano SKOL yasinyanye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, isaba ko anagirwa ubwiru

Aya masezerano ya SKOL, RuhagoYacu.com yaje kubona kuri uyu wa mbere, arimo ingingo zitandukanye, aho SKOL ivuga ko izahemba ukwezi kwa 5 n’ukwezi kwa 6 miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda, ikazafasha Rayon Sports kubona umwenda wa miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda zo kugura abakinnyi, ikazaha iyi kipe miliyoni 7 niramuka itwaye igikombe, ikanatanga amafaranga ibihumbi 500 y’agahimbazamusyi azagabanywa abakinnyi.

Imbanziriza mushinga y’aya masezerano hagati ya SKOL na Rayon Sports, ivuga ko nibagera mu kwezi k’Ugushyingo hatarirukanwa abagize Rayon Sports FC, aya masezerano azaseswa.

Uyu waganiriye na RuhagoYacu, Twamubajije impanvu SKOL ishyira akitso ku ngingo ivuga ko nibatirukanwa , itazemera gukomezanya na Rayon Sports icyo bakoze uru ruganda, bavuga ko nta kindi bapfa, buretse kuba mu masezerano SKOL yazanye hagaragaramo ibintu bidafututse.

“ Mbere na mbere nakubwiye ko twamaze amezi 18 nta mafaranga ya SKOL Tuzi, aho twasanze ngo yishyura imyenda yari yarafashwe mbere. Bazanye amasezerano tubona arimo ingingo zidasobanutse, tubasaba kubihindura barabyanga. Twanageze aho tubemerera ko tuzemera kujya mu Nzove ikipe ikajya ihakorera imyitozo, ariko bakemera guhemba ikipe.”

“ Bavugaga ko bashaka ko hagira umuntu wa SKOL uza muri Komite ya Rayon Sports, ibi n’ubwo tutabyemeraga, aho utera inkunga ukaza no kuyobora, ngo ukurikirane uko inkunga igenda, udahawe raporo, ariko twababwiye ko nibemera guhemba umushahara w’abakinnyi n’abatoza, ukajya yewe uva muri SKOL ujya kuri konti z’abakinnyi utanaduciyeho, dore ko bavuga ko tuyarya, tuzemera kuyasinya.”

“ Guhemba abakinnyi barabyanze, baratubangamiye mu kugurisha imenda y’abakinnyi, natwe twanga ayo masezerano yabo, niho guca inyuma bajya mu muryango no kwa Ngarambe, none basabye ko twirukanwa, ngo ayo masezerano asinywe, sinzi icyo batanze ngo aba nabo babyemere kuyasinya.”

Iyi mbanziriza mushinga y’amasezerano ya SKOL na Rayon Sports yasinywe huti huti tariki ya 21 Mata, umunsi umwe mbere y’uko Rayon Sports ihura na Rivers United mu mukino wo kwishyura. Ibi na byo ngo bifite impanvu.

“Nimureba neza kuri aya masezerano, musanga SKOL yemera kuzatanga miliyoni 8 buri kwezi mu mezi 2 ari mbere, ikintu nacyo gisekeje. Imbanzirizamushinga w’amasezerano bari baduhaye mbere, ivuga ko bazajya batanga Grw 5,200,000 buri kwezi mu gihe cy’imyaka 5. Ariko aha kuki bemera gutanga miliyoni 8 buri kwezi? Bifite igisobanuro.”

“ Urabona ko babonaga ko tugiye kwinjira mu matsinda ya Champions League, baziko nta gisibya turinjiramo. Bemeye guhomba miliyoni 16 bagombaga gutanga mu mezi 2, kuko ntaho zigaragara ko zizishyurwa, banabashuka bavuga ko bazabishingira bakabona miliyoni 40 zo kugura abakinnyi, abandi nabo ku wa gatanu barara basinya, mu gihe twarwanaga no kureba ko twajya mu matsinda, umunsi umwe barwanaga no gusinya ayo masezerano.”

Uyu yakomeje abwira RuhagoYacu ko SKOL yakekaga ko nibaramuka bagiye mu matsinda bizagorana ko yagaruka kandi Rayon Sports yabonye amafaranga ya CAF kuko nyuma y’imikino yo mu matsinda honyine, iyi kipe yari kwinjiza arenga Miliyoni 307,132,507 ($ 375 000).

“ SKOL yahise yihutisha gusinya iyi mbanzirizamushinga, kuko benshi bakekaga ko tugiye mu matsinda, bakaba barabonaga nitubona ariya mafaranga, bizabagora gukomezanya na twe.”

Mu kwezi kwa 2 uyu mwaka, ubwo Rayon Sports yari yerekeje muri Sudani y’Epfo gukina na Al Salam Wau, hateguwe amatora yo gukuraho ubu buyobozi budahari, ariko aza gusubikwa igitaraganya.

Komite ya Gacinya mu myaka 2 imaze, ihesheje Rayon Sports igikombe cy’Amahoro, iri no hafi gutwara shampiyona. Izasoza ikirango cyayo, muri Kanama uyu mwaka, ahateganyijwe amatora muri Nzeli. Kimwe mu kigomba kugenderwaho ngo aya masezerano ashyirwe mu bikorwa, harimo kwirukana iyi komite.

Umunyamabanga w’umuryango wa Rayon Sports akaba n’umuvugizi wawo, yabwiye RuhagoYacu ko nta kibazo kiri mu masezerano yo gukorana naberuka gusinyana na SKOL, yongeraho ko SKOL yabasabye ari ugushyira Rayon Sports FC (Komite) muri status agenga umuryango, cyangwa ikavaho.

Ange Musabende Claudine yakomeje agira ati, " Ntabwo Twigeze tubwirwa na SKOL gukuraho ubuyobozi bwa FC. Uru rwego ntaho rugaragara mu nzego zemewe na Rayon Sports, ariko rufite akamaro gakomeye mu miyoborere ya Rayon Sports."

JPEG - 113.8 kb
MUsabende Ange Claude, umuvugizi w’umuryango wa Rayon Sports

" Ikindi nakubwira ni uko umuryango ari wo ugomba kumenya ibijyanye n’abafatanyabikorwa. Hari ibibazo koko byabayeho biza gutuma twegura turagenda, ariko nyuma twaje kwicara dusanga tugomba kugaruka tugakorana n’abandi, tugashakira icyateza imbere Rayon Sports. Ibikorwa byose bikorwa mu nyungu z’ikipe ya Rayon Sports."

Amasezerano ya SKOL ararangira n’ukwezi kwa 6 uyu mwaka. Amatora ya komite nshya izayobora Rayon Sports FC azaba muri Nzeli uyu mwaka nta gihindutse.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

 1. gikundiro

  Kuya 6-05-2017 saa 08:58'

  Etc niveho nukuturyagusa iducururizabakinnyi kasirye diara ntibaguzwe amadorari ariko umuyobozi ukuriye efc mwikip yarayon sport ntiyagiye agacakuri bnk akayazana aramanyarwanda ubwosetuvugeko arimpuwezokutu vunjishiriza cyangwa nukuducuruza nibegure turabashimira ibyobagezeho nibyoturiye nibajyaniraho

 2. gasenyi

  Kuya 4-05-2017 saa 14:08'

  Ntakibazo bazakoresha am$ bakuye mu confederation cup

 3. gasenyi

  Kuya 4-05-2017 saa 14:08'

  Ntakibazo bazakoresha am$ bakuye mu confederation cup

 4. alexis K

  Kuya 3-05-2017 saa 09:49'

  Banyamakuru mwagiye mwitonda mu kwandika inkuru zanyu.

  Contract ntabwo ari financial statement za association. Nizo zitangarizwa uwo ariwe wese ubishatse. Gusa binyeretse urhande uhagazemo kandi nabo ni abantu bashobora gukora makosa.

  Bayobozi dukunda ba Rayon sports yacu. Nimutubabarire ayo matiku muzayasubiremo twamaze gutwara igikombe.

  Ibyo biratubabaza twebwe abafana ku buryo nufite umutima wo kugira icyo atanga mu ikipe abihagarika bitewe n’urunturuntu ruhora hagati yanyu n’itangazamakuru rikabafasha gusenya.

  Nimutuze mwihangane mubyaze umusaruro amahirwe mubonye aho kugirango abasenyere.

 5. Ange

  Kuya 3-05-2017 saa 00:12'

  Hari aho nagiye numva ko Rayon hari abayiri mu matwi ngo bahirike SKOL ive muri Rayon! Bikomeje kunyura ku bayobozi bamwe na bamwe kandi harimo agafaranga kenshi mubyitondemo.

 6. akumiro!

  Kuya 2-05-2017 saa 21:11'

  Abanyamakuru baragwira! Uyu nawe ngo yacukumbuye! Abaswa basa n’abasazi!

 7. cloude

  Kuya 2-05-2017 saa 18:40'

  Please please Banyamakuru muhe reyon Nakomite yayo mubahe Amahoro ikipe yacu mugira uruhare rungana na40% mukuyisenya muduhe Amaahoro ikizima ninsinzi mutuveho

 8. Kalisa

  Kuya 2-05-2017 saa 17:43'

  Nubwo izi Komite za Ngarambe na Kimenyi bigaragara ko zifite ikibazo harimo no guhuzagurika, biragaragara ko uwanditse iyi nkuru yakabije guhengamira (niba ataryamye!) kuri Komite ya FC wa mugani, kuko uwasoma iyi nkuru yagira ngo ba Gacinya abo ni abamarayika kandi sibyo na gato!
  Umuntu afatiye byibura kuri dossiers za ba Diarra na Kasirye yahita abona ko nabo aro agatsiko gakurura kishyira, kakavangavanga abantu iyo hagize ushaka gusobanuza, n’ayandi mafuti menshi umuntu atarondora. Biragaragara ko uwanditse iyi nkuru yari gamije guteranya abakunzi ba Rayon Sports, ngo bumve ko ziriya Komite ari za ruharwa abandi bakaba abere bareba gusa inyungu z’ikipe. Byari kuba byiza iyo agira ubutwari bwo gusesengura ibibazo bya Rayon Sports aho bituruka hose agatanga n’imiti ishoboka itari iyubakiye gusa kuri Komite iyobowe na Gacinya.

 9. Lazare Ciza

  Kuya 2-05-2017 saa 17:28'

  KUVYUKURI RAYON IHORA IMBABAZA KUKO ATAGIHE YOBURA IBIBAZO ARIKOSE NTAKUNTU RAYON FOOT YAKWIGENGA IVYOKWIYUNGA BAKAVYIHOZA KUKO NIHO HAVIRAMO UBUSUMA KURUMWE NUWUNDI HAMA RERO BAKANDURUKA BARYANA NAYO MASSOUD NUMUGABO TURAMWEMERA OK MUKAYANZA DUKUNDA RAYON SPORT NACANECANE IMURUTA

 10. Yaya Toure

  Kuya 2-05-2017 saa 16:43'

  Abanyamakuru bagerageze gushakisha inkuru zubaka zirahari, si non bamwe muri bo tubashakire amazina!
  Mukurikire Rayons irimo gukina na Gicumbi i Nyamirambo muve mu bushakashatsi bw,ubuswa. Aho bwirira Rayons irabatiza! Gicumbi ishobora kubayizwa Kanani!

 11. 1 | 2 | 3


 • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
  Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
  Murakoze!

Izindi nkuru