RUHAGOYACU.com

Rayon Sports yafashije FEZABET gufungura ku mugaragaro, itangira no kuyihuza na SKOL

Sosiyete y’imikino y’amahirwe, FEZABET yatangije ibikorwa byayo ku mugaragaro kuri uyu wa gatandatu, ibifashijwemo na Rayon Sports bafitanye amasezerano yo kuyamamaza.

Uyu muhango wabereye ku ishami ry’iyi sosiyete riri ku Kimironko, witabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abayobozi muri FEZABET, abayobozi ba Rayon Sports hamwe n’abakinnyi b’iyi kipe wongeyeho n’abafana bayo bari bategereranyije amatsiko itangira ry’uyu muterankunga wabo.

Vice Perezida wa Rayon Sports Gacinya Chance Denis na Gakwaya Olivier bari bitabiriye uyu muhangoVice Perezida wa Rayon Sports Gacinya Chance Denis na Gakwaya Olivier bari bitabiriye uyu muhango
FEZABET.FEZABET.
Umuyobozi muri Rayon Sports Gacinya Denis(ibumoso) na Umuyobozi wa FEZABET Me Kizito Safari basangira akarahureUmuyobozi muri Rayon Sports Gacinya Denis(ibumoso) na Umuyobozi wa FEZABET Me Kizito Safari basangira akarahure
Tidiane Kone, Ismaira Diarra na Kwizera Pierrot bari baje bahagarariye abandi bakinnyiTidiane Kone, Ismaira Diarra na Kwizera Pierrot bari baje bahagarariye abandi bakinnyi

Aganira n’itangazamakuru, Muhire Henri ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza muri FEZABET, yatangaje ko baje baje kandi ko hari umwihariko bazaniye abakoresha iyi mikino y’amahirwe.

“Fezabet ducuruza imikino y’amahirwe aho tuje twiyongera ku zindi kugira ngo dutange serivise zitari zihari”.

Birumvikana ko hari umwihariko tuzanye, dore ko iwacu ubu dufite ikarita ushobora gushyiraho amafaranga ukayikiniraho ukaba wanayiherwaho ubwishyu igihe utsinze, ikindi iyo umuntu atsinze duhita tumwishyura ako kanya, ntabwo tumubwira abantu ngo muze kugaruka cyangwa tuzabishyure ejo”.

Ku ruhande rwa Rayon Sports, Visi Perezida w’iyi kipe Gacinya Chance Denys wanagize uruhare mu kuza kw’iyi sosiyete muri Gikundiro, yatangaje ko igikorwa cy’uyu munsi kiri mu nshingano zabo, ni ko guhamagarira abakunzi b’ikipe ayobora kugana FEZABET.

Tumaze igihe dutangiye gukorana n’umufatanyabikorwa wacu. Gusa uyu munsi twitabiriye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa byabo kuko ni kimwe mu nshingano zacu.

Turashishikariza abafana ba Rayon kugira ngo bitabire kuko iyi mikino ishobora no kubagirira inyungu nkuko mwabyumvishe”.

Karekezi Olivier yari yazanye n'umuryango muri FEZABETKarekezi Olivier yari yazanye n’umuryango muri FEZABET
Muhire Henri ushinzwe ibijyanye no kwamamaza muri FEZABET yatangaje ko baje bajeMuhire Henri ushinzwe ibijyanye no kwamamaza muri FEZABET yatangaje ko baje baje
Muri FEZABET ngo bakirana urugwiroMuri FEZABET ngo bakirana urugwiro
Me Safari Kizito uyobora iyi sosiyeteMe Safari Kizito uyobora iyi sosiyete

Mu minsi yashize, hagiye havugwa urunturuntu hagati ya FEZABET umuterankunga mushya wa Rayon Sports, ndetse na SKOL isanzwe ifasha iyi kipe, dore ko amasezerano ya SKOL hari uburyo yavugaga ko igomba kugira ijambo ku muterankunga mushya wa Rayon Sports.

Ibi ariko, umuyobozi muri iyi kipe Gacinya Denis, akaba yatangaje ko birimo gukemuka buhoro buhoro biciye mu biganiro n’aba bombi.

Gacinya yagize ati: N“tabwo SKOL yigeze yanga ko FEZABET yaba umuterankunga, gusa hari uburyo ibintu bigomba gukorwa binyuze mu mucyo.

Ntabwo byariimo bigenda uko byakagombye kugenda hagati ya SKOL Rayon Sports na FEZABER, ariko nkatwe kuko ari twe turimo hagati turi kugeregeza gushaka uko twagenda tubahuza kandi birimo kugenda neza”.

Kwizera Pierrot, vice kapiteni wa Rayon Sports na we wari witabiriye uyu muhango, yatangaje ko ari ikintu gishimishije kuba bakorana na FEZABET.

Ati: “Rayon Sports iyo idafite umuterankunga biba ibibazo ariko kuba dufite amasezerano na FEZABET ni ikintu cyiza kuko bituma twitegura neza imikino. None turishimye kuba bibaye”.

Harihariye...Harihariye...
Tidiane Kone ni umwe mu ba 'bettingiye' bwa mbere muri FEZABETTidiane Kone ni umwe mu ba ’bettingiye’ bwa mbere muri FEZABET

Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’imyaka ine na FEZABET afite agaciro ka miliyoni 305 z’amafaranga y’u Rwanda. Aya akaba ari miliyoni 54 ku mwaka wa mbere, miliyoni 59 mu mwaka wa kabiri, uwa gatatu ihabwe 61 na ho uwa kane kane Rayon Sports ikazishyurwa miliyoi 63.

Aya mafaranga ariko akaba ashobora kuzagenda azamuka uko Rayon Sports igeze ku bigwig bitandukanye, nkaho uyu mwaka yahabwa izindi miliyoni 10 Frw mu gihe yashobora kugera mu matsinda ya CAF Champions League, igahabwa miliyoni 5 Frw nitwara shampiyona n’izindi miliyoni 2 Frw mu gihe iramutse itwaye igikombe cy’Amahoro.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. frank

    Kuya 6-11-2017 saa 15:14'

    Rwose aba Rayon turitabira iyi gahunda ariko mbibutse ko mutayinyanyagije henshi ngo shop zitwegere ntacyo muzaba mukoze nkubu Gikondo iyo iba ihari niho mba nguriye team 2 mfite

  2. Bosco

    Kuya 6-11-2017 saa 08:57'

    Ndasaba aba reyon rwose ko bakoresha Fezabettinv kuko badufasha. Rwose tubitabire. Ok merci

  3. Ezra

    Kuya 6-11-2017 saa 06:43'

    Karibu fezabet! Mufungure n’i musanze hari abakunda betting benshi, rwose muzane iyo kampani

  4. Isla

    Kuya 6-11-2017 saa 06:37'

    Hhaaaaa ohhh rayon..... Noneho Castar bagirishya bamenya nyirandabizi nibindi ntavugaa sinzi ago ariburigitire songs mbereeee gikundiroooo

  5. Aline

    Kuya 5-11-2017 saa 20:08'

    Ndabona dwose ari byiza,, imana ibafashe muri byose. Rayon sport ikomeze itere imbere n fezabeting

  6. Mukunzi

    Kuya 5-11-2017 saa 13:24'

    Nukuri turabishimiye! Tuzabetinga kahave. Oh reyonn


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru