RUHAGOYACU.com

Rayon Sports yahamije ko iri mu biganiro na Nedelcu Leonida Marian, inatangaza igihe izasimburiza Karekezi

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwahamije ko buri kuganira n’abatoza batandukanye barimo umunya-Romania Nedelcu Leonida Marian wifuza na we gutoza iyi kipe iryamanye igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize.

RuhagoYacu mu cyumweru gishize, yari yatangaje inkuru y’uko umutoza Goran Kopunovic yegerewe na Rayon Sports, ndetse anitangariza ko iyi kipe bumvikanye yayitoza kuko kuva kera yagiye akurikirana amateka yayo.

Lomami Marcel na Ramadhan Nkunzingoma ni bo bari bamaze iminsi bayobora Rayon SportsLomami Marcel na Ramadhan Nkunzingoma ni bo bari bamaze iminsi bayobora Rayon Sports

Aha, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bwabanje kwirinda kugira icyo butangaza kuri ibi, gusa noneho umuyobozi w’iyi kipe Paul Muvunyi yadutangarije ko bari mu biganiro n’abatoza batandukanye barimo umunya Romania Nedelcu Leonida Marian.

Aganira na RuhagoYacu, Paul Muvunyi yagize ati: “Kuri ubu ntabwo Karekezi turi kumwe gusa twemeje ko mu cyumweru gitaha tuzicara tugahitamo umusimbura”.

Nedelcu Leonida Marian ni umwe mu batoza tumaze kuvugana ariko ntawe twari twahitamo yaba umukuru cyangwa uwungirije”.

Rayon Sports imaze iminsi idafite abatoza nyuma yo gutakaza uwari umutoza wungirije Ndikumana Hamad Katauti wazize urupfu rutunguranye, mu gihe umutoza mukuru Karekezi Olivier ari mu maboko y’Ubutabera aho akurikiranyweho ibyaha byakozwe hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Djano Witakenge ni umwe mu baganiriye na Rayon SportsDjano Witakenge ni umwe mu baganiriye na Rayon Sports

Iyi kipe ikaba yarahisemo kuba ihagaritse imikino yayo ya shampiyona ikazongera gukina nyuma ya CECAFA ubwo ikipe y’igihugu izaba igarutse mu Rwanda.

RuhagoYacu ikaba yanaganiriye n’uyu mutoza Nedelcu Leonida Marian adutangariza ko yifuza na we kuba yatoza iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Yagize ati: “Twavuganye na Rayon Sports ariko ntakintu twumvikanye gusa ndashaka kubatoza nanabasezeranije gutwara igikombe nkanabageza mu matsinda ya Champions League”.

Leonida Marian ngo ahawe akazi Rayon Sports yayigeza mu matsinda ya Champions LeagueLeonida Marian ngo ahawe akazi Rayon Sports yayigeza mu matsinda ya Champions League

Ndi umutoza w’umunyamwuga kuva muri Romania. Mfite uburambe muri uyu mwuga bityo ndashaka gutoza imwe mu makipe meza muri shampiyona y’u Rwanda”.

Rayon Sports ikaba ikomeje gushakisha umutoza mu gihe nyamara hatari hamenyekana ibya Karekezi Olivier kuri ubu bigitegerejwe ko agezwa imbere y’ubutabera. RuhagoYacu ikaba yagerageje kuvugana na Police y’igihugu ngo tumenye aho ikibazo cye kigeze gusa yaba umuvugizi wa Police n’umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali ntabwo batuvugishije.

Rayon Sports iheruka mu kibuga inganya na Mukura 0-0Rayon Sports iheruka mu kibuga inganya na Mukura 0-0

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

 1. pazos

  Kuya 29-11-2017 saa 15:08'

  NGO BUROZI FC . MWEBWE MURI BRAFINDA FC, MUTETERI, ARIKO SHA UVUGA TOMBORA iyo mutombora mwari kucyanga muhakanye se ko gikundiro itabatsinze , petit jy ukora analyse apana guhurutura ibigambo

 2. keza

  Kuya 28-11-2017 saa 21:15'

  arko nkwawe warerewe he?

 3. sande

  Kuya 28-11-2017 saa 18:08'

  nge umuntu ntari kubonera CV se mwabantu mwe ubwo bakwizaniye Goran

 4. gasenyi

  Kuya 28-11-2017 saa 17:28'

  ngazageza reyo mumatsinda nonese ubushize kobatahageze kdi barakomezaga mukiciro gikurikiye badakinnye!? hhhhhh ngobafite shampiona nibagendegake championa yuyumwaka ntibazongera kuyibakopa nkuko bayibakopye umwaka washize.....

 5. MANUCO

  Kuya 28-11-2017 saa 15:24'

  Icyo mushaka kitari ukugura abasifuzi bikarangira mwivangiye c harikindi buriya ra??
  Kko ndumva gutwara championa zikurikiranye ataribyo muzwiho

 6. neli

  Kuya 28-11-2017 saa 15:09'

  uyumuzungu ninde wamubeshye se ko no muri champions league bazana uduseke bagatombora? ko nuburozi mukoresha buri kubatamaza. mbega burozi fc ahaaa nzaba ndeba da

 7. general nshutinho

  Kuya 28-11-2017 saa 14:34'

  nimwirukana Karekezi tuzacika kubibuga, yadukijije igikona cyari kitwigaruriye, none ngo kumusimvuza, turabyanze

 8. Donald Trump

  Kuya 28-11-2017 saa 13:51'

  Harya ngo Police y’u Rwanda n’iya kangahe muri Africa mu gukora kinyamwuga? hhhhhhhhh umuntu afungwa muri custody ibyumweru birenze 2 atari yagezwa imbere y’u ubutabera? nibyo koko mugihugu cy’abatabona ufite ijisho rimwe aba ari umwami! Karekezi icyo azizwa kirazwi mureke kujijisha nshuti, twese turi abanyarwanda.

 9. SAMUSURE

  Kuya 28-11-2017 saa 13:32'

  umusaza aravuga ibyo atazi rwose, naze agwize CV ye. ngo kugeza Rayons mu matsinda?

 10. Amini

  Kuya 28-11-2017 saa 13:12'

  Leonida Marian nkwifurije amahirwe masa uzaze rwose wigeragereze......erega n’abandi n’uko baje bavuga, uri umunyamwuga ariko ibyo ntibihagije.

 11. 1 | 2


 • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
  Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
  Murakoze!

Izindi nkuru