RUHAGOYACU.com

Rayon Sports yahaye Jannot Witakenge akazi ko kungiriza Karekezi Olivier wishakiraga Lomami Marcel

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahaye Jannot Witakenge akazi ko kungiriza Karekezi Olivier, wari wanditse asaba ko bamuha Lomami Marcel akaba ari we usimbura nyakwigendera Ndikumana Hamad ‘Katauti’.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko Jannot Witakenge yahawe akazi nk’umutoza wungirije, uyu mutoza wakiniye Rayon Sports igihe kirekire ariko akayivamo akajya muri APR FC, byatumye bamwe mu bafana bamwita umugambanyi.

Jannot Witakenge yaje mu Rwanda aje ku itabaro rya Ndikumana Hamad Katauti bihuza n'uko bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports bamunuganugagaJannot Witakenge yaje mu Rwanda aje ku itabaro rya Ndikumana Hamad Katauti bihuza n’uko bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports bamunuganugaga

Twagerageje kuvugisha umuyobozi uwo ari we wese muri Rayon Sports kuri iyi nkuru ariko ntibyadukundira, ndetse n’Umutoza Karekezi Olivier ntiyitabaga Telefoni ye igendanwa.

Jannot Witakenge yatangiye kuvugwa muri Rayon Sports mu Ugushyingo umwaka ushize, aho amakuru yahwihwiswaga yavugaga ko agiye kuyihabwa nk’umutoza wungirije.

Kuwa 18 Ukuboza 2017 ni bwo Karekezi Olivier yandikiye abayobozi ba Rayon Sports abasaba umutoza wungirije, icyo gihe akaba yaranabagaragarije ko yifuza Lomami Marcel bari basanzwe bakorana ariko ari ushinzwe gukoresha imyitozo y’ingufu (Preparateur Physique) akaba yarasabaga ko yahindurirwa inshingano.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 5 Mutarama ni bwo inkuru yabaye kimomo ko ubuyobozi bwubahirije kimwe mu byifuzo bya Karekezi Olivier cyo kumuha umutoza wungirije, gusa bamuhitiramo Jannot Witakenge aho kuba Lomami Marcel yari yabasabye.

Lomami marcel ni we karekezi Olivier yari yasabiye akaziLomami marcel ni we karekezi Olivier yari yasabiye akazi

Jannot Witakenge yabaye umukinnyi wa Rayon Sports kuva mu 1990 avuye muri Espoir FC, aza kujya i Burundi muri Associacion Sportif Inter Stars ubwo mu Rwanda habaga Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagarutse muri Rayon Sports mu Ukwakira 1996 ayikinira kugeza mu 1999 ubwo yajyanaga n’ikipe y’igihugu Amavubi mu Bubiligi agahita atoroka. Nyuma y’imyaka ibiri (ni ukuvuga mu 2001) yagarutse muri Rayon Sports ayikinira umwaka umwe, ahita ajya muri St Eloi Lupopo.

Yagarutse mu Rwanda mu 2006, ahita ajya muri APR FC ayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri, icyo gihe akaba yaraziye rimwe n’impanga Mbuyu Twite na Kabange Twite hamwe n’abandi bakinnyi benshi bazanywe na Andy Mfutila ndetse na Katotola batoza iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda.

Jannot Witakenge yavuye muri APR FC asubira iwabo, maze mu 2009 ahita ahagarika burundu gukina umupira w’amaguru ahita atangira kwihugura mu mwuga w’Ubutoza, atangira atoza amakipe y’abana, aza kuzamuka aba umutoza wungirije muri Saint-Éloi Lupopo y’i Lubumbashi yahoze akinira.

Mbere y’uko aza muri Rayon Sports nk’Umutoza wungirije, ikipe ya nyuma Jannot Witakenge yatoje nyuma ni AS Muungano y’i Bukavu, yamwirukanye muri Nzeri umwaka ushize ikamusimbuza umutoza ukomoka mu gihugu cy’u Burundi.

Umukino Lomami Marcel yatoje Rayon Sports wenyine Jannot Witakenge yarawurebyeUmukino Lomami Marcel yatoje Rayon Sports wenyine Jannot Witakenge yarawurebye

Jannot Witakenge yarebye umukino Rayon Sports yakinnye na Mukura VS ndetse n'uwo APR FC yakinnye na Kirehe FCJannot Witakenge yarebye umukino Rayon Sports yakinnye na Mukura VS ndetse n’uwo APR FC yakinnye na Kirehe FC

Jannot Witakenge, Haruna Niyonzima na Mbuyu Twite bakinanye muri APR FCJannot Witakenge, Haruna Niyonzima na Mbuyu Twite bakinanye muri APR FC

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. John

    Kuya 6-01-2018 saa 14:09'

    Mwatubeshye ! Karekazi Ni we ubwe wasabye ko yakungirizwa na Cannot
    Yakoze Proposition yAbantu babiri: Lomani cg Jannot

  2. NESTA

    Kuya 6-01-2018 saa 11:08'

    sha nihahandi kubona uwadusimburira katawuti byatugora pe uriya niwe waru mureyon naho abo bigiraga muri za APR uko bishakiye banatoroka nta Disprine bafite.

  3. Patosi

    Kuya 6-01-2018 saa 07:39'

    Ahubwo Azamu primia league itinze gutangira ngo tubone ubahanga bwabo ,ko haricyo barusha abandi (experience) mumupira wa maguru.

  4. gaca

    Kuya 5-01-2018 saa 18:59'

    reyon nikomereze aho ibirimwo neza

  5. Rayon

    Kuya 5-01-2018 saa 18:46'

    WITAKENGE numurayon ntagushidikanya ariko niba aje Karekezi ariwe ubigizemo uruhare byaba byiza ariko niba bamumuzaniye bashenye ntibubatse ikigiye kuba nuko Lomami agiye kujya abagamvanira cg bo ubwabo bakagambanirana uko ari babiri kuki baticaye na Karekezi ngo babivugeho mbere yuko yandika asaba Lomami sha genda GACINYA wari umuyobozi nkubu baravuzengo bazanye Tchabalala ariko kwishyura ibyo bumvikanye byaranze ariko GACINYA yahitaga arangiza deal ako kanya

  6. Augustin

    Kuya 5-01-2018 saa 17:53'

    Oya muratubeshye Jano ntabwo yakinanye na Haruna ahubwo Haruna yajemo hirukanwemo abakinnyi benshi bava muri Apr bajya muri Atraco

  7. H

    Kuya 5-01-2018 saa 17:32'

    Yari yatse ko yaba amwungirije kugira ngo inshingano yahawe azikore neza, niba habonetse undi nacyo ni igisubizo kdi team work spirit niyo yonyine izabahesha kugera ku ntego zabo.

    Ikindi ntabwo ntekereza ko Karekezi atagishijwe inama kuko abayobozi bagaragaje ko biteguye kumwumva kugira ngo equipe bayubake mu buryo buri technique

  8. Karangwa patosi

    Kuya 5-01-2018 saa 16:06'

    Janno witakenge mbona nawe yabikora ntakibazo,Rumami asubire mukazi ka phyisique

  9. ndugu

    Kuya 5-01-2018 saa 16:00'

    uyu mu type yakinaga hagati hariya ndabarahiye eee!!! naze nawe ashyireho ake tumurebe, ubwo yakiniye rayon bizacmo ntagushidikanya.
    ahubwo nadushakire rutahizamu utyaye hariya ikongo, tubone amajogo 2 hariya kuri atacke ubundi mwirebere akaba kumakipe.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru