RUHAGOYACU.com

Rayon Sports yamaganye ibya Murenzi Abdallah mu buyobozi bwayo

Rayon Sports yamaganye ibya Murenzi Abdallah mu buyobozi bwayo, iboneraho gusaba abakunzi bayo n’abafana, kwima amatwi abifashishije Itangazamakuru bagashyira bamwe mu myanya kandi bakayitangaza bagamije gucamo ibice iyo kipe.

Kuva muri iki cyumweru, ku mbuga nkoranyambaga haracicikana icyirwa “Organigramme Rayon Sports FC” kigaragaza imiterere y’uburyo iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize igiye kuyoborwa.

Aha ni ho hagaragara izina “Murenzi Abdallah” ku mwanya w’Umujyanama wa Perezida, Paul Muvunyi na Visi Perezida, Gacinya Chance Denys. Ibi ni byo byahawe umugisha na bimwe mu bitangazamakuru byatangaje ko urwo rutonde rw’abantu 29 bagaragara kuri iyo ‘Organigramme’ ari bo bayobozi ba Rayon Sports.

Murenzi Abdallah n'ubundi asanzwe atanga inama ariko atazwi muri KomiteMurenzi Abdallah n’ubundi asanzwe atanga inama ariko atazwi muri Komite

Uretse Murenzi Abdallah, kuri urwo rutonde hagaragaraho Muhirwa Prosper nka CEO (Chef Exective Officer), uyu akaba ari munsi ya Visi Perezida, Gacinya, agakurikirwa na COO (Chef Operations Officer) ari we Itangishaka Bernard ‘King’.

Hagaragaraho kandi Komisiyo ishinzwe icungamari (Finance) irimo abantu 4, Abantu babiri bashinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho, batatu bashinzwe ubucuruzi no gutegura ibirori, batatu bashinzwe amategeko n’imyitwarire, bane bashinzwe Iterambere rya siporo, kugura abakinnyi ndetse n’amarushanwa, hariho kandi abantu 8 bashinzwe abafana ndetse n’umutekano.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier yatangarije RuhagoYacu ko ibyatangajwe byose ari ibinyoma, ati “Ibi ntabwo ari byo na busa. Ni ibintu abantu bigeze kuganiraho kera nk’uko nabikubwiye.”

“Ibi ni ibihuha byo kubacamo ibice.... ni abantu baba bashaka gusebanya gusa. Mubyime amatwi ntimubihe agaciro. Ubuyobozi mwitoreye murabuzi ni bwo ntabwo bwigeze buhinduka.”

Gakwaya Olivier aracyari umuvugizi wa Rayon SportsGakwaya Olivier aracyari umuvugizi wa Rayon Sports

Kuwa 22 Ukwakira 2017, inama y’inteko rusange ya Rayon Sports yashyizeho abayobozi bakuru b’ikipe yabo (Perezida na Visi Perezida) bahita babaha ububasha bwo kwiyubakira Komite nyobozi uko bashaka, kugirango barusheho kwiyorohereza akazi ko guteza imbere iyo kipe.

Ku ikubitiro bahise bimika Dr.Emile Rwagacondo nk’Umuyobozi w’akanama k’inararibonye, Muhire Jean Paul ushinzwe icungamutungo, na Itangishaka Bernard ‘King’, Umukozi uhoraho ushinzwe ibikorwa by’ikipe ya Rayon Sports, uyu akaba ari na we muyobozi w’ibiro by’iyi kipe bahimba ‘Gikundiro’.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwashyizweho n’Inteko rusange yo kuwa 22 Ukwakira 2017:

Komite nyobozi:
Perezida: Paul Muvunyi
Visi Perezida: Gacinya Chance Denys
Umubitsi: Muhire Jean Paul
Umukozi ushinzwe ibikorwa: Itangishaka Bernard ’King’

Akanama k’inararibonye:
Perezida: Dr.Emile Rwagacondo
Visi Perezida: Ngarambe Charles

Abagenzuzi:
Umuyobozi: Bagwaneza Theopiste

Akanama Nkemurampaka:
Jean Damascene
Gatete
Ahishakiye Silas

Indi nkuru wasoma: Gacinya Chance Denys yahaye ku bushake Paul Muvunyi Ubuyobozi bwa Rayon Sports

Organigramme (Imiterere y'uburyo Rayon Sports iyobowe ariko ngo ntibiremezwa)Organigramme (Imiterere y’uburyo Rayon Sports iyobowe ariko ngo ntibiremezwa)

Paul Muvunyi, Perezida wa Rayon SportsPaul Muvunyi, Perezida wa Rayon Sports

Inteko rusange yishyiriyeho Ubuyobozi none hatangajwe abandiInteko rusange yishyiriyeho Ubuyobozi none hatangajwe abandi

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Regis Rothbrok

    Kuya 18-11-2017 saa 18:01'

    Yewe nago bizoroha ubwo se Gakwaya arunva ibyo avuga aribyo koko.

  2. Gacinya

    Kuya 11-11-2017 saa 09:53'

    Gakwaya Olivier niwe virus muri rayon sport

  3. MANIEM

    Kuya 10-11-2017 saa 11:42'

    http://ruhagoyacu.com/rwanda-1/amakuru-ashyushye/article/rayon-sports-igiye-kwiyambaza-fifa-ku-kibazo-cya-muhire-kevin-uri-muri-belar

    Musome iyo LINK murasanga GAKWAYA Olivier ari umuvugizi wa Rayon Sport. Kuba Gakwaya yagaruka cg atagaruka muri Rayon sport ntakibazo mbibonamo cyane ko n’abandi bagiye bagarukamo. Ikindi kandi batoye abantu 2:"Perezida na Vice perezida" babasaba kwishyiriraho Komite bazakorana; kuba rero bagira Gakwaya Olivier umuvugizi w’ikipe ntibigombera inama rusange cg guhamagaza abantu ngo babibabwire. That is ny opinion.

  4. hh@yahoo.fr

    Kuya 10-11-2017 saa 10:03'

    rayon sports ijya inshimisha kbsa, ubuse ntanukwezi gushize batoye none ngo omite ntizemewe, ese gakwaya muri comite nshya yagizwe umuvugizi ryari buriya?

  5. GIKUNDIRO KIRARA

    Kuya 10-11-2017 saa 10:00'

    Ese ko mbona GAKWAYA OLIVIER yigira Umuvugizi wa Equipe yacu, yashyizweho nande? Ndumva tutari twamugarura muri Comite, Ni ategereze ya kutuvangira.

  6. vedaste

    Kuya 10-11-2017 saa 06:41'

    Ariko na bo barivuguruza,none Olivier GAKWAYA we yongeye kugirwa umuvugizi wa Rayon Sport fc ryari,ku mutabitugaragarije ?

  7. H

    Kuya 10-11-2017 saa 06:16'

    Banyamakuru rwose mutangaze inkuru mwatohoje neza kuko nibyo bizatuma ibitangazamakutu byanyu bikurikiranwa n’abantu benshi.

    Iyi organigramme rimwe haratangazwa ko ari Gakwaya wayitangaje none aha agaragaye ayamaganira kure.

    Muri committee yatowe ko nta muvugizi watowe Gakwaya yahawe iyi poste y’ubuvugizi bigenze bite? musobanurire abasomyi.

    Abasomyi dukeneye amakuru ituruka ahantu hizewe kdi nyaho otherwise you are challenging us

  8. John

    Kuya 10-11-2017 saa 05:18'

    Ariko ariko Gakwaya!
    Nzaba mbarirwa ibya Gakwaya na Rayon Sports da...

  9. Kalisa

    Kuya 10-11-2017 saa 05:10'

    None se Gakwaya ubeshyuza nk’umuvugizi yatowe cyangwa yashyizweho nande ko atagaragara ku rutonde avuga ko ari rwo ruri official?

    Murenzi Abdallah se hari ikibazo afite ku buryo kuvuga ko ari mu buyobozi bwa Rayon Sports byacamo abantu ibice?
    Ahubwo abantu nka Gakwaya Olivier nibo bakwiye guhabwa ikarita itukura bakazamurwa mu bafana kuko ibyagiye bibavugwaho, byaba byo cyangwa ibihuha bitera benshi kwibaza impamvu batava mu buyobozi bwa Rayon Sports!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru