RUHAGOYACU.com

Rayon Sports yasabye FERWAFA kuyisubikira imikino ifite vuba aha kubera ibibazo irimo

Rayon Sports yasabye ko imikino yayo itatu itaha muri Azam Rwanda Premier League yasubikwa kugirango ibanze yisuganye ishake umutoza wungirije inahumurize abakinnyi nyuma y’ibihe bibiri irimo bikurikira urupfu rwa Katauti wari Umutoza wabo wungirije.

Kuri uyu wa 20 Ugushyingo ni bwo Rayon Sports yashyikirije Ubunyamabanga bukuru bwa FERWAFA ibaruwa isaba kuyisubikira imikino ifite nyuma y’uwo yakinnye na Mukura VS ku munsi wa gatandatu wa shampiyona kugeza kuwa 10 Ukuboza ubwo hazaba hakinwa umunsi wa 10, muri icyo gihe ikaba yagombaga kuzakinamo n’Amagaju FC, Musanze FC na Etincelles FC.

Rayon Sports ariko ikomeje imyitozo nk'ibisanzwe, ubu ikaba irimo kuyoborwa na Lomami Marcel ufatanya na Nkunzingoma RamadhanRayon Sports ariko ikomeje imyitozo nk’ibisanzwe, ubu ikaba irimo kuyoborwa na Lomami Marcel ufatanya na Nkunzingoma Ramadhan

Rayon Sports yasabye ko imikino yayo yo kuva kuwa 21 Ugushyingo kugeza kuwa 10 Ukuboza yasubikwa, bitewe n’uko nyuma yo gufungwa k’umutoza mukuru hari hanafashwe abandi bakinnyi bayo babiri (uretse ko bahise barekurwa), ikaba ishaka guhumuriza abandi bakinnyi bayo ikanashaka umutoza usimbura Katauti witabye Imana.

Kuri gahunda y’imikino, Rayon Sports yagombaga gukina n’Amagaju FC kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Ugushyingo, uyu mukino wo ukaba wimuwe nta shiti, ariko indi izakurikiraho yo haracyategerejwe icyemezo Komite nyobozi ya FERWAFA izafata.

Kugeza ubu rayon Sports iri ku mwanya wa 8 n’amanota 8 mu mikino itanu, ikarushwa amanota 5 na APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona ariko yo ikaba ijmaze gukina imikino itandatu.

Abakinnyi ba Rayon Sports ngo bakeneye kuganirizwa no guhumurizwaAbakinnyi ba Rayon Sports ngo bakeneye kuganirizwa no guhumurizwa

Ibaruwa ya Rayon Sports isaba gusubika imikino ifiteIbaruwa ya Rayon Sports isaba gusubika imikino ifite

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. -####-

    Kuya 21-11-2017 saa 17:37'

    Ibyo uvuga ni ibikurimo,ntaho bihuriye n’ukuri.

  2. Claude Y.

    Kuya 21-11-2017 saa 17:13'

    Alex byo ni ikigoryi gitereye aho ! nonese ibyo avuga by ’ibibazo Rayon yiteye ni ibihe ? ese ubundi bariyabagabo uretse ibyo yumva yabwirwaniki icyobarikuzira ? wowe Alex ndagirango nkubwirengo Vuguguziga ni umwana w’umunyarwanda kandi hafungwa umugabo kdi uko umugabo aguye siko..... uzabona uri iRwanda.

  3. -####-

    Kuya 21-11-2017 saa 10:00'

    uyu wiyise Alex murabona atari ikigoryi,kuki nkiyi comments ye mwemerako ijya kurubuga koko.

  4. hhh

    Kuya 21-11-2017 saa 08:28'

    esubwo barasubika imikino itatu ya rayon sport ibe icyitwa championat koko , gufunga abakinyibkubera amakosa bikuraho match gute, kiyovu bafunze abakinyi 2babashija urupfu RWA mugenzi wabo ko batasabyeko champion at ihagarara, uziko nibwo twirirwa dusakuza NGO ferwafa itwicira umupira natwe ubwacu tuwizambiriza, nkubu wavugako usabako basubika imikino itatu se bushingiye kuki, amakipe yandise atabyemeye muzayishyura umwanya bataye. ferwafa we ukorera mubwoba kbsa

  5. rugigana

    Kuya 21-11-2017 saa 08:15'

    yewe ibi namatakirangoyi niyo abakinnyi nabatoza bose babapfuye ibi basabye ntibabyemererwa. ariko ibi bibazo turimo nibyo byanyeretse urwego rwa media dufute murwanda .ese nigute ubu mutazi amakuru yimpamo yurupfu rwa Katauti ??? cyokora sinabarenganya uwamwishe ntawe atakanga,football yo murwanda isigaye yarajemo ibitambo, ikindi kandi mumenyo ko media ariyo isenya societe nkubu iyo mutaduhaye amakuru yumvikana bituma abantu bakeka ibyabo ,ubuse muragirango tuzabe nka espagne na catalogne .kuba mubizi muba mubi ariko ntimubitubwira mbifurije kubigumana ariko umunsi bizaturika mubo bizagonga namwe muri

  6. Amini

    Kuya 21-11-2017 saa 08:02'

    Rwose byari bikenewe. gusa bashake n’umukozi w’Imana abaganirize bave mu muyobe.. nizere ko ibyo umuyobozi asaba ko baganirizwa no kuva muri iyo myuka mibi birimo. mbahe urugero Kayiranga amarira yasutse murayibagiwe? hahahahahahaaahahahahahhhahahahaahahahahahaaahahah

  7. van

    Kuya 21-11-2017 saa 04:54'

    ibi bintu bishobora kugira ingaruka ku ikipe y’igihugu.
    1. umutoza wa amavubi agiye kwijundika abakinnyi ba Rayon.
    2. abakinnyi ba Rayon nabo ubwabo biragoye kongera kwibona mu ikipe y’igihugu.
    3. ikizakurikiraho mbateguje hatumizwa abikinnyi hibanzwe kuri ya kipe mutayobehwe hitwaje ko irikwitwara neza muri Champion. ntakabuza tuzaviramo mumajonjora kbsa.
    4. ntamukinnyi numwe wagiye mugikombe cy’afurika uzapfa kugaruka mumupira wacu. keretse uwo byacanze. nge ndabona ahubwo degaule yarakoze ikinamico ryo kubeshya FIFA ko batanze ubwisanzure mumatora ya Ferwafa ariko yari azi icyo azakora.

  8. van

    Kuya 21-11-2017 saa 04:43'

    Birakwiye ko bahabwa umwanya itumizwa ry’abantu ridafututse rikava munzira. gusa natunguwe no kubona football yacu ihinduka politics. birababaje

  9. Alex H

    Kuya 20-11-2017 saa 21:20'

    Ahubwo uretse ibyo gusaba ko mwimurirwa imikino ngo muri mubibazo, jye mbona ahubwo mukwiye gusabirwa ibihano bikaze/bikomeye kuko ibibazo nimwe mubyitera. ubuse uretse ibyago byo gupfusha umutoza ibindi simwe mubyikururrira? kdi gupfusha simwe byababaje gusa naba nyarwanda bose. Mwemere muhangane nibibazo byanyu mureke gutakira ingoyi kandi uwiyishe ntaririrwa. murabogoza ngo murasaba kwimura imikino gusa aho kwikebura ngo mwishyire kumurongo ahubwo muratera isesemi gusa. akabaye icwende ntikoga niyo koze ntigashira umunuko. ntakiza nubundi cyabagaragaraho uretse ibo mutangiye kwibonera namaso yanyu.

  10. Bwana

    Kuya 20-11-2017 saa 19:38'

    Rwose Pe Birakwiye Ko Iyo Mikino Isubikwa Kuko Abanzi Ba Rayon Bameze Amababa Baragambanira Ikipe Umunsi Ukarenga Ariko Muhumure Imana Yacu Igiye Kudutabara

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru