RUHAGOYACU.com

Rayon Sports yasabye ibisobanuro Muhire Kevin utemera ko ari n’umukinnyi wayo

Rayon Sports yandikiye Muhire Kevin ‘Rooney’ ibaruwa imusaba ibisobanuro by’uko atagaragara mu kazi, mu gihe uwo mukinnyi we atemera ko ari n’umukinnyi w’iyo kipe yari amaze imyaka ibiri akinamo akaba anaherutse kuyongeramo amasezerano.

Ubwo Rayon Sports yakinaga umukino w’umunsi wa nyuma wa Azam Rwanda Premier League 2016/2017, ni ukuvuga kuwa 15 Kamena uyu mwaka, ni bwo inkuru yabaye kimomo ko Muhire Kevin yamaze kongera amasezerano muri iyo kipe ndetse ibiganiro bikaba bigikomeje kuri Manzi Thierry, Niyonzima Olivier n’abandi.

Muhire Kevin ngo yasinye amasezerano atabiziMuhire Kevin ngo yasinye amasezerano atabizi

Icyo gihe Rayon Sports yasinyishije benshi mu bakinnyi yari isanganywe ndetse inagura abandi bashya, ihita izana n’abatoza bashya maze muri Nyakanga batangiza imyitozo, nyuma y’icyumweru kimwe izana n’umutoza Karekezi Olivier, Rayon Sports iba iriyubatse ariko igifite icyuho cya rutahizamu umwe, icyo gihe Muhire Kevin we yari kumwe n’abandi mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Ubwo Amavubi yamaraga gukina no gusezererwa na Uganda Cranes mu mikino y’ijonjora rya nyuma rya CHAN 2018, Muhire Kevin ntiyahise ajya gutangira imyitozo hamwe n’abandi muri Rayon Sports, icyo gihe akavuga ko yari afite uburwayi bwa malaria.

Kera kabaye, uyu mukinnyi yaje gusubira mu myitozo, ndetse anafasha Rayon Sports mu mikino y’irushanwa ry’Agaciro Development Fund, maze ubwo iyo kipe yambara ubururu n’umweru yiteguraga umukino wa Super Cup wayihuje na APR FC, Muhire Kevin yaje kubura mu myitozo.

Yabanje kwanga gukora imyitozo nyuma aza kuyizamoYabanje kwanga gukora imyitozo nyuma aza kuyizamo

Ubwo Rayon Sports yari i Rubavu aho yakiniye na APR FC umukino wa Super Cup kuwa 23 Nzeri, haje guhwihwiswa ko Muhire Kevin yatahuweho umugambi wo gutoroka iyo kipe ye akerekeza mu ikipe yo muri Morocco.

Kuva ubwo Muhire Kevin ntiyongeye gucibwa iryera mu bikorwa ibyo ari byo byose bya Rayon Sports, kugeza ubwo yumvikanaga kuri imwe muri radio zo mu Rwanda mu ntangiriro z’iki cyumweru, avuga ko atari umukinnyi wa Rayon Sports.

Kuri Radio Salus, Muhire Kevin yihakanye Rayon Sports ku mugaragaro, avuga ko atakiri umukinnyi wayo, ndetse ko ibyitwa amafaranga bamuhaye ngo yongere amasezerano atari byo, ahubwo ari inguzanyo yahawe n’abayobozi ba Rayon Sports ubwo bari bamuhamagaye ngo basangire cyangwa biganirire.

Muhire Kevin yagize ati "Centre ya Gikondo ni yo kipe imfiteho uburenganzira kugeza ubu, amasezerano na Rayon Sports yararangiye, byavugaga ko niba amasezerano ya mbere arangiye igomba gusubira muri centre bagakorana andi masezerano, mu gihe batarasubirayo bivuga ko nta gikorwa cya Rayon Sports ngomba kwitabira."

Muhire Kevin aheruka mu kibuga cya Rayon Sports ubwo yatsindaga APR FC mu mukino wa nyuma w'Agaciro Development Fund Muhire Kevin aheruka mu kibuga cya Rayon Sports ubwo yatsindaga APR FC mu mukino wa nyuma w’Agaciro Development Fund

Nyuma y’ibyavugwaga mu Itangazamakuru, kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Ukwakira, Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwafashe icyemezo cyo kwandikira Muhire Kevin bumusaba ibisobanuro mu nyandiko, ngo avuge impamvu atubahiriza amasezerano dore ko ngo yabanje kwihanangirizwa mu magambo nk’uko ayo masezerano bafitanye abiteganya.

Muhire Kevin usanzwe akina hagati afasha ba rutahizamu yari amaze imyaka ibiri muri Rayon Sports, aho yasaga n’umaze no kubona umwanya mu ikipe y’igihugu, ubu ngo akaba ateganya kwerekeza muri Morocco, ndetse ngo yamaze no kubonayo ikipe ashobora kujya gukoramo igeragezwa maze mu kwa mbere akazasinyamo amasezerano.

Muhire Kevin ni umwe mu bagoye cyane APR FC kuko Rayon Sports itari ifite Kwizera PierrotMuhire Kevin ni umwe mu bagoye cyane APR FC kuko Rayon Sports itari ifite Kwizera Pierrot

Muhire Kevin yari afatiye Rayon Sports runini ariko na we yari ageze aho agiye kuba umukinnyi ubanza mu kibuga bihorahoMuhire Kevin yari afatiye Rayon Sports runini ariko na we yari ageze aho agiye kuba umukinnyi ubanza mu kibuga bihoraho

Muhire Kevin ntari mu bakinnyi ba Rayon Sports bazaba bahanganye na Kiyovu Sports mu mpera z'iki cyumweruMuhire Kevin ntari mu bakinnyi ba Rayon Sports bazaba bahanganye na Kiyovu Sports mu mpera z’iki cyumweru

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Gapira

    Kuya 12-10-2017 saa 16:53'

    Nimukareke ariko kagumye gahobagire ubundi se yikanze iki nahe umwanya bikinire kagumye karindagire kihenura ku ikipe puuuuuuuuuuuuuuuuu

  2. knc

    Kuya 12-10-2017 saa 15:53'

    wasanga nawe hari abamushuka ngo yihishe huhuhuuu! nuko imyaku itangira kubageraho barangiza imvune nazo ati reka nze !!!!!!

  3. Jean

    Kuya 12-10-2017 saa 13:22'

    Mwiriwe,
    Byo birababaje imyitwarire nk’iyi,ngo yumva baramugurije!!!!none se Rayon sports ni banque?jye rwose nk’uyu nizere ko batazamujenjekera akagezwa no mû nkiko bityo akahakura isomo ndetse n’abandi bakareberaho.cyakoze nabo bamugira inama ni abahemu bari kumwicira imbere he,yibuke neza ko nta mukinnyi kamara ubaho,azabaze amateka hari benshi beza banyuze muri équipe kandi n’ubu iracyariho.pauvre joueur !!!!

  4. kzg

    Kuya 12-10-2017 saa 09:48'

    dufite benshi bazagusimbura si wowe rayon sport

  5. HABIMANA

    Kuya 12-10-2017 saa 08:31'

    Abakinnyi bo mu Rwanda barambabaza kabisa.Rayon sport irakuzamuye ikugira uwo uriwe ubu none utangiye kuyihakana.Sha bajya baca umugani ngo utazi ikimuhatse arebaaaaaaaaaaaaa?Kamere yo muri RDC iragukurikiranye.Carrier yawe nyine irarangiye.gusa birababaje.uzabyicuza.

  6. Nzabonimpa Simon

    Kuya 12-10-2017 saa 07:30'

    Mukinyarwanda Baravuga Ngo Ntacyo Bitwaye Irabanza Icyo Iyo Menya Igaheruka, Muhire Nawe Azi Yuko Ibyo Arimo Gukora Ar’ibyabagabo Wap! N’ubugondyi No Gushukwa! Akazi Karabuze None We Ngo Ntashaka Gukora! Ahh!!, Inama Namugira Nasubize Ubwenge Kugihe Aze Asabe Imbabazi Agaruke Kukazi Ke, Naho Ubundi Afite Ibibazo Pe!

  7. Gasana

    Kuya 12-10-2017 saa 06:42'

    Nkuyu koko afite ubwenge buzima? Urimo uruyicira carrière kbsa urumva ukuntu wushongora kbsa Ku ikipe yatumye ukomera hari imbunda bagushyizeho ngo usinye .ntimukitware nk’abana kbsa mwarakuze!

  8. rutanga

    Kuya 12-10-2017 saa 04:47'

    yewe nakumiro koko uyu siwe wanze gusinyira APR FC ngo yima uburenganzira abakinnyi bwo kujya hanze nonec ubu imaze kohareza bangahe? none arashaka kugenda ahemutse bubundi abantu nkaba ntanubwo APR FC yabemera nibabanze bamuhe nibihano ubwana bumushiremo njye ndi umufana wa APR FC ariko kuri ikikibazo ndumva RAYON SPORT ntakosa ifite nabanze abasubize ibyabo ubundi bamureke


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru