RUHAGOYACU.com

Rayon Sports yasinyishije rutahizamu wakinaga muri Paraguay

Igisubizo cy’ikibazo cy’ubusatirizi Rayon Sports yari ifite yagikuye muri Amerika y’epfo mu gihugu cya Paraguay, aho yakuye rutahizamu w’umunya-Cameroun witwa Chris Mbondi waciye mu makipe atandukanye arimo ayo ku mugabane w’u Burayi.

Hashize iminsi Umutoza Karekezi Olivier yifuza rutahizamu wamusimburira Tidiane Kone, akaza gufasha Ismailla Diarra ariko we akaza nibura ari umuhanga kandi uzi gutsinda.

Mu gushaka uwo mukinnyi yifuza, karekezi yagerageje abakinnyi batandukanye barimo abanyarwanda, abagande, abanye-Congo n’abandi, ariko ntiyabasha kubona umwemeza nk’uko abyifuza.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Mutarama 2018, ni bwo mu myitozo ye haje umukinnyi witwa Chris Mbondi ukomoka muri Cameroun, akora imyitozo maze yemeza abafana ko ari umukinnyi ufite ubuhanga bwihariye utasangana undi wese muri shampiyona y’u Rwanda.

Chris yanakiniye ikipe y'igihugu ya Cameroun y'abatarengeje imyaka 20Chris yanakiniye ikipe y’igihugu ya Cameroun y’abatarengeje imyaka 20

Uwo mukinnyi yahise ahabwa imbanziriza mushinga w’amasezerano ataranarangiza imyitozo ye ya mbere muri Rayon Sports, mu gihe umuhagarariye akiganira n’iyi kipe ngo bemeranywe neza ku birebana n’amasezerano ya burundu.

Chris Mbondi yavutse tariki 2 Gashyantare 1992, atangira gukina umupira akiri umwana mu mashuri yigisha gukina umupira w’amaguru muri Cameoun, maze aza kubengukwa n’ikipe ya FC Bamenda, ayikinira kugeza mu 2010 ubwo yahitaga yerekeza mu Busuwisi muri FC Sion y’abatarengeje imyaka 21.

Nyuma y’imyaka itatu, ni ukuvuga mu 2013 yatijwe muri Bangkok Glass yo muri Thailand ariko ntiyayirambamo kuko muri uwo mwaka yahise ajya muri Khon Kaen FC na yo yo muri Thailand.

Aha na ho ntiyahatinze, maze mu mpera z’uwo mwaka wa 2013 ahita asubira muri Bangkok Glass ngo asoze amasezerano ye nk’intizanyo, maze ahita asubira muri FC Sion y’abatarengeje imyaka 21, aza kuyivamo yerekeza muri Grassland FC yo muri Cameroun.

Mu 2015 yerekeje muri JS Saoura (Jeunesse Sportive de la Saoura) yo muri Algeria, ayikinira umwaka umwe maze ahita yerekeza muri Capiatá yo muri Paraguay, nay o ayimaramo umwaka umwe, maze mu 2017 ajya gukina muri Olimpia de Itá na yo yo muri Paraguay.

Chris yitezweho gufasha Ismailla Diarra na bagenzi babo bagaheka Rayon Sports bakayigeza mu mikino y’amatsinda muri CAF Champions League byanashoboka ikaharenga ikaba yanatwara igikombe, gusa kugirango igere kuri ibyo irasabwa kubanza gusezerera Lydia Ludic y’i Burundi, igakurikizaho Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’epfo.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ndayishimiye elyse

    Kuya 19-01-2018 saa 13:02'

    arko mujye mwandika mureke gusebya nonec ibyibiro birakureba cg ushaka kubatiza ibyawe? rayon tukurinyuma basore ba rayon mukomerezaho

  2. -####-

    Kuya 17-01-2018 saa 14:42'

    biragaragara ko amakipe azasohokera igihugu (GIKUNDIRO na APR) ko ari kwiyubaka bikomeye bityo mu marushanwa nyafurika nibahatana bakareka gukina bazagera kure hashoboka.

  3. Mukombozi

    Kuya 17-01-2018 saa 13:33'

    Ariko mwasetsa mwasetsa ngo Rutahizamu ukina muri Paraguay yabababaaaaaaaaaa!! ubuse kuki atagiye I Buraya, za Algeria, Maroc, Tunisia, hirya hano mu baturanyi bafite akantu nka Simba/Tanzania, Yanga, AZAM, Singida, Vita Club/RDC, TP Mazembe n’ahandi maze agahitamo kuza kwirirwa arya umuyaga akarenzaho amazi!!! Musigeho gusetsa abantu!!

  4. Pascal

    Kuya 17-01-2018 saa 08:46'

    Ariko chris ahoyanyuze hose nabikombe yatwaye nanibitego yatsindaga? ndumva nabigwi afite bihanbsye!

  5. nsengimana alexandre

    Kuya 17-01-2018 saa 07:10'

    Reyon kome

    reza aho tukurinuyuma

  6. Patosi

    Kuya 16-01-2018 saa 18:31'

    Ndabona ntacyo twakwitwaza pee

  7. LAWRENCE

    Kuya 16-01-2018 saa 17:24'

    oooohh rayon!!!!!! tuzakugwa inyuma pee.

  8. David

    Kuya 16-01-2018 saa 17:18'

    Sinemeranywa nabumva ko ugaragara Youtube Cg Google ariwe Gitangaza, hari Talents nyinshii zitazwii rwose, nka Congo ho birazwii muziko ihetse ibihugu byinshi. France,Belgium . Bokota Aza ntabwo yarazwi kd yaduhaye ibyishimo birenze, natanga inama aho kuzana Abaduhenze tuzagorwa kwishyura twahitamo izindi Plan B kd nziza. Mvuze ibi ngamije kubuka umuryango mugari wa Rayon sport yacu. Good Luck kuri Cameroonais bizadushimisha cyane naduha ibyishimo nawe tukamuha ibyo tumugomba. Murakoze.

  9. Emmy

    Kuya 16-01-2018 saa 16:29'

    kugira abatoza bakinnye umupira ntako bisa rwose ndabona aba batoza bazagakora tu ahubwo amakipe yajya yabona ko burya atari bwa bundi

  10. Gikundiro

    Kuya 16-01-2018 saa 16:24'

    oyeeee!!!!!

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru