RUHAGOYACU.com

Rayon Sports yatangiye imyitozo yitegura urugendo izagirira muri Tanzania

Ikipe ya Rayon Sports FC iri mu makipe atangiye imyitozo kare mu rwego rwo kwitegura umwaka utaha w’imikino uzatangira mu mpera z’ukwezi kwa Nzeli nta gihindutse.

Iyi kipe ikaba by’umwihariko igiye gutangira imyitozo aho igomba no kwitegura urugendo rwo kwerekeza mu gihugu cya Tanzania aho izakina umukino wa gicuti n’ikipe ya Simba Sports Club.

Iyi kipe ya Simba SC ikaba iri mu myiteguro mu gihugu cya Africa y’Epfo aho izagaruka muri Tanzania mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa 8. Uyu mukino ukaba uzaba tariki ya 8 Kanama kuri Uwanja Wa Taifa i Dar Es Salaam.

Kuri uyu wa mbere nibwo abayobozi ba Rayon Sports bakoranye inama n’abakinnyi ba Rayon Sports bayisanzwemo n’abashya baguze, bunvikana ko imyitozo itangira kuri uyu wa mbere ku Mumena.

Katauti Ndikumana, Nkunzigoma Ramadhan na Lomami Marcel nibo batangije imyitozo ya Rayon Sports ku Mumena ku i saa 09H00 zo kuri uyu wa kabiri.

Umutoza mukuru wa Rayon Sports Karekezi Olivier akaba aragera mu Rwanda kuri uyu wa kane, aho nta gihindutse ku wa gatanu azagaragara mu myitozo ye ya mbere nk’umutoza mukuru wa Rayon Sports.

JPEG - 142 kb
Ibaruwa Simba SC yandikiye Rayon Sports iyisaba kuza gukina umukino wa gicuti

Rayon Sports izerekeza i Dar Es Salaam tariki ya 07 Kanama ikine na Simba bucyeye bwaho, nyuma nibiramuka bikunze izakine n’ikipe ya AZAM FC.

Umukino wa Rayon Sports na Simba SC nta gihindutse niwo iyi kipe ya Simba SC yegukanye igikombe cy’igihugu muri Tanzania izerekaniraho abakinnyi bashya yaguze bose, barangajwe imbere na Niyonzima Haruna, kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda baguze muri Yanga Africans.

Kwizera Pierrot na Shassir Nahimana bazatangira imyitozo kuri uyu wa 3, mu gihe kuri uyu wa kane ari bwo rutahizamu uzava muri Mali azagera mu Rwanda gusimbura Camara werekeje muri Ismailia mu Misiri.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

 1. Rugwizangoga jean d’Amour piane

  Kuya 26-07-2017 saa 14:46'

  Noneho ntiwumva ko bibaye Byzantium ubu dushyize agatima mu gitereko mikomereze aho tubari inyuma.

 2. Rugwizangoga jean d’Amour

  Kuya 26-07-2017 saa 14:39'

  Nshimwa Mana yacu dukunda woe watwihereye gikundiri yacu.

 3. tsar

  Kuya 26-07-2017 saa 09:54'

  ubundi rayon sport iyo ikennye iba abayobozi bayo baba babanye nezaaaaa, ark iyo imaze iminsi itsinda yinjiza cash zitubutse hahita haza bomboribombori, bivuzengo ntakindi baba bapfa uretse ibiryo bya rayon. Oooh rayoooon

 4. vincent

  Kuya 26-07-2017 saa 00:27'

  iyi nkuru yanditse nabi nta foto cest qu un resumé

 5. JM

  Kuya 25-07-2017 saa 17:21'

  oooooh Rayon komeza imihogo team twemera turibenshi.
  imirimo myiza Kuri Karekezi ..Made in Rwanda, numwana wacu tumuhe umwanya akore cv.

 6. irimaso aphrodis

  Kuya 25-07-2017 saa 16:29'

  Mutubwire urutonde rwabakinnyi ya tangiranye imyitozo

 7. Kazungu

  Kuya 25-07-2017 saa 15:16'

  yeweeeeee!ntureba ko bibaye sawa cyne!
  Rayon sport irakabaho iteka kdi tuzayihora inyuma.

 8. nyarubuye

  Kuya 25-07-2017 saa 14:02'

  bakomereze aho KO mutaduhaye amazina y’abakinnyi batangiye imyitozo

 9. Manasseh

  Kuya 25-07-2017 saa 13:36'

  GIKUNDIRO izahora ari GIKUNDIRO tuzakugwa inyuma naho abashimishwa nuko twahora mubibazo nibatuze umwaka utaha tuzabereka ko ari equipe y’Imana

 10. Jados

  Kuya 25-07-2017 saa 12:52'

  Abafana Twari Twababaye Cyane Ariko Ubu Turishimwe.

 11. 1 | 2


 • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
  Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
  Murakoze!

Izindi nkuru