RUHAGOYACU.com

AMAFOTO-Rayon Sports yegukanye igikombe cy’Intwari nyuma yo gutsindwa na APR FC

Rayon Sports yegukanye igikombe cy’Intwari nyuma yo gutsindwa na APR FC ibitego 2-1 mu mukino usoza irushanwa ryo kwizihiza umunsi w’Intwari.

Uyu wa kane tariki ya 1/2/2018 wari umunsi wa nyuma w’irushanwa ryo kwizihiza umunsi w’Intwari, ari na bwo hagombaga kumenyekana uwegukana igikombe cy’iri rushanwa, gusa ukaba wageze Rayon Sports irusha andi makipe amahirwe n’ubwo yari igiye gukina na APR FC.

Kunganya 0-0 kwa Police FC na AS Kigali mu mukino ubanziriza usoza irushanwa, byahise biha umukoro APR FC wo gutsinda Rayon Sports ibitego birindwi ngo iyiteshe icyo gikombe cyo kwizihiza umunsi w’Intwari.

Ndayishimiye Eric 'Bakame' Kapiteni wa Rayon Sports nyuma yo gushyikirizwa igikombe cy'IntwariNdayishimiye Eric ’Bakame’ Kapiteni wa Rayon Sports nyuma yo gushyikirizwa igikombe cy’Intwari

Umukino watangiye APR FC irusha Rayon Sports ishyaka mu kibuga, gusa ntibyabujije ko ku munota wa 6, Shaban Hussein ‘Tchabalala’ yinjiriza Rayon Sports igiutego cya mbere ku mupira wari uturutse kuri coup franc yatewe na Kwizera Pierrot.

APR FC yahise ijya ku gitutu cyo kwishyura ariko ikomeza kurusha Rayon Sports mu kibuga n’ubwo nay o yanyuzagamo igasatira cyane ariko ntibibuze abakinnyi bamwe na bamwe guhuzagurika ari na ko bakora udukosa tumwe na tumwe Byiringiro Lague na Iranzi Jean Claude batabashije kubyaza umusaruro nyamara bwari uburyo bwiza kuri bo bwo kwishyurira APR FC.

Rayon Sports yegukanye igikombe na Sheki ya Miliyoni esheshatuRayon Sports yegukanye igikombe na Sheki ya Miliyoni esheshatu

Igice cya mbere cyarinze kirangira ari igitego 1-0, mu gice cya kabiri APR FC yakomeje kotsa igitutu kugeza ubwo, ku ikosa Mugabo Gabriel yakoreye Nshuti Dominique Savio hafi y’urubuga rw’amahina, Muhadjiri Hakizimana yahise aribyaza igitego kuri coup franc yateye neza.

Rayon Sports ni yo yakomeje kujya ku gitutu ariko benshi mu bakinnyi bagasa n’abagaragaza umunaniro mwinshi, maze ku kazi gakomeye kakozwe na Nshuti Dominique Savio imbere y’izamu, ku burangare bwa ba myugariro ba Rayon Sports, Issa Bigirimana wari wagiyemo asimbuye Iranzi Jean Claude, ahita atsinda igitego cya kabiri.

Sheki y'igihembo cya Rayon Sports mu mafaranga y'u RwandaSheki y’igihembo cya Rayon Sports mu mafaranga y’u Rwanda

Rayon Sports yagerageje kwishyura ariko biba iby’ubusa, umutoza Karekezi Olivier ashakira ibisubizo mu basimbura maze akuramo Nahimana Shassir yinjiza Irambona Eric, nyuma aza gukuramo Eric Rutanga yinjiza Umunya Nigeria Yussuf Balagum-Da, ariko ntibyagira icyo bitanga, umukino urinda urangira ari ibitego 2-1.

Rayon Sports yegukanye igikombe ifite amanota 4 inganya na APR FC ya kabiri ndetse na Police FC ya gatatu, iyi kipe yambara ubururu n’umweru ikabarusha ibitego izigamye, aho ifite 3, APR FC ikaba nta mwenda nta n’igitego izigamye mu gihe Police ya gatatu ifite umwenda w’ibitego 3, AS Kigali ikaza ku mwanya wa nyuma n’amanota 3.

Amafoto agaragaza ibihe bimwe na bimwe byaranze umukino

Ismailla Diarra ntiyagaragaye cyane muri uyu mukinoIsmailla Diarra ntiyagaragaye cyane muri uyu mukino

Jimmy Mulisa yashakaga kwishyura igitegoJimmy Mulisa yashakaga kwishyura igitego

Karekezi Olivier na we akabwira abakinnyi be ngo bisubireho mu bwugarizi ariko bamwe bakoraga udukosa twinshiKarekezi Olivier na we akabwira abakinnyi be ngo bisubireho mu bwugarizi ariko bamwe bakoraga udukosa twinshi

Yassin Mugume byanze bituma bamusimbuza Djabel Manishimwe mu giuce cya mbereYassin Mugume byanze bituma bamusimbuza Djabel Manishimwe mu giuce cya mbere

Muhadjiri Hakizimana ni we wishyuriye APR FC igitego kuri coup francMuhadjiri Hakizimana ni we wishyuriye APR FC igitego kuri coup franc

Umusifuzi Twagirumukiza Abdoul aha abakinnyi nyirantarengwaUmusifuzi Twagirumukiza Abdoul aha abakinnyi nyirantarengwa

Umupira uza uwureba ariko kuwukoraho akenshi ni ikibazoUmupira uza uwureba ariko kuwukoraho akenshi ni ikibazo

Kwigora ajya kuwukoraho kwa Bakame ntibyari kumuhiraKwigora ajya kuwukoraho kwa Bakame ntibyari kumuhira

Muhadjiri yatuye iki gitego Maj.Gen.Mubarak Muganga, Visi Perezida wa APR FCMuhadjiri yatuye iki gitego Maj.Gen.Mubarak Muganga, Visi Perezida wa APR FC

Afande Mubarak na we yacyakiriye amukomera amashyiAfande Mubarak na we yacyakiriye amukomera amashyi

Igitego cya kabiri cya APR FC cyo Bakame yagwanye mu izamu n'umupira watewe na Issa BigirimanaIgitego cya kabiri cya APR FC cyo Bakame yagwanye mu izamu n’umupira watewe na Issa Bigirimana

Issa Bigirimana yishimira igitego cya kabiri yatsindiye APR FCIssa Bigirimana yishimira igitego cya kabiri yatsindiye APR FC

Nshuti Dominique Savio yagize uruhare mu bitego byombi Rayon Sports yatsinzweNshuti Dominique Savio yagize uruhare mu bitego byombi Rayon Sports yatsinzwe

Ubwo Muhadjiri yatsindaga igitego cya mbere cya APR FC, umwe mu bafana ntibyamusize amahoro kubera ibyishimo by'ikirengaUbwo Muhadjiri yatsindaga igitego cya mbere cya APR FC, umwe mu bafana ntibyamusize amahoro kubera ibyishimo by’ikirenga

Umufana yahise agira ikibazo cy'umuvuduko ukabije w'amarasoUmufana yahise agira ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso

Abakinnyi b'abasimbura ba Rayon Sports ntibari bafite uturindamirundi (protège-tibias)Abakinnyi b’abasimbura ba Rayon Sports ntibari bafite uturindamirundi (protège-tibias)

Bakame yagerageje kugarura umupira watewe na Issa Bigirimana ariko birangaBakame yagerageje kugarura umupira watewe na Issa Bigirimana ariko biranga

Bakame yagerageje birangaBakame yagerageje biranga

Abafana bo bamwe bari bameze batyaAbafana bo bamwe bari bameze batya

Abafana bo bamwe bari bameze batyaAbafana bo bamwe bari bameze batya

Ubu buryo bwo kwishimira igitego ntitubumenyereyeUbu buryo bwo kwishimira igitego ntitubumenyereye

Perezida wa Sena, Bernard Makuza, Minisitiri w'Ingabo, Ge.James Kabarebe na Minisitiri wa Siporo n'umuco, Uwacu Julienne bihereye amaso umukinoPerezida wa Sena, Bernard Makuza, Minisitiri w’Ingabo, Ge.James Kabarebe na Minisitiri wa Siporo n’umuco, Uwacu Julienne bihereye amaso umukino

Intangarugero muri Siporo nyarwandaIntangarugero muri Siporo nyarwanda

Perezida wa Komite Olempike y'u Rwanda, Amb.Munyabagisha Valens (wambaye ingofero) aganira n'Umuyobozi wa Rayon Sports Paul Muvunyi (ku ruhande)Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Amb.Munyabagisha Valens (wambaye ingofero) aganira n’Umuyobozi wa Rayon Sports Paul Muvunyi (ku ruhande)

Itangishaka Bernard 'King', Umunyamabanga wa Rayon Sports yicaye hagati ya Mwanafubzi Albert na Ivan Wulffaert, Umuyobozi wa SKOL Itangishaka Bernard ’King’, Umunyamabanga wa Rayon Sports yicaye hagati ya Mwanafubzi Albert na Ivan Wulffaert, Umuyobozi wa SKOL

Perezida wa APR FC, Lt Gen. Jacques Musemakweli yarebana umupira ishyaka ryinshi, ndetse amwe mu makosa abakinnyi barimo gukora yayerekaga abo bari bicaranyePerezida wa APR FC, Lt Gen. Jacques Musemakweli yarebana umupira ishyaka ryinshi, ndetse amwe mu makosa abakinnyi barimo gukora yayerekaga abo bari bicaranye

Bamwe umutima ntiwari hamweBamwe umutima ntiwari hamwe

Minisitiri wa Siporo n'Umuco, Uwacu JulienneMinisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne

Minisitiri w'Ingabo Gen.James Kabarebe asuhuzanya na Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu, Francis KabonekaMinisitiri w’Ingabo Gen.James Kabarebe asuhuzanya na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka

Kimenyi Yves ntiyagize akazi kenshi ariko aha byari bikomeyeKimenyi Yves ntiyagize akazi kenshi ariko aha byari bikomeye

Umupira wakojejweho umutwe na Tchabalala bakeka ko yaraririye, Kimenyi ntiyashoboye kuwugaruraUmupira wakojejweho umutwe na Tchabalala bakeka ko yaraririye, Kimenyi ntiyashoboye kuwugarura

Rayon Sports yabonye igitego hakiri kare cyaneRayon Sports yabonye igitego hakiri kare cyane

Tchabalala yishimira igitego cye cya mbere atsindiye Rayon SportsTchabalala yishimira igitego cye cya mbere atsindiye Rayon Sports

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitegoAbakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego

Bishimiye igitego mu mbyino itari iya KinyarwandaBishimiye igitego mu mbyino itari iya Kinyarwanda

Wari umunezero ariko nyine ngo "Kubanza mu isoko si ko guhaha"Wari umunezero ariko nyine ngo "Kubanza mu isoko si ko guhaha"

Rutanga Eric na TchabalalaRutanga Eric na Tchabalala

Yannick Mukunzi ahereza umupira aho atareba (Bizwi kuri Ronaldinho)Yannick Mukunzi ahereza umupira aho atareba (Bizwi kuri Ronaldinho)

Migi yari yarahiye ko batagomba gutsindwaMigi yari yarahiye ko batagomba gutsindwa

Ombolenga Fitina yitwaye neza mu ruhande rw'iburyoOmbolenga Fitina yitwaye neza mu ruhande rw’iburyo

Ombolenga yaserebetse TchabalalaOmbolenga yaserebetse Tchabalala

Djihad Bizimana na Yannick MukunziDjihad Bizimana na Yannick Mukunzi

Andi mafoto menshi, mukande hano

Amafoto: Ntare Julius&Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ZABULON

    Kuya 3-02-2018 saa 02:17'

    IGIKONA KISUBIYEHO RWOSE PE! KOMEREZA AHO UHABURE UTWO DUKIPE TWARI TWARIRASE

  2. musa

    Kuya 2-02-2018 saa 19:40'

    ariko se RAYON nkunda ni kangahe wakoreye umwiherero Rugende ugatsinda? ese ko nabonye mukeba asimbuza Abataka wowe abugarizi ntabo wagiraga? Faustin na sadam bafite kibazo ki? abaguzwe ni hussen wigaragaje gusa

  3. aimable

    Kuya 2-02-2018 saa 18:48'

    APR ystsinze indangare zo mubihugu 6 rwanda, Burundi, Uganda Mali Nigeria na Cameroon

  4. Mukunzi

    Kuya 2-02-2018 saa 18:05'

    Rayonsport ikipe ya Rubanda tuzayikunda kugeza dushaje uru rukundo tuzaruraga abana bacu mpaka isi irangiye our dears!!!

  5. GASENYI GACANGA KIRYA AMADENI

    Kuya 2-02-2018 saa 13:56'

    congz kuri Gitinyiro cyacu
    nejejwe nuko twatsinze ibihugu bitatu byiteranije (BURUNDI, MALI, UGANDA) APR FC oye urakaze naho gacanga yo byarayiyobeye uretse umunwa bakinisha ntakindi bashoboye. natangajwe nuko baguze Flop y’umwataka NGUNDA DIARRA akaba ntakintu yakoze kuko ntanicyo ashoboye rwose.
    gasenyi tugutsinze uyu munsu ubutaha tuzakuba kabiri

  6. Bwiza

    Kuya 2-02-2018 saa 12:40'

    Rayon Sport yacu komeza utware ibikombe tukuri inyuma.

  7. tuyishimire

    Kuya 2-02-2018 saa 12:19'

    Umva kbs Apr ninyatsi. kweri?

  8. Soso

    Kuya 2-02-2018 saa 11:46'

    Wowe wiyita Dudu,yaba ibikombe byose tubishyize hamwe mufite kimwe cyagatatu 1/3 cyibyodufufe yaba imikino yaduhuje muriyi DERBY kuva twaza guhera 1995 harimo ikinyuranyo cyimikino cumi nimwe,urunva rero kotubarihejuru kurubu niteka ryose,nagirango abo muri Gatindi fc mwunvise

  9. igikona

    Kuya 2-02-2018 saa 11:39'

    hanzaha hadutse umugani uvuga ngo << intwari burya ihora arintwari niyo itsinzwe bayiha igikombe>>

  10. dudu

    Kuya 2-02-2018 saa 09:05'

    kadende fc iratsindwa amatara akazima yatsinda bakajya mubitaro genda gikundiro ndakwemeye igikombe wagitwaye ntabindi ntabwo wahora utsinda tuzayihana mugihe icyo dushaka tutaracyibona ariko igikombe cyabonetse bo igikombe cyabo nuko bagutsinze nyakatsi Niko yabaye

  11. 1 | 2 | 3 | 4 | 5


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru