RUHAGOYACU.com

Rayon Sports yemerewe gusubira mu Nzove

Nyuma y’iminsi ine ikipe ya Rayon Sports ibwiwe n’umuterankunga wayo; Skol, guhagarika gukoresha ikibuga yayubakiye giherereye mu Nzove, amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko impande zombi zamaze kumvikana.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru turi gusoza nibwo Skol yabujije ikipe ya Rayon Sports gukorera imyitozo ku kibuga cyayo kiri mu Nzove iminsi 19 batangiye kugikoreraho kubera ubwumvikane bucye bwari hagati y’impande zombi.

Kuwa Kane, Rayon Sports yasubiye gukorera ku Mumena nk’uko byari bisanzwe itarajya mu Nzove, barayangira, niko kwerekeza i Remera ku kibuga cya Ferwafa abari ariho ikorera imyitozo.

Rayon Sports yakoreye imyitozo kuri Ferwafa bitegura Kirehe FCRayon Sports yakoreye imyitozo kuri Ferwafa bitegura Kirehe FC

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru imaze iminsi yitegura umukino w’umunsi wa kane wa shampiyona uyihuza na Kirehe FC kuri uyu wa Gatandatu saa 15:30 kuri Stade ya Kigali.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko impande zombi; Skol na Rayon Sports bamaze kumvikana ndetse iyi kipe izasubukura gukorera imyitozo ku kibuga cyo mu Nzove kuwa Mbere tariki ya 30 Ukwakira 2017.

Nyuma yo kumvikana kw'impande zombi, Rayon Sports izasubira gukorera mu Nzove guhera kuwa MbereNyuma yo kumvikana kw’impande zombi, Rayon Sports izasubira gukorera mu Nzove guhera kuwa Mbere

Rayon Sports itozwa na Karekezi Olivier, yanganyije na AS Kigali igitego 1-1 mu mukino ubanza wa shampiyona, itsinda Kiyovu Sports 2-0 ku mukino wakurikiyeho mbere yo gutsindwa na Bugesera FC kuwa Gatandatu ushize.

Bugesera yatsinze Rayon Sports mu cyumweru gishizeBugesera yatsinze Rayon Sports mu cyumweru gishize

Uyu mutoza mukuru ntabwo aza gutoza umukino wa Kirehe FC kuri uyu wa Gatandatu ni nyuma yo guhanwa umukino umwe ubwo yahabwaga ikarita itukura amaze gushyamirana n’umutoza Ally Bizimungu wa Bugesera mu mukino w’umunsi wa gatatu wa Azam Rwanda Premier League.

Karekezi ntabwo atoza umukino wa Kirehe FC kuko yahawe umutuku batsindwa na Bugesera FCKarekezi ntabwo atoza umukino wa Kirehe FC kuko yahawe umutuku batsindwa na Bugesera FC
Ubwo yashyamiranaga na Ally utoza BugeseraUbwo yashyamiranaga na Ally utoza Bugesera

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Bwiza

    Kuya 29-10-2017 saa 13:53'

    Good.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru