RUHAGOYACU.com

Rayon Sports yemeye gukina irushanwa "Ndi Umunyarwanda", nyuma yo kwemererwa gukoresha abakinnyi bose yaguze

Ikipe ya Rayon Sports yari yatangaje ko itabasha kwitabira imikino ya "Ndi umunyarwanda" yateguwe na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, yaje kwisubiraho kuri uyu wa mbere ku mugoroba.

Iyi kipe yavugaga ko ifite ikibazo cy’abakinnyi benshi bavunitse, itabasha kwitabira iri rushanwa, yaje kwisubiraho nyuma yaho abateguye iri rushanwa bemeye guhindura amategeko bifuzaga ko yakurikizwa muri iri rushanwa.

" Hari ikibazo kitari kitworoheye ko tugomba gukoresha abakinnyi bamaze kubona ibyangombwa gusa, abandi batemerewe, ariko baje kubihindura bavuga ko twakoresha n’abandi bakinnyi batarabona ibyangombwa," Gakwaya Olivier aganira na RuhagoYacu muri iki gitondo cyo ku wa 2.

" Ubu abakinnyi bose dufite bagifite ibibazo by’ibyangombwa baraza gukoreshwa muri iri rushanwa, ikindi batubwiye ko umubare w’abasimbura urava kuri 3 bakaba 5, ibi nabyo umutoza yatubwiye ko hari icyo byamufasha."

Kugeza kuri ubu abakinnyi barimo Ismaila Diarra na Bashumba Abuba bari mu batarabona ibyangombwa, mu gihe umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports Gakwaya Olivier avuga ko abakinnyi barimo Shassir, Mukunzi Yannick, Nova Bayama, Rwatubyaye, Caleb na Kevin Muhire bafite ibibazo bitandukanye by’uburwayi.

Iyi mikino iratangira kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Ukwakira izasozwe ku wa gatandatu tariki ya 08 Ukwakira kuri Sitade Amahoro i Remera.

Ni irushanwa rizagaragaramo amakipe yaje mu myanya 4 ya mbere mu mwaka ushize w’imikino,ariyo Rayon Sports, Police FC, APR FC na AS Kigali.

Aya makipe yari aherutse guhurira mu irushanwa ry’Agaciro aho Rayon Sports yaje kwegukana igikombe inganya amanota na APR FC ndetse na AS Kigali, hagakoreshwa tombola.

Kugeza kuri ubu amatageko agenga irushanwa yose ntabwo arasohoka.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Kalisa

    Kuya 3-10-2017 saa 14:40'

    Abari bashyushye imitwe banikoma Rayon Sports yaharaniraga inyungu zayo muri iri rushanywa ryari rije giturumbuka nibashyire umutima hamwe kuko ryamaze gusubikwa...

  2. Kalisa

    Kuya 3-10-2017 saa 14:35'

    @ Amini

    Jya usoma ibyanditse kandi unabisesengure gato: abakinnyi batarabona ibyangombwa byo gukina shampiyona bazitabazwa basimbure abavunitse binaruhure n’abandi!

  3. John

    Kuya 3-10-2017 saa 13:51'

    None se mwagiye muza muri stade abo ba rayo mukabereka ko hari abandi bafana b’andi makipe bahari ? Andi makipe yose ntagira abafana barenze 1000! abenshi bafanira mu ngi zabo. APR ni yo igerageza ariko na bo baboneka iyo bakinnye na Rayon
    None se aho rayo itakora ibyo ishatse ni he ?

  4. Eric

    Kuya 3-10-2017 saa 13:00'

    Hhhhhhhhhhhh ferwafa reka tuyireke gasururu iyiyobore.ariko c rayo ngo idafite Diarra ntiyakina.ese nitamubona na champion ntizayikina?ferwafa irashaka nanone gusohora amategeko afifitse arengera rayon imaze kubona uko yitwaye.erega rayo ntiyakwica amatora yumuyobozi wa ferwafa!!!!!

  5. sniper

    Kuya 3-10-2017 saa 12:53'

    REKA ITIKU UJYE UREBERA MU NDERWAMO IBONA IBYIZA AHO KUBONA IBIBI,NIBAKINE UBUNDI BABEREYEHO GUKINA KANDI BIYUMVA NEZA

  6. dgge

    Kuya 3-10-2017 saa 12:29'

    Erega ntago Rayons sport iyoboye Ferwafa ahubwo umuntu wese ushaka agafaranga akabona ibyo ateguye nta Rayon sport irimo ahita avuga ati mubinginge ibyo basaba turabitanga, ahubwo nge mbona Rayon Sport yagombye gushyiraho amafaranga bayiha soit 40% (droit de TV)y’azava kuri stade muri iryo rushanwa ryateguwe.

  7. GASASIRA

    Kuya 3-10-2017 saa 11:56'

    Ariko Gakwaya yari yasobanuye impamvu batari kwitabira irushanwa,kubarero abateguye irushanwa bumvise impungenge za Rayon niyo mpamvu bagize amategeko amwe namwe bahindura,bivuze ko abo batarabona ibyangombwa bari mu bazabanza mu kibuga kugirango abandi babaruhutse.

  8. Amini

    Kuya 3-10-2017 saa 11:52'

    @KALISA ayo mategeko yahindutse se akuyeho ibyo umuvugizi wanyu yatangaje ?mpamvu umutoza yatanze se ivuyeho kubera amategeko?
    erega bavuga ngo umwana murizi ntakurwa urutozi

  9. dusabe

    Kuya 3-10-2017 saa 11:10'

    hari amakuru avuga ko rayon banayihaye agafaranga karuta akabandi muri preparation kuko yariyanze gushyira abakinnyi bayo kuri risk kubera kubakinisha match 6 z’ingufu zikurikiranye kandi mugihe gito kuko uwavunika byaba ari igihombo gikomeye.

  10. Kalisa

    Kuya 3-10-2017 saa 11:01'

    @ celestin

    Rwose wowe na ba Sam mwihangane niko bimeze.............

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru